RUHAGOYACU.com

Handball: Nyakabanda yikomye imisifurire nyuma yo gutsindwa na APR

Umukino w’umunsi wa 11 muri shampiyona y’umukino w’intoki wa handball wabereye ku kibuga cy’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara warangiye APR yari murugo itsinze Nyakabanda ibitego 38 kuri 27, umutoza wa Nyakabanda Ntwali Valens yikoma abasifuzi.

Umukino wagombaga gutangira ku isaha ya saa yine za mugitondo ariko ukererwaho hafi isaha yose wahuzaga APR HC iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Handball na Nyakabanda HC ibarizwa ku mwanya wa gatatu wa shampiyona nyuma y’imikino cumi n’umwe nubwo yo imaze gukina icumi.

Abakinnyi batangiye kwayura mu kibuga kubera gutinda gutangira k'umukinoAbakinnyi batangiye kwayura mu kibuga kubera gutinda gutangira k’umukino

Igice cya mbere muri rusange cyarangiye ikipe ya APR iri imbere n’ibitego makumyabiri na kimwe (21) kuri cumi na kimwe (11) bya Nyakabanda yaje no kuba intandaro z’imvururu zabaye hagati mu gice cyambere cy’umukino zishingiye ku gitego umukinnyi Mbonyinshuti Camarade wa APR yatsinze maze abakinnyi n’umutoza wa Nyakabanda ntibacyumvikanaho n’umusifuzi wari wamaze kucyemeza ivamo imvururu zahagaritse umukino iminota igera kuri cumi n’itanu (15).

Igice cya kabiri nacyo cyakomeje kwiharirwa na APR yaje no kurangiza umukino iri mbere ya Nyakabanda ku bitego 38 kuri 27 cyane ko n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mukino, Murwanashyaka Emanuel watsinze ibitego icumi ariyo abarizwamo, APR yaje kwegukana intsinzi y’umukino ikomeza gufata umwanya wa mbere.

Iki gice nacyo mbere y’uko kirangira ikipe ya Nyakabanda yaje kongera gutera amatiku yaturutse ku gihano cy’iminota ibiri yahawe abasore babiri ba Nyakabanda HC nyuma yo gusagarira umusifuzi bemeza ko umwe muri bo ahawe igihano arengana nabyo bihagaritse umukino iminota igera kuri cumi n’itanu.

Umukino wagendaga uhagarikwa n'abasifuzi bari bambaye numero ku myendaUmukino wagendaga uhagarikwa n’abasifuzi bari bambaye numero ku myenda
Nyakabanda yari yiteguye bihagijeNyakabanda yari yiteguye bihagije

Umutoza Bagirishya Anaclet wikipe ya APR HC avuga ko yishimiye imyitwarire y’abakinnyi be n’ikinyabupfura bagaragaje mu kibuga kuko byabafashije kutajya kure y’umukino bikaza no kubaviramo intsinzi; “Ikintu cyambere nabanza kuvuga ni ugushimira abakinnyi banjye uburyo bitwaye nkashimira n’abafana kuko nabo bari mubagize uruhare ngo tubone intsinzi kuko aya ni amanota twari dukeneye muri shampiyona.

Mugenzi we Ntwali Valens utoza Nyakabanda we yavuze ko imisifurire iri ku isonga y’ibyamuteye gutsindwa kuko yemeza ko ikipe ya APR itamurushaga umukino “Mubyukuri ntagihambaye APR yakinnye imbere yanjye gusa habayeho udukosa twa tekinike, urabona abakinnyi bafite urwego bagezeho ruri hejuru rusa naho abasifuzi bo baba bakiri hasi, sinzi wenda niba ari ikibazo cy’uyu munsi akaba ari amakosa ya tekinike yabaye ariko urebye imyitwarire y’abakinnyi banjye yari myiza haza kubaho ikibazo cy’imisifurire sinzi niba Federation hari icyo izabikoraho kuko bigomba kujya muri raporo iributangwe”

“Imisifurire y’uyumunsi yasagaho sinzi wenda niba ari amakosa ya tekinike cyangwa ari ukubikora babishaka ariko byagaragaye ko uyu munsi batasifuye neza. Bagerageje kunsifurira nabi bakageraho tukaganira twaganira umuyobozi w’umukino akambwira ngo agiye kubavugisha bakabikora neza bagisubiramo nyuma y’iminota nk’itatu bikongera bigasubira kwakundi ukabona barongeye bagarutse muri twa tuntu utamenya”- Ntwali Valens, umutoza wa Nyakabanda HC utashimishijwe n’imisifuirire aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino.

APR HC iracyayoboye urutondeAPR HC iracyayoboye urutonde

Undi mukino wabereye i Huye warangiye Police itsinze UR Huye ibitego 65 kuri 17. Ibi bikaba bitumye APR ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere mu gihe Police HC iyikurikiye ndetse na Nyakabanda iri kumwanya wa gatatu zimaze gukina imikino icumi yonyine.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru

patto Kuya 16-04-2017 saa 11:08'

UBUNDI MATCH NKIZI ZISHIRANIRO BABA BAKWIYE GUSHAKA ABASIFUZI BABIZI KABISA
NTAGO UMUKINO WATERIMBERE HARI IMISIFURIRE NKIYO NABONYE KURI IRIYA MACTH

izaac Kuya 16-04-2017 saa 07:40'

Fédération Rwose ikwiye gukosora imisirire kuki byagaragariye natwe abafana, umusifuzi yabogamye bikomeye
Nkumufana rwose udafite aho abogamiye wabonagz ikipe y’a nyakanda irusha bikomeye Apr ariko bakayikasa
Murakoze

izaac Kuya 16-04-2017 saa 07:40'

Fédération Rwose ikwiye gukosora imisirire kuki byagaragariye natwe abafana, umusifuzi yabogamye bikomeye
Nkumufana rwose udafite aho abogamiye wabonagz ikipe y’a nyakanda irusha bikomeye Apr ariko bakayikasa
Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!