RUHAGOYACU.com

Imodoka zivuye muri Uganda n’u Burundi mu 10 zizitabira Rallye des Milles Collines

Imodoka 10 zitarimo iya Gakwaya Claude uza ku mwanya wa mbere, ni zo zizitabira isiganwa risoza shampiyona y’u Rwanda, Rallye des Milles Collines iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza.

Iri siganwa r’umunsi umwe rizanyura mu mihanda ya Nyagihunika, Kamabuye na Rilima mu nzira izagera ku birometero 150.

Muri rusange, imodoka 10 kugeza uyu munsi zemeje ko zizitabira iri siganwa, harimo esheshatu zizaturuka mu Rwanda, ebyiri zizava muri Uganda hamwe n’ebyiri zizaturuka mu gihugu cy’u Burundi.

Mu mamodoka azitabira iri siganwa ariko ntabwo harimo Mitsubishi Evolution VI ya Pole Pole Wilbert na Bashir Mbogo bari begukanye iri siganwa umwaka ushize, ndetse n’imodoka ya Gakwaya Claude kuri ubu uza ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda na yo ntabwo ibarizwamo.

Gakwaya Claude na Subaru ye ntabwo bazitabira Rallye des Milles CollinesGakwaya Claude na Subaru ye ntabwo bazitabira Rallye des Milles Collines

Imodoka ya Gakwaya Claude yagiriye ikibazo muri Rallye ya Huye iheruka gukinwa mu kwezi gushize, aho kugeza kuri uyu munsi itari yakorwa uko bikwiye.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda biciye mu munyamabanga wayo Cyatangabo Ange Francois, yatangaje ko bizeye ko iri siganwa rizagenda neza, cyane cyane ko bashyize imbara nyinshi mu bijyanye n’umutekano.

Yagize ati : “Twashyize imbaraga nyinshi mu bijyanye n’umutekano ni yo mpamvu twafunze 70% by’imihanda izanyurwamo.

Ni isiganwa ahanini rizaba rigizwe no kunyura mu mihanda ni cyo cyatumye tubiha agaciro kanini”.

Biteganyijwe ko kuwa gatanu tariki ya 15, ari bwo hazaba hakorwa urutonde rwanyuma rw’abazitabira iyi Rallye, ari na bwo hazakorwa igenzura ryanyuma ry’amamodoka.

Iri siganwa rikaba ryaratewe inkunga na Bank ya Kigali,SP, Tuuza Inn, BSC, Coca Cola, RMC (Rwanda Motorcycle Company), Grofin na Dy Solutions.

Amamodoka amaze kwiyandikisha kuzitabira Rallye des Mille Collines

  1. Nyiridandi(Yoto)Fabrice na Remera Regis bari muri Toyota Celica-Rwanda
  2. Gakwaya Eric uzaba uri muri Subaru-Rwanda
  3. Rusagara Serge na Mujiji Kevin bazaba bari muri Subaru-Rwanda
  4. Fergadiotis Gakuba Tassos na Kayitankole Lionel bazab bari muri Toyota Corolla-Rwanda
  5. Remezo Christian na Gahuragiza Jean Marie bazaba bari muri Toyota Celica-Burundi
  6. Giesen Jean Jean na Dewalque Yannick bazaba bari muri Toyota Celica-Rwanda
  7. Semana Genese na Hakizimana Jacques bazaba bari muri Peugeot-Rwanda
  8. Din Imitiaz na Uwimana Jules bazaba bari muri Toyota Avensis-Burundi
  9. Mukaza Yasin na Serwanga Jackson bazaba bari muri Toyota Levin-Uganda
  10. Balondemo Gilberto na Lwanga Hamza bazaba bari muri Toyota Corolla-Uganda

Uko bakurikirana muri shampiyona mbere ya Rallye des Milles Collines

  1. Gakwaya Jean Claude 67
  2. Fabrice Nyiridandi 42
  3. Christophe Nizette 36
  4. Christian Kanangire 13
  5. Genese Semana 6
  6. Fergadiotis Tassos Gakuba 3
  7. Alain Murenzi 3
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nizeyimana Austin

    Kuya 15-12-2017 saa 06:51'

    kibungo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru