RUHAGOYACU.com

Handball: Shampiyona y’abari n’abategarugori mu kiragano gishya

Shampiyona y’abari n’abategarugori irakomeje mu kiragano gishya, nyuma y’aho ikipe y’igihugu yari iherutse kubuzwa kwitabira amarushanwa mpuzamahanga bitewe no gukemanga ubushobozi bw’abakinnyi hashingiwe ku rwego rwa shampiyona yari ibayeho nk’itariho.

Mu Ukuboza 2016, ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori batarengeje imyaka 20 yagombaga kujya gukina muri Uganda mu irushanwa ryiswe “Challenge Trophy”, ariko ntiyabyemererwa n’Ubuyobozi bwa siporo mu Rwanda bitewe n’uko hakemangwaga ubushobozi bw’abakinnyi, dore ko bakinaga shampiyona ari amakipe mbarwa, na yo adakina mu buryo buhoraho.

Gs Notre Dame d'Afrique na E SC Musanze bashobora kuba batari ku rwego rumweGs Notre Dame d’Afrique na E SC Musanze bashobora kuba batari ku rwego rumwe

Kuva ubwo, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino ya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) bwaricaye bunoza uburyo bushya (twise ikiragano gishya), shampiyona yakinwamo maze amakipe akiyongera kandi n’abakinnyi bakarushaho kuba benshi, haba ubu ndetse no mu gihe kizaza.

Nk’uko Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND yabitangarije RuhagoYacu, hashyizweho uburyo bwa ‘Leagues’, amakipe ahereye mu bice bigize u Rwanda byegeranye akajya akina hagati yayo.

Ati “Ubushize icyari ikibazo cyari ‘level’ (urwego) y’abakinnyi bakinaga muri shampiyona, ubu rero twanashyizeho ingamba zo kongera umubare w’amakipe yitabira shampiyona, ni muri urwo rwego dukina ku buryo bwa ‘league’, ibi bigatuma tubona abakinnyi benshi ku buryo muri 2018 tuzaba dufite amakipe akomeye yahagararira igihugu.”

GS Zaza Handball Club y'abari n'abategarugoriGS Zaza Handball Club y’abari n’abategarugori

Kugeza ubu shampiyona y’abari n’abategarugori muri Handball ikinwa muri ‘Leagues’ indwi, ari zo: League South irimo amakipe 3, League centre I irimo amakipe 5, League centre II irimo amakipe 4, League East irimo amakipe 3, League North irimo amakipe 4, League West irimo amakipe 4 na League South West irimo amakipe 5.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena, iyi shampiyona y’abari n’abategarugori yari yakomeje, aho muri League West, GS Notre Dame d’Afrique yatsinze E SC Musanze ibitego 17-4, Niyonsaba Gaudence na Vumiliya Denyse ba GS Notre Dame d’Afrique bakaba batsinzemo ibitego 6 kuri buri wese.

Muri League yo mu Burasirazuba na ho GS Zaza yatsinzwe na Duha Complex School ibitego 17-32, Niyigena Alice wa Duha akaba yatsinzemo ibitego 8 ari na we watsinze byinshi kurusha abandi.

Duha Complex School Handball ClubDuha Complex School Handball Club

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru