RUHAGOYACU.com

GMT Handball- Police isubiriye APR yegukana irushanwa ryo kwibuka(Amafoto)

Ikipe ya Police Handball Club ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yatsindiraga ku mukino wanyuma APR HC bahuriye ku Kimisagara.

Iri rushanwa, ryari ryitabiriwe n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania na Uganda, ryari mu rwego rwo kwifatanya n’abandi ba sportif, hibukwa abari bafite aho bahuriye n’umukino wa Handball biciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ikipe ya Ngome yo muri Tanzania ni imwe mu zaturutse hanze y'u Rwanda zitabiriye GMT y'uyu mwakaIkipe ya Ngome yo muri Tanzania ni imwe mu zaturutse hanze y’u Rwanda zitabiriye GMT y’uyu mwaka

Kuri uyu wa gatandatu, imikino yo mu matsinda yasize amakipe ya APR, Police na Nyakabanda zo mu Rwanda, hamwe na Police ya Uganda ari zo zigeze muri ½ mu bagabo, mu gihe mu bagore, Police ya Uganda yagombaga guhura na Gorillas yo mu Rwanda.

Umukino wa mbere wa ½ wasize ikipe yo mu Rwanda itsinze iya Nyakabanda ibitego 36 kuri 18 mu gihe APR yo mu Rwanda yatsinze Police ya Uganda ibitego 33-29.

Mu bagore, umukino wanyuma, ikipe ya Police yo muri Uganda ni yo yegukanye igikombe itsinze Gorillas yo mu Rwanda ibitego 25 kuri 17 ihita ihabwa igikombe.

Umukino wanyuma mu bagabo, wahuzaga amakipe asanzwe ari amakeba mu Rwanda kugeza kuri uyu munsi. APR HC, yari yatsinze Police ku mukino wanyuma baherukaga guhuriramo mu irushanwa ry’intwari, gusa Police ni yo yari yitwaye neza mu mukino baherukaga gukina muri shampiyona.

Police yaherejwe igikombe na perezida wa FerwahandPolice yaherejwe igikombe na perezida wa Ferwahand
Bugingo Emmanuel Diregiteri muri Minispoc na we yari yitabiriye uyu mukinoBugingo Emmanuel Diregiteri muri Minispoc na we yari yitabiriye uyu mukino
Uganda yari ihagarariweUganda yari ihagarariwe
Police yitwaye neza muri rusangePolice yitwaye neza muri rusange
Umunyezamu wa Police ni we watowe n'umunyezamu w'irushanwaUmunyezamu wa Police ni we watowe n’umunyezamu w’irushanwa
Habanje gufatwa umunota wo kwibukaHabanje gufatwa umunota wo kwibuka
Aha kandi, mu gihe ikipe ya APR HC yaburaga bamwe mu bakinnyi bayo bari kumwe n’ikipe ya ES Kigoma mu mikino yanyuma y’ibigo by’amashuri, Police yo yari yashoboye kongeramo umugande Felix ukunda kubafasha mu mikino nk’iyi.

Police ni yo yaje kuyobora umukino kuva utangiye kugeza usojwe, bityo iwutsinda irusha APR HC ku bitego 36-21.

Dore uko imikino yasojwe muri rusange

Abagore:

  1. Police Uganda
  2. Gorillas
  3. Gs de la Salle
  • Uwatsinze ibitego byinshi: Ondoa Doreen (Police Uganda)
  • Umukinnyi w’irushanwa: Akongo Stella (Police Uganda)
  • Umunyezamu mwiza: Alima Nakianji (Police Uganda)

Abagabo

  1. Police Rwanda
  2. APR HC
  3. Police Uganda
  • Uwatsinze ibitego byinshi: Muhawenayo Jean Paul (APR) 25goals
  • Umukinnyi w’irushanwa: Tuyishime Zacharie
  • Umunezamu mwiza: Junior Agunda (Police Rwanda)
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru