RUHAGOYACU.com

Hamenyekanye abazahura ku mukino wa nyuma wa Tennis itamenyerewe mu Rwanda

Viateur Dusabe na Ndayishimiye Ernest ni bo bazahurira ku mukino wa nyuma muri ‘Wheelchair Tennis’ (Tennis y’abafite ubumuga bakina bicaye mu igare), uyu mukino ukaba ari bwo bwa mbere ukinwe mu irushanwa mu Rwanda.

‘Wheelchair Tennis’ ni umukino utamenyerewe mu Rwanda kuko ari mushya, ndetse irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ririmo gukinwa, ni ryo rya mbere abakinnyi ba mbere bawukina bitabiriye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena hakinwaga imikino ya ½ cy’irangiza, ndetse kuwa gatandatu tariki ya 17 Kamena hazarara hamenyekanye uwegukanye igikombe cya mbere mu mateka ya ‘Wheelchair Tennis’mu Rwanda.

Kandi ndaza kugusubira ngutsinde.....(Ndayishimiye abwira Habamenshi)Kandi ndaza kugusubira ngutsinde.....(Ndayishimiye abwira Habamenshi)

Mu mukino wa ½ wabimburiye indi, Viateur Dusabe yatsinze bitamnworoheye Emmanuel Hakizimana ibitego 9-5, mu gihe Jean Claude Habamenshi usanzwe ari Kapiteni w’ikipe imwe rukumbi ya ‘Wheelchair Tennis’ yasezewe na Ndayishimiye Ernest mu mukino wari indyankurye.

Nubwo uyu mukino ukinwa n’abari n’abategarugori ndetse n’abagabo, irushanwa ryo kwibuka ryitabiriwe n’abakinnyi 10 mu cyiciro cy’abagabo gusa, mu gihe abari n’abategarugori bo batashoboye kurikina.

Umukino wa nyuma muri ‘Wheelchair Tennis’ uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena, ukazabera ku bibuga bya Tennis biri kuri Petit Stade Amahoro guhera saa ine.

Igare bakinisha riba ryihariye, si kimwe n'andi yose y'abafite ubumugaIgare bakinisha riba ryihariye, si kimwe n’andi yose y’abafite ubumuga

Hakizimana ni umwe mu bakinnyi bagaragaje iterambere mu mikinire mu gihe gito bamaze batangiye kwiga gukina Wheelchair TennisHakizimana ni umwe mu bakinnyi bagaragaje iterambere mu mikinire mu gihe gito bamaze batangiye kwiga gukina Wheelchair Tennis

Dusabimana asuhuza umusifuzi nyuma yo gutsinda Hakizimana muri ½ Dusabimana asuhuza umusifuzi nyuma yo gutsinda Hakizimana muri ½

Dusabimana yatangiye uyu mukino ari na we uhabwa amahirwe kuko ari we watangiye kwiga Wheelchair Tennis mbereDusabimana yatangiye uyu mukino ari na we uhabwa amahirwe kuko ari we watangiye kwiga Wheelchair Tennis mbere

Habamenshi atsinzwe na Ndayishimiye bwa kabiri muri iri rushanwaHabamenshi atsinzwe na Ndayishimiye bwa kabiri muri iri rushanwa

Habamenshi ni we wahabwaga amahirwe dore ko anasanzwe ari we kapiteni mu ikipe bakinanamoHabamenshi ni we wahabwaga amahirwe dore ko anasanzwe ari we kapiteni mu ikipe bakinanamo

Ndayishimiye afite ubumuga bw'ukuguru (afite ukuguru kumwe)Ndayishimiye afite ubumuga bw’ukuguru (afite ukuguru kumwe)

Habamenshi afite ubumuga bw'amaguruHabamenshi afite ubumuga bw’amaguru

Habamenshi asa n'urusha abandi gukina ariko ngo kuba nta mahirwe yari afite byatumye atsindwaHabamenshi asa n’urusha abandi gukina ariko ngo kuba nta mahirwe yari afite byatumye atsindwa

Habamenshi afite 'Services' zikanganyeHabamenshi afite ’Services’ zikanganye

Mbere y'umukino haba tombola y'ikibuga buri wese abanza gukiniramo n'ubanza kuri 'services'Mbere y’umukino haba tombola y’ikibuga buri wese abanza gukiniramo n’ubanza kuri ’services’

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Danboy

    Kuya 17-06-2017 saa 17:11'

    This is amazing, It all starts here. A new sport for People with impairments and you guys are performing more than expected at the first time...keep it up. So happy for you


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru