RUHAGOYACU.com

GMT Tennis- Intsinzi y’abakongomani ni umugisha ku irushanwa- Perezida Kassim

Irushanwa rya Tennis ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abasportif bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, rigeze muri ½ mu bagabo, aho abakinnyi babiri baturutse muri Congo Kinshasa bari mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana.

Iri rushanwa ryatangiye mu cyumweru gishize, ryitabiriwe n’abakinnyi bo mu byicicro bitatu barimo abagabo, abagore ndetse n’abatarabigize umwuga.

Nubwo ibihugu byo mu karere byari byatumiwe, byaje kurangira Congo Kinshasa ari yo yohereje abakinnyi ndetse iza no guhirwa aho abakinnyi bayo babiri bashoboye kubona itike ya kimwe cya kane k’irangiza iri bukinwe kuri uyu wa kane.

Perezida Kassim yashimiye abakinnyi bavuye hanze y'u Rwanda, anashima umuterankunga Rwanda Stock XchangePerezida Kassim yashimiye abakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda, anashima umuterankunga Rwanda Stock Xchange

Umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri uri buhuza umunyarwanda Ernest Habiyambere na Arnold uturutse muri Congo Kinshasa, aho muri ¼ cy’irangiza Arnold yatsinze Mayange Damascene seti 2-0, 6-2,6-2, Ernest atsinda Gatete Hamiss na we seti ebyiri ku busa, 6-1,6-1.

Uwundi mukino, umukongomani Djambe Christian ari bube yisobanura na Niyigena Etienne wo mu Rwanda. Djambe yasezereye Dieudonne Habiyambere umwe mu bakomeye mu gihugu, 7-5, 6-3 mu gihe Etienne yatsinze Havugimana Olivier 7-6,7-5.

Mu bakobwa bari mu cyiciro kibanza, Nancy Onya yatsinze Masengo Yvonne Manche 2-0, 6-0,6-0 mu gihe intsinzi nk’iyo ari na yo yabonetse mu mukino Ingabire Megane yatsinzemo Irunga Matutina. Umumararungu Giselle ari buhure na Mafurebu Tessy kuri uyu wa kane.

Umunyamabanga muri Federasiyo ya Tennis, Valens na we ni umwe mu bitabiriye iyi mikino mu batarabigize umwugaUmunyamabanga muri Federasiyo ya Tennis, Valens na we ni umwe mu bitabiriye iyi mikino mu batarabigize umwuga

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Kassim Ntageruka yatangarije Ruhagoyacu ko yishimiye uko irushanwa rimeze ari na ko ashimira abakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda.

Perezida Ntageruka yagize ati : “Twishimiye urwego iri rushanwa ryakinweho. Ni byo ko abanyarwanda benshi basezerewe muri ¼ gusa ni byiza kuri bo kuko bibongerera guhatana(competition) mu gihe ari na byiza kuri aba bakinnyi baba baturutse muri Congo bizanye kandi mu byukuri nta mafaranga bari buhabwe”.

Irushanwa ryo kwibuka uyu mwaka ryatewe inkunga na Rwanda Stock Exchange yatanze miliyoni ebyiri zifashishijwe mu kuritegura, aho ubuyobozi bw’uyu mukino butangaza ko bwirinze kwegera abandi baterankunga cyane ko biteguye kuzafatanya no muri Rwanda Open iri hafi.

Iyi mikino iri kubera ku bibuka byo kuri stade AmahoroIyi mikino iri kubera ku bibuka byo kuri stade Amahoro

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru