RUHAGOYACU.com

Golden State yatsindiye CAVS mu rugo, itera intambwe yerekeza ku gikombe

Ikipe ya Golden State Warriors iteye intambwe ikomeye yerekeza ku kwegukana igikombe cya NBA uyu mwaka wa 2016/2017, nyuma yo gutsindira ikipe ya Cleveland Cavaliers ku kibuga cyayo.

Ni umukino wa 3 wikurikiranya ikipe ya Golden State itsinze kuri uyu mukino wa nyuma, aho buri kipe isabwa gutanga indi imikino 4, igahita yegukana igikombe cya NBA.

Uyu mukino ikipe ya Cleveland iwutakeje mu minota ya nyuma, nyuma yo kugerageza kwitwara neza igice kinini cy’umukino, ariko ikaza kurushwa imbaraga na Golden State cyane cyane mu minota 3 ya nyuma

Cleveland bitandukanye n’imikino ibanza, yakinnye neza cyane imbere y’abafana bayo, ariko ntibyari bihagije imbere y’ikipe ya Golden State, ifite Kevin Durant uhagaze neza muri iyi mikino ya nyuma.

JPEG - 171.7 kb
Kevin Durant ahanganye na LeBron James

Golden State Warriors yatsinze amanota 11 mu munota ya nyuma, Cleaveland nta nota na rimwe itsinze, irangiza ku manota 118 ku i 113.

" Twabonye amanota 3 aho twari tuyakeneye," Kevin Durant, urangije umukino atsinze amanota 31, harimo amanota 3 atsinze yatsinze hasigaye amasegonda 45 umukino ukarangira, ahise aca intege abari buzuye Quicken Loans Arena, baje gushyigikira Cleveland Cavaliers.

Klay Tompson yatsinze amanota 30 muri uyu mukino, naho Stephen Curry yongeraho amanota 26.

Ikipe ya Warriors itsinze imikino 15 ikurikirana ya Playoffs, akaba ari u bwa mbere bibayeho mu mateka ya NBA. Iyi kipe iramutse itsinze umukino wa 4 yaba ikoze andi mateka adashobora kuzibagirana muri NBA.

JPEG - 159.1 kb
Durant yatsinze amanota yagaruye ikipe ye imbere ya Cleveland mu gace ka nyuma

Amateka ya NBA yerekana ko nta kipe yavuye inyuma imaze gutsindwa imikino 3-0, ibashe kwegukana igikombe cya NBA. Gusa umwaka ushize ikipe ya Cleveland nabwo yakoze amateka ubwo yavaga yatakazaga imikino 3 muri 4 ibanza, ariko ikabasha kwegukana igikombe, ni ubwo uyu mwaka, idahabwa amahirwe cyane.

LeBron James ni we mukinnyi watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 39 anatanga imipira 9 kuri bagenzi be, baratsinda. Kyrie Irving akaba yatsinze na we amanota 38.

" Icyo nacunganaga nacyo ni ugutera umupira mu nkangara," Durant nyuma y’umukino." Narabyitoje, ubuzima bwanjye bwose, nifuzaga gutsinda amanota nk’aya, agarura ikipe yanjye mu mukino. Ni umukino umwe bikarangira, ariko birasaba akazi gakomeye."

Ku ruhande rw’umutoza Steve Carr wa Golden State, avuga ko batagize umukino mwiza uko babyifuzaga, ariko ikiruta ibindi ari uko babonye intsinze.

" Muri rusange ni umukino wadukomeranye cyane," Steve Carr utoza Golden State." Mu mwaka wose w’imikino, ntabwo ari wo mukino mwiza tugize, ariko na none ubanza ari wo mukino ugoye duhuye nawo, kuba tuwutsinze, birerekana imbaraga zacu."

JPEG - 142.3 kb
Abakinnyi uko batsinze amanota

Umukino uraba mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, aho Cleveland isabwa gutsinda, bitaba ibyo Golden State Warriors izahita yegukana igikombe cy’uyu mwaka.

JPEG - 1.4 Mb
Curry, yabonye intwaro babuze umwaka ushize
JPEG - 71.4 kb
Aba bombi batsinze amanota 77 hagati yabo, ariko ntibyabujije ikipe yabo gutsindwa umukino wa 3
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!