RUHAGOYACU.com

Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental

Umutoza Antoine Ntabanganyimana yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 18 azatoranyamo 14 azajyana muri IHF Handball Trophy/Continental, irushanwa rizabera i Dakar muri Senegal.

Mu Ukuboza umwaka ushize, ni bwo abo basore bagize ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 bitabiriye irushanwa ry’akarere ryabereye muri Uganda, begukana igikombe, ari na cyo cyabahesheje itike yo kuzitabira IHF Handball Trophy/Continental.

Higanjemo abakinnyi ba APR na Police kuko ari na yo makipe ahiga andi muri shampiyonaHiganjemo abakinnyi ba APR na Police kuko ari na yo makipe ahiga andi muri shampiyona

Iri rushanwa ryabanje kuzamo ibibazo ndetse ryimurwa ubugira gatatu, aho ryagombaga kuba muri Werurwe uyu mwaka, ryimurirwa muri Gicurasi ariko na bwo ntiryaba kubera kubura igihugu cyaryakira, maze Senegal yemera kuryakira muri Kanama.

Nyuma y’ibyumweru bibiri hashojwe shampiyona y’igihugu muri Handball ndetse na Care d’AS, ibikombe byombi byegukanywe na APR HBC, Umutoza wa Police HBC, Ntabanganyimana Antoine ari na we utoza ikipe y’igihugu afatanyije na Bagirishya Anaclet utoza APR HBC, bashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bazakuramo abo bazifashisha muri iryo rushanwa mpuzamahanga.

Bananimana Samuel wabaye Umunyezamu wa mbere muri Care d'AS ni na we ufatira ikipe y'igihuguBananimana Samuel wabaye Umunyezamu wa mbere muri Care d’AS ni na we ufatira ikipe y’igihugu

Abakinnyi 18 bahamagawe barimo abakinira APR HBC, Police HBC, ES Kigoma, GS St Aloys, Koleji Inyemeramihigo ndetse na ADEGI, bakaba bagomba gutangira imyitozo izakorerwa mu Karere ka Huye kuva kuwa 16 Nyakanga bitegura irushanwa rizaba guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 5 Kanama.

Abakinnyi bahamagawe:

1.Bananimana Samuel (Apr)

2.Hakizimana Jean Claude (Es Kigoma)

3.Sengoga Credo Bruno (St Aloys)

4.Tuyishime Zacharie (Police)

5.Muhumure Elysée (Inyemeramihigo )

6.Urangwanimpuhwe Guido (ADEGI)

7.Muhawenayo Jean Paul (Apr)

8.Nshimiyimana Alexis (APR)

9.Mbesutunguwe Samuel (Es Kigoma)

10.Rwamanywa Viateur (APR)

11.Karenzi Yannick (APR)

12.Hakizimana Thierry (ADEGI)

13.Umuhire Yves (Police)

14.Murwanashyaka Emmanuel (Apr)

15.Nshumbusho Maliyamungu (St Aloys)

16.Niyonkuru Shaffy (APR)

17.Kayijamahe Yves (Police)

18.Hagenimana Fidele (Police)

Abatoza:

Ntabanganyimana Antoine (Umutoza mukuru)

Bagirishya Anaclet (Umutoza wungirije)

Unjima Alberto (Umutoza w’abanyezamu)

Handball y'u Rwanda ubona yarateye imbere mu mikinireHandball y’u Rwanda ubona yarateye imbere mu mikinire

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru