RUHAGOYACU.com

Hagiye kwifashishwa isiganwa mu guhwiturira abanyarwanda kwirinda Diyabete

Abanyarwanda 3% bafite uburwayi bwa Diyabete n’ubwo abayipimisha bakanayivuza ari mbarwa, ari na yo mpamvu hakomeje ubukangurambaga ngo iyo ndwara irusheho kwirindwa, ubu hakaba hagezweho irushanwa ryo gusiganwa ku maguru, ryiswe ‘Kigali Rub Blue’.

Kuwa 26 Ugushyingo, ni mu mpera z’iki cyumweru, hateganyijwe isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Kigali Run Blue’, rizaba ari irushanwa ariko ari n’uburyo bwo kurushaho guhwiturira abanyarwanda kwisuzumisha, kwivuza (ku bamaze kuyirwara) no kwirinda indwara ya Diyabete.

Gishoma Crispin uyobora ihuriro ry'abarwaye Diyabete mu RwandaGishoma Crispin uyobora ihuriro ry’abarwaye Diyabete mu Rwanda

Gishoma Crispin, Umuyobozi w’ihuriro ry’abarwayi ba Diyabete mu Rwanda avuga Kigali Run Blue ari uburyo buzabafasha guhwiturira abanyarwanda kwirinda iyo ndwara, dore ko siporo ari bwo buryo buhendutse cyane bwafasha mu kwirinda, kandi gusiganwa ku maguru byo bikaba nta kindi bisaba uretse ubushake gusa.

Gishoma yagize ati “Ikibazo kirimo ni uko tubaze nko mu mibare wasanga ari ababarirwa hagati ya 300.000 na 400.000, ariko ugiye kwa muganga abo bantu ntubabona, ushobora gusanga abagera ku 60.000 cyangwa 70.000, ibyo bikaba bigaragaza ko abantu batipimisha.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2013 bwagaragaje ko Abanyarwanda 3% bafite uburwayi bwa Diyabete, bivuze ko muri miliyoni zituye u Rwanda, nibura ababarirwa hagati 300.000 na 400.000 bafite iyo ndwara, gusa ngo igiteye inkeke kurushaho ni uko iyo ugiye kwa muganga abo bantu utababona.

Yakomeje avuga ko ubukangurambaga burimo gukorwa butagarukira ku guhwiturira abantu kwirinda gusa, ahubwo no kwipimisha, ari na cyo kirimo gukorwa kuva kuwa 14 kugeza kuwa 26 Ugushyingo, aho ku bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu abantu barimo gusuzumwa indwara ya Diyabete ku buntu.

Uzatsinda iryo rushanwa azahembwa akayabo

John Peter Ndacyayisenga, Umuyobozi usinzwe Tekinike mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (Rwanda Athletics Federation-RAF) avuga ko ‘Kigali Rub Blue’ izakinwa mu bagore no mu bagabo bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 21 na Metero 95 mu mujyi wa Kigali.

John Peter Ndacyayisenga, Umuyobozi usinzwe Tekinike muri RAFJohn Peter Ndacyayisenga, Umuyobozi usinzwe Tekinike muri RAF

Icyakora ngo hazaba harimo n’igice cyagenewe kwinezeza (Run for Fun), aho abazaba bari muri iki cyicioro bazagenda ahareshya n’ibirometero 5, gusa aha ho bakazaba ari uburyo bwo gukora siporo atari irushanwa.

Ndacyayisenga ati “Icya mbere ni uguteza imbere imikino ngororamubiri mu gihugu, icya kabiri ni nk’urubuga rw’aho abakinnyi dusanzwe dufite bitegurira. Icya gatatu ari nayo ntego nyamukuru y’irushanwa, ni ugukangurira Abanyarwanda kwirinda Diyabete gisigaye kimeze nabi muri iyi minsi.”

Uretse gukangurira abanyarwanda kwirinda Diyabe babahwiturira kwitabira siporo, iryo siganwa ryiswe Kigali Run Blue ngo rizanafasha RAF kurushaho gutegura abakinnyi bagomba kuzahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ibirometero 21 (Half Marathon) izabera muri Espagne muri Werurwe 2018.

Insanganyamatsiko ni "Uruhare rw'Umuryango mu kwirinda Diyabete"Insanganyamatsiko ni "Uruhare rw’Umuryango mu kwirinda Diyabete"

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru