RUHAGOYACU.com

Handball: Police yatsinze APR iyitwara igikombe cy’Umunsi w’Intwari

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda- Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda itsinze APR HBC ibitego 46-37.

Wari umukino utoroshye ku mpande zombi bitewe n’uko aya makipe asanzwe ahangana cyane; haba muri shampiyona y’igihugu ndetse no mu yandi marushanwa bahuriramo, bigatizwa umurindi no kuba yombi ari n’amakipe y’abashinzwe umutekano.

Police HBC yari yababajwe na APR HBC iyitwara igikombe cya shampiyona umwaka ushize ku kinyuranyo cy'ibitegoPolice HBC yari yababajwe na APR HBC iyitwara igikombe cya shampiyona umwaka ushize ku kinyuranyo cy’ibitego

Uyu mukino watangiranye ishyaka ryinshi ku buryo hanagendaga hakorwa amakosa na bamwe mu bakinnyi ba buri ruhande kubera uburemere bw’uyu mukino. Icyakora Police HBC ni yo yinjiye neza mu mukino ndetse iranawuyobora kugera igice cya mbere kirangiye ku bitego 21 kuri 18.

Mu gice cya kabiri, Police HBC yakomeje kwitwara neza ibifashijwemo n’abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba bayobowe na kapiteni wayo Mutuyimana Gilbert na mugenzi we Tuyishime Zacharie wahoze anakinira APR HBC, uyu akaba ari na we wabaye umukikinnyi witwaye neza kurusha abandi muri shampiyona ishize.

Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya Police HBC y’ibitego 46 kuri 37, maze nyuma yawo, kapiteni Mutuyimana Gilbert ahita ashyikirizwa igikombe, na we agihereza Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda wari waje gushyigikira iyi kipe.

Police HBC yambuye iki gikombe APR HBC bahora bahanganyePolice HBC yambuye iki gikombe APR HBC bahora bahanganye

Umutoza wa Police HBC, Senior Sergeant Turatsinze Dismas, yavuze ko kuba iki gikombe baracyambuye APR HBC, yari igifite umwaka ushize, byaturutse ku myitozo myinshi bakoze, gukorera hamwe nk’ikipe, ndetse no kuba ubuyobozi bw’ikipe n’ubwa Polisi y’u Rwanda bubaba hafi kandi bukabafasha mu byo bakeneye byose ngo bitware neza.

Ati: “Ubu intego dufite ni ugukomeza gukora cyane bikazadufasha kwitwara neza no muri shampiyona y’uyu mwaka izatangira ku itariki ya 17 uku kwezi.”

Police HBC yatwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda andi makipe mu mikino y’amajonjora ariyo GS de la salle yo mu karere ka Gicumbi, GS St Aloys yo mu karere ka Rwamagana na GS Miyove yo mu karere ka Rusizi. Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma yari yatsinze Inkumburwa HBC ibitego 48 kuri 19.

RNP

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. basile

    Kuya 8-02-2018 saa 20:31'

    APR kuba yaratanze MURWASHYAKA Emanuel na Nshimimiyimana Alex ikizanira umunyezamu Banamwana Samuel ndetse Na Muhawenayo jean Paul. ntibyaribihagije ubwirebubundiburyo yakosora

  2. Manirakiza fredy

    Kuya 6-02-2018 saa 10:41'

    Police HBC turayishimiye ukuntu yatweretse umukino mwiza. APR HBC kuri uriya munsi wasangaga batazi ibyo bakina. Na Police FC nifatireho izatware icy’Amahoro.

  3. Florence

    Kuya 5-02-2018 saa 11:34'

    Iyinkuru iraburamo ikintu,abagore nabo barakinnye ariko ntabyo mwavuze ubanza muzabakorera ahari inkuru yabyo,ESEKI(ecole secondaire de kirambo) niyoyatwaye igikombe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru