RUHAGOYACU.com

Golf- Muganza Tea Open izanye irushanwa ry’abakinnyi 120 barimo Abagande 51

Kigali Golf Club ifatanyije na Muganza- Kivu Tea Factory bateguye irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Golf rizaba rikinirwa i Nyarutarama kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo.

Iri rushanwa ryatewe inkunga n’uruganda rw’icyayi rukorera mu karere ka Nyaruguru, Muganza Kivu Tea Factory, rizakinwa guhera ku i saa kumi n’ebyiri za mu gitondo rikazahuzwa n’ irindi rya Inter-Club Golf Championship ihuza ikipe ya Kigali Golf Club hamwe n’ikipe iturutse muri Uganda.

Hateguwe ibihembo bitandukanyeHateguwe ibihembo bitandukanye
Uruganda rwa Muganza-Kivu Tea Factory rwatanze miliyoni ebyiri muri iri rushanwa ubusanzwe rifite ingengoyimari iri hagati ya miliyoni 3.5-4Uruganda rwa Muganza-Kivu Tea Factory rwatanze miliyoni ebyiri muri iri rushanwa ubusanzwe rifite ingengoyimari iri hagati ya miliyoni 3.5-4
Ibi bikombe bizatangwa ni bimwe mu byatwaye amafaranga yashyizwe muri iri rushanwaIbi bikombe bizatangwa ni bimwe mu byatwaye amafaranga yashyizwe muri iri rushanwa

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, Captain Dr Kashaka Karegeya David uyobora Kigali Golf Club yashimiye uru ruganda kuba rwarabateye inkunga yizera ko izagenda yiyongera buri mwaka.

Yagize ati

Uyu ni umwaka wa kabiri twakira amarushanwa yatewe inkunga n’umuryango wa Muganza Tea Factory na Karongi Tea Factory. Umwaka ushize yari Karongi Tea Factory Tournament naho ubu ni Muganza-Kivu Tea Factory Tournament. Turizera ko umwaka utaha bizakomeza inkunga ikaba yanazamuka

.

Umuyobozi Mukuru wa Muganza-Kivu Tea Factory, Mutangana Jean Baptiste we yavuze ko gutera inkunga umukino wa Golf ari ikintu kitamusaba gutekerezaho kabiri kubera ko yawukuriyemo kuva akiri muto ndetse akaba umunyamuryango w’icyubahiro wa Kigali Golf Club.

Yagize ati:

Ngewe Golf ni umukino wange, urumva ntabwo nabura kuwutera inkunga mu gihe mbifitiye ubushobozi.

Tuzakomeza gufatanya bitewe nuko tuzaba twabonye inyungu. Umwaka utaha bigenze neza n’amafaranga twabahaye ashobora kwiyongera

.

Dr Kashaka Karegeya David uyobora Kigali Golf Club na we ni inzobere muri uyu mukinoDr Kashaka Karegeya David uyobora Kigali Golf Club na we ni inzobere muri uyu mukino
Mutangana David afatanya na se mu kuyobora Muganza- Kivu Tea FactoryMutangana David afatanya na se mu kuyobora Muganza- Kivu Tea Factory
Abakinnyi bashonje bahishiweAbakinnyi bashonje bahishiwe
..
Mutangana Jean Baptiste ngo yakinnye Golf kuva mu 1987Mutangana Jean Baptiste ngo yakinnye Golf kuva mu 1987

Muganza- Kivu Tea Factory, imaze imyaka ibiri itangiye gukora mu karere ka Nyaruguru aho inaheruka kwegukana umwanya wa gatatu ku mugabane wa Afurika mu nganda z’icyayi zose. Aba uretse Golf, basanzwe banatera inkunga ikipe y’umukino w’Amagare ya Huye Cycling Club for All(CCA).

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!