RUHAGOYACU.com

Handball: Amakipe yo mu bihugu bitatu ni yo amaze kwemeza kwitabira GMT

Amakipe abiri y’abagabo n’imwe y’abagore zo muri Uganda n’indi imwe yo muri Tanzania ni yo yamaze kwemeza ko azaza guhatana n’ayo mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Genocide Memorial Tournament/GMT).

Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino waHandball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangarije RuhagoYacu ko amakipe yo mu Rwanda agifite icyumweru kimwe ngo abe yamaze kwemeza niba azakina GMT, ariko hakaba ayo mu mahanga yo yamaze kwemeza ko azitabira irushanwa.

Amakipe yo mu mahanga yari yatumiwe yari yasabwe kwemeza niba azaza cyangwa atazaza bitarenze itariki ya mbere Gicurasi, ariko kugeza ubu amakipe yamaze kwemeza ko azitabira GMT ni atatu yo muri Uganda, ari yo Police (men &Women) na Makerere University (Men), aya akiyongeraho Ngome (Men) yo muri Tanzania.

Police Handball Club iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona ni yo yari yegukanye GMT 2016Police Handball Club iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona ni yo yari yegukanye GMT 2016

Icyakora ngo si aya yonyine azitabira iryo rushanwa aturutse mu mahanga, kuko hari andi yanditse asaba ko yakongererwa igihe cyo gutegura ibisabwa birimo amafanga y’urugendo n’ibindi, bityo hakaba hagitegerejwe icyemezo cyayo cya nyuma.

Ayo ni Cereals (Men) yo muri Kenya, indi itazwi izaturuka muri Sudani y’epfo. Hategerejwe kandi icyemezo cy’amakipe abiri yazava muri Zimbabwe ari yo Big Elephant y’abagabo n’iy’abari n’abategarugori.

GMT izakinwa ku matariki ya 3-4 Kamena 2017, imikino y’amajonjora ikazaba kuwa gatandatu tariki ya 3 Kamena, ikabera ku bibuga bya Kimisagara, KIE, Stade Amahoro, CBE (iyahoze ari SFB), mu gihe imikino ya ½ cy’irangiza ndetse n’uwanyuma yo izaba ku cyumweru tariki ya 4 Kamena, ikabera ku kibuga cya Kimisagara kuri ‘Maison des jeunes’.

Irushanwa nk’iri umwaka ushize mu bagabo ryegukanywe na Police Handball Club yo mu Rwanda itsinze Ever Green yo muri Uganda, mu gihe mu bakobwa ryegukanywe na Gorillas HC.

Urutonde rw’abakinnyi n’abakunzi ba Handball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

1. Munyakayanza (yari Perezida w’ikipe ya Kabirizi)
2. Simbaburanga Evariste (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
3. Rutamu Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
4. Nsabimana Pierre Claver (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
5. Ndikubwimana Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
6. Uwitibagiwe Vital (yari umukinnyi w’ikipe ya GS ZAZA)
7. Uwihirwe Emile (yari umukinnyi w’ikipe ya GS ZAZA)
8. Hakizimana Leonard (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)
9. Shumbusho Charles (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
10. Nsengiyumva Evariste (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
11. Ndaruhutse (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
12. Munyambano Eugene (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
13. Kabera (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
14.Muhinda Ernest (yari visi perezida w’ikipe ya Nyakabanda)
15.Rwayitare Francois (yari perezida w’abafana ba Nyakabanda)
16. Mutabaruka Paul (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nakabanda)
17. Hakizimana Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)
18. Rubingisa Paul (yari umufana w’ikipe ya Nyakabanda)
19. Munyensanga Lambert (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nakabanda)
20. Kayirege Agatha (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)
21. Uwimana Virgile (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nakabanda)
22. Murangira Charles (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nakabanda)
23. Isabwe Claude . (yari umukinnyi w’ ikipe UNR).

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru