RUHAGOYACU.com

Guhangana hagati y’u Rwanda na Uganda byimukiye muri Basketball- U Rwanda rurabasha kwishyura?

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball iracakirana n’iya Uganda kuri uyu wa Gatanu, mu mukino wa 1/2 cy’imikino ya Zone 5 iri kubera mu Misiri.

U Rwanda rwabonye itike ya 1/2, nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo amanota 90 kuri 80 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu mu gihe ku mukino wa mbere rwatsinze Kenya, mbere y’uko rutsindwa na Misiri mu itsinda rya mbere.

Silverbacks ya Uganda yatsinze Somalia 94-72, inatsinda u Burundi amanota 99 kuri 54 mu mukino wabaye kuwa Gatatu, ukanabahesha itike ya 1/.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kugendera ku bakinnyi barimo; Shyaka Olivier watsinze amanota 22 bakina na Misiri ndetse na Gassana Kenny watsinze 33 bakina na Sudani y’Epfo, abakinnyi ba Uganda barimo Stanley Ocitti watsinze amanota 33 bakina na Somalia, Darius Pegues watsinze 20 ndetse na Stephen Omony watsinze 12 ni bamwe mu bo iyi kipe igenderaho.

Umukino uheruka guhuza ibihugu byombi, hari mu 2014, nabwo mu gushaka itike ya Afrobasket, Uganda itsinda u Rwanda ku manota 69 kuri 61.

Ku ruhande rw’ u Rwanda ; Kami Kabangu, Olivier Shyaka, Kenneth Gasana, Bradley Cameron na Aristide Mugabe bakinnye uyu mukino uheruka guhuza ibihugu byombi mu gihe abagande barimo; Jimmy Enabu na Ben Komakech nabo bawugaragayemo.

Uyu mukino w’u Rwanda na Uganda, uratangira saa 19:00, mbere y’uko Misiri ihura n’u Burundi mu wundi mukino wa 1/2.

Amakipe aratsinda, azahagararira Zone V mu mikino ya Afrobasket izabera i Brazzaville kuva tariki ya 17 kugeza kuya 31 Kanama 2017.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru