RUHAGOYACU.com

INATEK yiyambaje Gasongo na Mukunzi mu irushanwa ryateguwe na KAVC

Ikipe ya INATEK izitabira irushanwa ritegurwa na Kampala Amateur Volleyball Club rizabera muri Uganda ku matariki ya 10 na 11 Kanama.

Mu rutonde rw’abakinnyi umutoza mukuru Ntawanga Dominique azifashisha harimo Kapiteni w’ikipe y’igihugu Mukunzi Christophe na Dusabimana Vincent Gasongo basanzwe bakinira amakipe yo muri Qatar. Dominique aganira na Ruhagoyacu yadutangarije ko Mukunzi ari umukinnyi wakunze kubafasha mu marushanwa atandukanye nyuma y’aho aviriye muri Qatar.

Gusa Ndamukunda Flavien ntazajyana na bagenzi be kubera ko agomba gukora ibizamini mu ishuri yigamo, bityo umutoza Dominique yamusimbuje Ntagengwa Olivier usanzwe akinira Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Umukinnyi usanzwe ari Kapiteni wa INATEK Kwizera Pierre Marshal azajya muri iri rushanwa ari umutoza wungirije.
Biteganijwe ko ikipe ihaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane ikazagera muri Uganda ku wa gatanu. Umutoza Dominique kandi avuga ko imyiteguro yagenze neza

“Twari tumaze iminsi dukorera imyitozo I Remera ndetse abakinnyi bose bameze neza.”

KAVC tournament izitabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu bya Kenya, u Burundi, n’u Rwanda. Uretse INATEK, indi kipe yo mu Rwanda izitabira KAVC tournament ni Kigali Volleyball Club.
Abakinnyi INATEK izajyana muri Uganda.

  • 1. Mudahemuka William (C)
  • 2. Dusabimana Vincent
  • 3. Kwizera Pierre Marchal
  • 4. Christophe Mukunzi
  • 5. Ntagengwa Olivier
  • 6. Muhirwa Richard
  • 7. Rukebesha Marc
  • 8. Rurangwa Jimmy
  • 9. Herve Kagimbura
  • 10. Mandera Gahire Diogene
  • 11. Shingiro Christian
  • 12. Ngarambe Lauren
  • 13. Karasira Claude
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Coach Dominique,

    Kuya 9-08-2013 saa 09:02'

    Mzee Ngarambe ni Head of Delegation, Karasire ni Team Manager,


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru