RUHAGOYACU.com

Imikino myinshi yo mu matsinda niyo yateye imyitwarire mibi y’u Rwanda muri Zone V- Mutokambali

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Moise Mutokambali yabwiye itangazamakuru ko imikino myinshi bakinnye mu matsinda ariyo iri ku isonga ryo kutitwara neza muri Zone V iherutse kubera mu Misiri, hakiyongeraho n’uko bari mu itsinda ritaboroheye ry’amakipe akomeye.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iherutse kwitabira imikino y’akarere ka gatanu yaberega mu Misiri mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu irushanwa ryiswe Afrobasket rizabera mu gihugu cya Congo Brazaville muri Kanama uyu mwaka, u Rwanda rwari rwabashije kwitwara neza ruzamuka ari urwa kabiri mu itsinda nyuma y’uko rwatsinzwe umukino umwe na Misiri ruza kubuzwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma na Uganda.

Ikibazo cyo gukina imikino myinshi mu itsinda u Rwanda rwari ruherereyemo kiri mubyatumye iyi kipe ibura intege ziyifasha ahakomeye byagombaga no kuyiha amahirwe yo kubona tike nk’uko Moise mutokambali, umutoza w’iyi kipe abisobanura; ”Ibigaragara koko abakinnyi twavuye inaha dufite imbaraga byari n’inshingano zacu ari nayo ntego twihaye, icyo navuga ko ari imbogamizi twahuye nazo; icyambere twagize imikino myinshi mu itsinda twari duherereyemo kandi buri mukino wose wasabaga imbaraga, twari duhereye mu itsinda ririmo; Soudani y’amajyepfo, Kenya ndetse na Misiri yari yakiriye irushanwa"

"Amakipe navugaho abantu tumenyereye ni ikipe ya Soudani y’amajyepfo, ikipe yari yazanye abakinnyi b’abanyamerika bakina ku mugabane w’Amerika bose ariko bakomoka muri Soudani y’amajyepfo, ntago yari ikipe yoroshye kuko umukino yakinnye na Misiri, Misiri yayitsinze ku kinyuranyo cy’amanota icumi, wakongeraho ikipe ya Kenya n’imbaraga muzi nazo z’abanyakenya duherereye mu karere kamwe navuga ko nayo ari ikipe yari ikomeye.”

Umutoza Mutokambali asanga imikino myishyi u Rwanda rwakinnye yaratumye batitwara neza muri Zone VUmutoza Mutokambali asanga imikino myishyi u Rwanda rwakinnye yaratumye batitwara neza muri Zone V

“Imikino twakinnye yari imikino idusaba imbaraga, umukino wa mbere dukina na Kenya ngira ngo twarangije igice cya mbere baturi imbere bivuze ko amakipe yandi yose nayo aba yiteguye hanyuma umukino urangira tubatsinze, bukeye dukina na Misiri ntago twagiye gukina na Misiri tuvuga ngo tugiye gukina byo gukina, twakinnye na Misiri dushaka gutsinda kugira ngo natwe bitworohere ko twarangiza mu itsinda turi abambere kubera ko ugereranyije n’irindi tsinda wabonaga ririmo Uganda, abarundi na na Somaliya ikipe yaririmo ikomeye ni Uganda gusa.”- Moise mutokambali, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Basketball asobanura urugendo rutoroshye ikipe y’igihugu yanyuzemo.

Nyirishema Richard, Visi perezida wa FERWABANyirishema Richard, Visi perezida wa FERWABA

Richard na Mutokambali mu kiganiro n'abanyamakuruRichard na Mutokambali mu kiganiro n’abanyamakuru

Nubwo u Rwanda rutabashije kubona itike ku ikubitiro ariko hari amahirwe y’uko rushobora kuzisanga muri Afrobasket izabera muri Congo Brazaville nk’ikIpe yitwaye neza cyangwa yatsinzwe neza mu irushanwa, aya mahirwe u Rwanda rukaba rushobora kuyabona bitewe n’uko muri Zone ruherereyemo amakipe agera kuri arindwi ahurira muri Zone imwe mu gihe andi ma Zone usanga hitabiriye nk’amakipe atatu cyangwa ane.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru