RUHAGOYACU.com

Ikipe y’igihugu U-16 yipimiye kuri APR BBC mbere yo kwerekeza i Mombasa

Ikipe y’igihugu y’Abangavu mu mukino wa Basketball yipimye na APR BBC (women) mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Mombasa, aho bagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu (Zone V) ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (Afrobasket).

Benshi muri abo bana b’abakobwa bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 nta handi bahuriye n’abakinnyi bakomeye kuko batoranyijwe mu bakina amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gicurasi, yari andi mahirwe kuri bo yo gupimira ingufu, ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu mukino wa Basketball kuri APR BBC iyoboye urutonde rwa shampiyona mu bari n’abategarugori kugeza ubu.

Icyakora APR BBC ntiyari kwemera gutsindwa n’abana bakirimo gupfundura amabere, ndetse yakoresheje imbaraga zayo zose ngo ibashe gutsinda abo bangavu ku manota 80-59.

Uyu wari umukino wa kabiri abo bangavu bakinnye, kuko kuwa 26 Gicurasi na bwo APR BBC yari yabatsinze biyigoye ku manota 48-43, aho agace ka mbere kari karangiye APR BBC ifite amanita 15-14. Yanongeye gutsinda agace ka kabiri ku manota 15-12, mu gace ka gatatu ho ibatsinda ku manota 15-9, ariko mu gace ka nyuma abo bana barayigaranzura batsinda 3-8.

Ni abana bagitemba itoto, ariko ni abahanga bidasanzwe icyakora ngo bakeneye kongererwa ingufu mu myitozoNi abana bagitemba itoto, ariko ni abahanga bidasanzwe icyakora ngo bakeneye kongererwa ingufu mu myitozo

Muri uwo mukino, Mukantwali Philomene wo mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yarigaragaje cyane, aho ari we watsinze amanita menshi (19) akaba yaranganyaga na Umugwaneza Charlotte wa APR BBC.

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16, Bahige Jacques yatangaje ko uburyo abo bana bateye imbere mu gihe gito babamaranye bishimishije kandi bigatanga icyizere cy’ejo hazaza.

Ati "Biratangaje kandi biranashimishije cyane uburyo aba bana bateye imbere mu mikinire mu gihe gito cyane. Twatangiye bamwe batazi no kudunda umupira, batazi guhereza umupira (passé), ariko nk’uko mwabyiboneye, mwabonye ko bamaze kugera ku rwego rwo hejuru. Icyo turimo gukoraho na ‘Federation’ ndetse na Ministeri ni uko aba bakobwa twakomezanya tukabatoza tukabongerera imbaraga kuko ni cyo kibazo bafite gusa. Iyo umuhutaje aragwa.”

Biteganyijwe ko abo bana bagize ikipe y’abahungu n’iy’abakobwa batarengeje imyaka 16 bazahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Gicurasi berekeza i Mombasa, aho bitabiriye irushanwa ryo mu karere ka gatanu (Zone 5) ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika riteganyijwe kuba guhera ku itariki ya 1 Kamena kugeza ku itariki 6 Kamena 2017.

Mu bangavu, u Rwanda ruzaba ruhanganye n’ibindi bihugu bya Misiri (Egypt), Kenya, Tanzania na Uganda, mu ngimbi ho, rukazaba ruhanganye n’ibindi bihugu bitatu, ari byo 1. Kenya, Tanzania na Uganda.

Ikipe y'igihugu y'abangavu iratanga icyizere cyo kuzahesha ishema u Rwanda mu myaka iri imbereIkipe y’igihugu y’abangavu iratanga icyizere cyo kuzahesha ishema u Rwanda mu myaka iri imbere

APR BBC (Women) ni yo ya mbere muri shampiyona y'u RwandaAPR BBC (Women) ni yo ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru