RUHAGOYACU.com

Hitezwe abasaga 70 muri shampiyona y’abana bakina Chess

Hitezwe abana bagera kuri 70 mu irushanwa rya Chess (Youth Chess Championship) riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, kikazaba ari ikimenyetso cy’iterambere ry’uyu mukino, dore ko abaryitabira bazaba bikubye inshuro ziyingayinga 10 kuva mu 2013.

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 2 no ku cyumweru tariki ya 3 Ukuboza, mu ishuri rikuru rya Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali hazabera irushanwa rizahuza abakiri bato bakina Chess abandi bita ‘Jeux d’Echec’.

Muri Chess bakina mu byiciro bishingiye ku myaka, abakobwa n'abahungu barakinanaMuri Chess bakina mu byiciro bishingiye ku myaka, abakobwa n’abahungu barakinana

Nk’uko Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imiino ya Chess mu Rwanda (FERWADE), Kevin Ganza abitangaza, muri iri rushanwa hitezwe ko hazitabira abana benshi kurusha indi myaka yose yabanje, dore ko no kwiyandikisha ari ubuntu.

Ganza yagize ati “Ubwitabire bwariyongereye buva ku bana umunani (8) mu 2013 bagera kuri 54 mu mwaka ushize. Uyu mwaka rero bwo twiteze abarenga 70 bazakina mu byiciro bitatu, abatarengeje imyaka 18, abatarengeje 15 n’abatarengeje imyaka 12 y’amavuko.”

Uwintwari Murara Ian w'imyaka 15 ajya abiza icyuya abagaboUwintwari Murara Ian w’imyaka 15 ajya abiza icyuya abagabo

Yakomeje asobanura ko iri rushanwa ribafasha kuvumbura impano z’abana muri uyu mukino kugirango barusheho kwitabwaho bityo impano zabo zitezwe imbere.

Ati “Ni irushanwa ridufasha no kuvumbura impano z’abakiri bato. Ntituvangura abakobwa n’abahungu kuko tuzi ko buzuzanya nk’uko bafatanya mu kwiga imibare cyangwa andi masiyansi.”

Iri rushanwa rizaba rikinwa mu gihe abandi bana babiri Ruzigura Alexis na Joseph Nzabanita bari mu rindi rushanwa ryitwa Rwabushenyi Memorial ririmo kubera muri Uganda.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru