RUHAGOYACU.com

Imodoka 14 na moto umunani mu bigiye gushimisha abanyehuye mu masaha ari imbere

Abategura Rally ya Huye izwi nka Memorial Gakwaya bizeye ko isganwa ry’uyu mwaka rizagenda neza kurusha ayabanje aho amamodoka 14 ari bube azenguruka uduce dutandukanye tugize akarere ka Huye ndetse n’aka Gisagara guhera ku i saa 13:00 zo kuri uyu wa gatandatu.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka kandi nk’uko byagenze mu mwaka ushize, rizanye agashya ko kuza gukinwamo moto ziguruka mu kirere aho iz’uyu mwaka ziri buze kuba zinurira ibikuta by’amazu.

Abatuye umujyi wa Huye bari buze kugira amahirwe yo kuzibona ubugira kabiri saa 18:00 kuri stade Huye na saa 22:00 z’ijoro dore ko iyi Rally ya Huye igira umwihariko wo gukinwamo isiganwa rya nijoro, Night Stage.


Abaderevu bariteguye gutanga ibirori mu kanyaAbaderevu bariteguye gutanga ibirori mu kanya
Moto na zo ziri tayari...Moto na zo ziri tayari...
Huye igiye kubona ibirori by'amamodokaHuye igiye kubona ibirori by’amamodoka

Muri rusange abasiganwa bazakora ibirometero 165 mu nzira kuri uyu wa gatandatu ziri buce inshuro eshatu mu muhanda wa Rango-Gisagara-Huye mu gihe nijoro bari bunyure Rango Rwasave.

Ku cyumweru aba basiganwa bakazazenguruka inshuro enye inzira ya Save-Rango-Shyanda.

Gakwaya Eric utegura aya amarushanwa yadutangarije ko bizeye ko iyi Rally iri bugende neza kuko bafashe umwanya uhagije wo kuyitegura bityo abatuye Huye bakaza kubyungukiramo.

Moto z'uyu mwaka uretse no kujya mu kirere ziri bwurire ibikutaMoto z’uyu mwaka uretse no kujya mu kirere ziri bwurire ibikuta

RuhagoYacu ikaba iri bubagezeho agace ku kandi k’iyi Rally aho tubikora dufatanyije na Barthos Hotel ibarizwa mu mujyi wa Huye hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ikaba imwe mu mahoteli afite uburambe mu gutanga za service ntegereranywa.

Inzira isiganwa riri bunyuremo

Kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017

  • Saa 13:00: Huye-Rango-Gisagara-Save-Kabutare (inshuro eshatu)
  • Saa 18:00: Imyiyereko ya moto kuri Stade Huye
  • Saa 19:30: Huye-Rango-Gisagara-Save-Kabutare (inshuro ebyiri)
  • Saa 22-00: Imyiyereko ya moto kuri Stade Huye

Ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017

  • Saa 09:00: Huye- Save- Shyanda ku Kiliziya – Rwanza – Huye
  • Saa 11:00 Imyiyereko ya moto
  • Saa 13:00: Super Stage

Muri Barthos ni ntagereranywaMuri Barthos ni ntagereranywa
Barthos Hotel yamaze kwandika izina mu mujyi wa HuyeBarthos Hotel yamaze kwandika izina mu mujyi wa Huye

Abakinnyi bagiye gukina Huye Rall

Rwanda

Claude Gakwaya/Claude Mugabo (Subaru N10)
Fabrice Yoto/Remera Regis (Toyota Celica)
Christian Kanangire / Fernand Rutabingwa (Subaru GC8)
Alain Gashi/Faustin Karibu (Subaru GC8)
Genesse Semana/Jacques Hakizimana (Peugeot 205)

Uganda

Fred Wampamba/Edwin Kalule (Subaru N12)
Musa Kabega/Rogers Sirwomu (Mitsubishi Evo 9)
Fred Busulwa/ Midled Kubunka (Subaru N10)
Samuel Bwette/Uarban Mulindwa (Mitsubishi Evo 9)
Jackson Serwanga / Lawrence Mwambazi, (Subaru GC8.)
Anwar Sadat Negomba/Abdallah Zubedah (Toyota Vitz)

Burundi

Jean Jean/Yan Dewalque (Toyota Celica gt4)
Christian Remezo/Karorero (Toyota Celica)
Din Imitiaz/Christophe Bigirimana (Toyota Avensis)

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru