RUHAGOYACU.com

Handabll: u Rwanda rugiye kwitabira irushanwa nyafurika ryari ryarabuze uryakira

Hamenyekanye aho irushanwa nyafurika ‘Africa IHF Challenge’ rizabera, nyuma y’aho ryari rimaze kwimurwa incuro ebyiri kubera kubura igihugu cyaryakira.

Ku ikubitiro iryo rushanwa ryagombaga kubera muri Gabon muri Werurwe, riza gusubikwa ryimurirwa muri Mozambique muri Gicurasi, ariko na bwo rirasubikwa none ubu Senegal yamaze kwemera kuryakira muri Kanama uyu mwaka.

Iri rushanwa rya Handball rizabera muri Senegal kuva kuwa 1 Kanama kugeza kuwa 5 uko kwezi, rikazahuza amakipe 8, harimo 7 yabaye aya mbere muri buri zone, kongeraho igihugu cyakiriye. Ikipe izegukana igikombe izitabira igikombe cy’Isi gihuza amakipe yabaye aya mbere kuri buri mugabane.

Ikipe y'igihugu ya Handball yakuye igikombe muri UgandaIkipe y’igihugu ya Handball yakuye igikombe muri Uganda

Iryo rushanwa (Africa IHF Challenge) u Rwanda ruzaba rwitabiriye ku ncuro ya mbere mu bagabo, ruzaba ruhagarariye agace ka gatanu B (Zone VB), nyuma yo guhigika ibindi bihugu bya, Uganda, Kenya,Tanzania, u Burundi na Soudan y’Epfo mu irushanwa riheruka kubera i Kampala mu Ukuboza umwaka ushize.

Muri Senegal u Rwanda ruzaba ruhanganye na Guinea ihagarariye Zone II, Benin ihagarariye Zone III, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ihagarariye Zone IV, Ethiopia ihagarariye Zone Va, Mozambique ihagarariye Zone VI na Madagascar ihagarariye Zone VII, kongeraho Senegal izaba yakiriye irushanwa.

Biteganyijwe ko ubwo shampiyona y’igihugu mu mukino wa Handball izaba isozwa muri Nyakanga, ari bwo ikipe y’igihugu izahita ijya mu mwiherero igatangira kwitegura iryo rushanwa.

Muri Uganda ni ho u Rwanda rwaboneye itike yo kujya muri Africa IHF Challenge' Muri Uganda ni ho u Rwanda rwaboneye itike yo kujya muri Africa IHF Challenge’

APR HC ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona igakurikirwa na Police HCAPR HC ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona igakurikirwa na Police HC

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru