RUHAGOYACU.com

Handball: U Rwanda rutangiranye intsinzi mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball yatangiye neza mu giombe cya Afurika kiri kubera i Dakar muri Senegal (IHF Challenge Trophy 2017), itsinda umukino wa mbere wayihuje na Madagascar ku bitego 35 kuri 24.

Uyu mukino wa mbere ku ikipe y’u Rwanda iherereye mu itsinda rya mbere, ntiwagoye abasore ba Ntabanganyimana Antoine kuko batangiye barusha ikipe ya Madagascar, batsinda ibitego 18 ku 9 bya Madagascar mu gice cya mbere.

U Rwanda rwakomeje kuyobora umukino no mu gice cya kabiri, ndetse umukino urangira rwitwaye neza, ruwutsinda ku bitego 35 kuri 24.

"Turishimye cyane. Turashima Imana kuko umukino wa mbere tuwutsinze. Ni ikintu kidushimishije cyane kuko ubu twinjiye mu mukino w’irushanwa. Ni intagiriro nziza kuri twebwe."

"Twagerageje kugarurira neza, ubusatirizi na bwo bwagerageje gukora, ariko bagiye mu kibuga nababwiye ko bagomba kurinda izamu cyane, tugatsinda mu bwenge kandi babikoze."- Antoine Ntabanganyimana, umutoza w’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rimwe na Madagascar, Senegal yakiriye irushanwa ndetse na Congo Kinshasa, aho kuri uyu wa Gatatu guhera saa 20:00 za Kigali, u Rwanda ruzakina umukino wa kabiri hamwe na Congo Kinshasa.

"Ikipe ya Congo Kinshasa ni ikipe bigaragara ko ifite imbaraga, n’abasore barebare n’ubwirinzi bukomeye, ariko natwe biradusha kureba ni iki dushoboye, turakora iki ngo tubashe guhangana na yo."

"Ejo ni umukino uzaba ukomeye kuko natwe dukeneye intsinzi ya kabiri, dutsinze byatuma twinjira muri 1/2 cy’irushanwa nta mpungenge."

Ku mukino usoza iyo mu itsinda, u Rwanda ruzakina na Senegal yakiriye irushanwa kuwa Kane tariki ya 3 Kanama 2017 saa 20:00.

Foto: KT

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru