RUHAGOYACU.com

Handball: APR yigaranzuye Police, umutoza yitakana abasifuzi

Nyuma y’imyaka yari imaze yiruka ku gikombe ariko ntikibone, ikipe ya APR Handball Club yigaranzuye Police Handball iyitsinda umukino wo kwishyura ihita inayitwara igikombe cya shampiyona, umutoza wa Police yitakana abasifuzi.

Wari umukino wo gusoza shampiyona y’igihugu mu mukino wa Handball, aho Police yari yakiriye APR, akaba ari yo makipe yarahanganiye igikombe cya shampiyona, dore ko noneho yari igeze ku munsi wa nyuma hataramenyekana nyiracyo, ibintu bitaherukaga vuba muri shampiyona y’igihugu muri uyu mukino.

Mbere y’uyu mukino Police yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 52, ku buryo yasabwaga kunganya gusa igahita itwara igikombe cya shampiyona.

APR yo yinjiye muri uyu mukino irushwa na Police amanota abiri ku buryo yasabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego biri hejuru ya bibiri. Byayihiriye rero ibikora neza, rero kuko umukino waje kurangira itsinze ibitego 37-28, bityo ishyiramo ikinyuranyo cy’ibitego 9.

Nyuma yo gutsinda no kwegukana igikombe, Umutoza wa APR HBC, Bagirishya Anaclet yatangaje ko ibanga yakoresheje ngo atsinde Police ari uko yize uburyo ikina, uburyo isatiramo n’uburyo yugarira.

Ati "Ibanga nta rindi, Police ni ikipe duhanganye urabizi, icya mbere ni ukubuza umukinnyi wabo witwa ’meneur’ (uyobora umukino wa bagenzi be) witwa Zacharia, iyo wamubujije gukina ubundi ikipe uba wayirangije. Nagombaga kumubuza gukina rero kugirango amahirwe ayo ari yo yose yo gukina ataza kumugeraho, kandi byagenze neza, abakinnyi banjye babyumvise barabikora birakunda."

Umutoza wa Police HBC, AIP Ntabanganyimana Antoine we yitakanye abasifuzi avuga ko atishimiye na gato uburyo umukino wayobowe, aho yavugaga ko habayeho kubogamira cyane ku ikipe bari bahanganye, anaboneraho gukangurira ishyirahamwe ry’umukino wa Handabll (FERWAHAND) gukosora icyo kintu.

Ati “Uyu munsi jye sinishimiye imisifurire, urwego rw’imisifurire rwari hasi cyane, byagaragaraga ko abasifuzi bari bafite ahantu babogamiye, wabonye ko twageze mu minota 10 ya mbere tuyoboye umukino, ariko byageze hagatiu abakinnyi banjye, ukoze akantu katari n’ikosa rigaragarira abantu ukabona bamuhaye iminota ibiri (gusohorwa hanze iminota ibiri), ku buryo byageze aho mbavana mu kibuga kubera ko wabonaga ko bagiye no kubona amakarita y’umutuku.”

Yakomeje atanga ingero z’uburyo umukino uheruka kubahuza wasifuwe n’abasifuzi b’abanyamahanga ukagenda neza, uyu ukaba ari wo Police HBC iheruka gutsindamo APR HBC ku kinyuranyo cy’ibitego 15 bahatanira igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Handball we yavuze ko urwego rw’imisifurire ntacyo rukwiye kuvebwa ko ahubwo rwateye imbere ugereranyije n’indi myaka yabanjirije uyu, ngo kuko kwinubira imigendekere mibi y’imikino kwaragabanutse, ibyo bikaba byaratewe n’ingamba zo kujya bakoresha abasifuzi ibizamini mbere yo gutangira shampiyona.

Ati “Ubu hari ingamba twafashe, shampiyona iyo igiye gutangira hari isuzuma (Test) bakora, abatsinze bakajya gusifura. Mbere twabaga dufite umubare w’abantu bahuguwe ariko tutakurikiranye, uyu mwaka igice cya mbere gitangira twagize amahugurwa y’abasifuzi, bakora na ‘Test’.”

“Igice cya kabiri kigiye gutangiye barongera basubiramo kandi hari benshi bavuyemo, ubu abarimo ni ababishoboye kandi bafite ubumenyi buhagije, bakinnye uwo mukino kandi banize siporo, ku buryo bari ku rwego rwo hejuru.”

Iyo ntsinzi yahise ituma APR na yo ikwiza amanota 52, ariko ihita yegukana igikombe cya shampiyona ku kinyuranyo cy’ibitego, dore ko uteranyije ibyabonetse mu mikino yabahuje, hazamo ikinyuranyo cy’ibitego 7.

APR HBC yegukanye igikombe cya yo cya kabiri cya shampiyona mu mateka yayo, dore ko imaze imyaka 10 ishinzwe, ikaba yahawe igikombe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda 200.000, inabona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Police HBC ifite ibikombe 5 bya shampiyona yatwaye mu 2011, 2012, 2013, 2015, 2016, ubu yabaye iya kabiri, yo yahembwe sheki y’amafaranga y’u Rwanda 150,000.

Police ntako itagize ariko birangira itakaje igikombePolice ntako itagize ariko birangira itakaje igikombe
APR HC niyo yegukanye shampiyona y'uyu mwakaAPR HC niyo yegukanye shampiyona y’uyu mwaka




Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n'abakunzi b'iyi kipeByari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n’abakunzi b’iyi kipe

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Shema

    Kuya 29-06-2017 saa 08:04'

    APR ko iri kubogamirwa ho n’Abasifuzi mi mikono hafi ya yose Sport iraza kumera gute ???.....Foot (APR vs Bugesera) rouge yahawe Bugesera na penalite yahawe APR bitavugwaho rumwe (APR vs Amagaju), Rouge yahawe Amagaju itavugwaho rumwe ...imvururu zatejwe n’abakinnyi ba APR bo badakorwaho !

  2. Jonas

    Kuya 25-06-2017 saa 21:03'

    APR Impandezose Irashwanyaguza p!!

  3. guy

    Kuya 25-06-2017 saa 20:37'

    Apr oyeeeeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru