RUHAGOYACU.com

Ikipe y’u Rwanda igiye guseruka mu isiganwa ry’amagare rikomeye muri USA

Ikipe igizwe n’abakinnyi 6 igiye guserukira u Rwanda mu irushanwa rikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Team Rwanda ikaba yaratumiwemo nk’ingororano y’uruhare rw’uyu mukino mu kubanbisha abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Isiganwa ry’amagare ‘Colorado Classic’ ni rimwe mu marushanwa akomeye yo ku rwego rwa rwa 2.HC nk’uko Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare ku Isi (UCI) riyatondeka. Ibyo bituma riba irushanwa rikomeye ku buryo atari buri wese wemererwa kuryitabira, ahubwo rikitabirwa gusa n’amakipe yabigenewe.

Bonaventure Uwizeyimana ni we ukina mu mahanga uzaba uri muri Team RwandaBonaventure Uwizeyimana ni we ukina mu mahanga uzaba uri muri Team Rwanda

Nk’uko bitangazwa ku rubuga rw’amakuru y’umukino w’amagare (Cycling News), ikipe y’u Rwanda Team Rwanda yashyizwe ku rutonde rw’amakipe agomba kwitabira iryo rushanwa rigomba gutangira kuwa 10 rigasozwa kuwa 13 Kanama uyu mwaka.

Umuyobozi mukuru wa RPM Events Group, ikigo gishinzwe gutegura iryo rushanwa rya ‘Colorado Classic’, David Koff yatangaje ko imwe mu ntumbero z’iryo rushanwa n’Iserukiramuco Velorama ririherekeza, ari ukugaragaza imbaraga z’igare mu guhuza abantu, gufasha kurushaho kugira ubuzima bwiza no kugira umuryango ukomeye.

Yakomeje agira ati “Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare ni urugero ruhebuje rw’uburyo uyu mukino ushobora gutuma abantu barenga ibibatandukanya bagahindura ubuzima. Twishimiye cyane kuzaba hamwe na bo kuri iyi nshuro no kubagarura muri Amerika nk’ikipe y’abanyamwuga.”

Uwizeye Jean Claude, kapiteni wa Les Amis SportifUwizeye Jean Claude, kapiteni wa Les Amis Sportif

Ikipe y’u Rwanda ikina mu buryo buvuguruye kandi bugezweho yashinzwe mu 2007, bigizwemo uruhare rukomeye na Jock Boyer, Umunyamerika wabaye uwa mbere usiganwe muri Tour de France, yavuze ko mu myaka 10 ishize ubwo Team Rwanda yari imaze kuvuka yitabiriye isiganwa muri iki gihugu ari insina ngufi ariko kuri iyi nshuro bazabona ikipe ihangana, ikomeye kandi ikorana ishyaka ryinshi.

Ikipe izaba ihagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa rya ‘Colorado Classic’ izaba igizwe na Bonaventure Uwizeyimana (Lowestrates cycling team/Canada), Uwezeye Jean Claude (Les Amis Sportifs Rwamagana), Rene Jean Paul Ukiniwabo (Les Amis Sportif Rwamagana), Munyaneza Didier (Benediction Cycling Team/Rubavu), Jean Bosco Nsengimana (Benediction Cycling Team/Rubavu), Gasore Hategeka.

Hategeka Gasore ashobora kuba ari we kungo gahoze muri Team Rwanda izaba iri muri AmerikaHategeka Gasore ashobora kuba ari we kungo gahoze muri Team Rwanda izaba iri muri Amerika

Nsengimana Jean Bosco na we yitezeho byinshi muri iryo rushanwa rizabahuza n'ibihangangeNsengimana Jean Bosco na we yitezeho byinshi muri iryo rushanwa rizabahuza n’ibihangange

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru