RUHAGOYACU.com

Gutsindwa kwa APR BBC ntikwayishyiguye ku ntebe y’icyubahiro

Gutsindwa kwa APR BBC muri shampiyona y’abari n’abategarugori bakina Basketball ntibyayishyiguye ku ntebe y’icyubahiro, aho yicaye n’amanota 11 inganya na Ubumwe BBC na The HOOPS Rwa G. T, mu gihe iyo kipe y’ingabo z’igihugu ifite umukino w’ikirarane.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi ni bwo habaye umukino ujya ufatwa nka ‘Derby’ muri Basketball y’abari n’abategarugori mu Rwanda, Ubumwe BBC butahana intsinzi ku manota 79 kuri 67 ya APR BBC.

APR BBC yagiye muri uwo mukino ari yo ihabwa amahirwe kuruta Ubumwe BBC, dore ko ari na yo yari iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Ntibyaje kugenda nk’uko benshi babitekerezaga, ndetse uduce tubiri tugize igice cya mbere turangira Ubumwe BBC iri imbere n’amanota 43 kuri 25 ya APR BBC, byanatumye iyo kipe y’ingabo z’igihugu igorwa cyane mu duce tubiri twa nyuma.

APR BBC (Women) yatinze kwinjira mu mukino bituma itsindwa na Ubumwe BBCAPR BBC (Women) yatinze kwinjira mu mukino bituma itsindwa na Ubumwe BBC

Icyakora Umutoza wa APR BBC, Mbazumutima Charles yagarutse mu gice cya kabiri yahinduye umukino, aho yasabye abakinnyi be kujya bafata buri mukinnyi wa Ubumwe BBC ngo bamubuze gukina, ubundi yo igakina imipira yihuse (Contre-Attaque). Ibyo byayifashije kugaruka mu mukino, bagerageza kwishyura amanota bari batsinzwe ariko biranga.

Umukino waje kurangira ari amanota 79-67, bituma Ubumwe BBC ihita inganya na APR BBC amanota 11, ariko iyo kipe y’Ingabo z’u Rwanda ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona kuko izigamye ibitego byinshi ikaba inafite umukino w’ikirarane.

Mu bagabo REG BBC iracyayoboye

Mu bagabo ho REG BBC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, mu gihe Patriots BBC bahanganye yo iryamiye amajanja, ireba ko habaho ikosa na rito iyo kipe y’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi igasitara.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, Patriots BBC ya kabiri n’amanota 28 ku rutonde rwa shampiyona, yatsinze UGB ku manota 73 – 61, REG BBC itsinda APR BBC ku manota 81 – 61, bituma ihita ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 29.

Patriots BBC yogeye uburimiro kuri APR BBC (Men) mu ijoro ryo kuwa gatanuPatriots BBC yogeye uburimiro kuri APR BBC (Men) mu ijoro ryo kuwa gatanu

APR BBC yahoze ari Ndahangarwa muri Basketball y'u Rwanda none ubu yabaye ikipe iciriritseAPR BBC yahoze ari Ndahangarwa muri Basketball y’u Rwanda none ubu yabaye ikipe iciriritse

APR BBC mu bagore ihagaze bwuma ariko mu bagabo ho iri ku mwanya wa 6APR BBC mu bagore ihagaze bwuma ariko mu bagabo ho iri ku mwanya wa 6

Imikino ya Basketball imwe n'imwe isigaye yitabirwa, bamwe bakavuga ko n'amasaha ibera abibafashamoImikino ya Basketball imwe n’imwe isigaye yitabirwa, bamwe bakavuga ko n’amasaha ibera abibafashamo

Uko imikino yose yagenze mu bagaboUko imikino yose yagenze mu bagabo

Mu bari n'abategarugori habaye umukino umweMu bari n’abategarugori habaye umukino umwe

Uko amakipe akurikiranye mu bagabo no mu bari n'abategarugoriUko amakipe akurikiranye mu bagabo no mu bari n’abategarugori

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru