RUHAGOYACU.com

Ingimbi z’u Rwanda zatsinze umukino wa gatatu wo kwipima mbere yo kwerekeza i Mombasa

Abasore bagize ikipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16 yatsinze 30 Plus mu mukino wayo wa gatatu wo kwipima mbere yo kujya mu irushanwa ry’akarere ka gatanu (zone V), ariko ngo hari ibyo bakibura by’ingenzi nk’uko byemezwa n’umutoza w’ikipe bakinaga.

Wari umukino wa gatatu nyuma y’imikino ibiri bakinnye na CSK BBC umwe bakayitsinda 50-42 undi bakayitsinda 53-51 basuzuma ingufu n’urwego rwabo rw’imikinire mbere yo guhaguruka berekeza i Mombasa, mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ryo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Umutoza w’iyo kipe y’ingimbu z’u Rwanda, Moise Mutokambali yatangarije RuhagoYacu ko bahisemo gukina na CSK BBC bagasoreza ku ikipe ya 30 Plus kuko ari yo makipe benda kunganya imbaraga n’ubwo akinamo abakinnyi bakuze.

Ati “Uyu ni umukino wa gicuti wa gatatu, urabona ko ari abana batarengeje imyaka 16, twahisemo gukina na CSK BBC na 30 Plus kuko ari yo makipe ubona ko atari ku rwego ruri hejuru cyane, ubo na ko ari zo kipe ziri hejuru yabo ho gatoya, ni bakuru kuri bo, aho tuba dukeka ko uramutse usanzw emuri Kenya cyangwa muri Uganda bakoze uburiganya bagakinisha abari hejuru yabo, basanga bamenyereye irushanwa.”

Ubuhanga bwabo n'imbaraga zidahagije byatumaga bakorerwaho amakosa menshiUbuhanga bwabo n’imbaraga zidahagije byatumaga bakorerwaho amakosa menshi

Umutoza Mutokambali yakomeje avuga ko byari kuba ari ukwigerezaho iyo baramuka bakinnye n’amakipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda nka APR BBC n’andi afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu nkuru.

Yakomeje kandi avuga ko abanyarwanda bakwiye kubona icyizere cy’ejo hazaza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 16 afite, ariko kando ngo n’irushanwa bagiyemo barashaka umwanya wa mbere uzabahesha itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Umutoza wa 30 Plus, Mouhamed Tuyisenge yatangaje ko ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 ifite byinshi byiza ariko ikaba ikibura ibintu bibiri by’ingenzi.

Ati “Bafite ‘touche’ (bazi gukina), ariko ntabwo bafite intege, ntabwo bazi guhangana nk’abanyotewe intsinzi (Combativity). Bafite ibikoresho, bafite abatoza beza, ariko sinzi niba bakora imyitozo y’imbaraga ikwiye kuko aho bazajya i Mombasa bazahura n’abasore bakomeye.”

Ubuhanga bwabo n'imbaraga zidahagije byatumaga bakorerwaho amakosa menshiUbuhanga bwabo n’imbaraga zidahagije byatumaga bakorerwaho amakosa menshi

Yakomeje avuga ko kimwe mu bigaragaza ko abo bana badakomeye ari uko yasabye abasore be kuborohera bakabakinira ibyoroshye, ariko ntibagaragaze imbaraga nk’ikipe y’igihugu.

Yabagiriye inama yo kwita ku buryo bugarira banabuza uwo bahanganye gukina, kuko ari kimwe mu byo Babura kandi by’ingenzi ku ikipe ihatanira gutsinda.

Icyakora nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi, ndetse ibyo abo bana Babura ni bimwe mu byo bazitaho cyane mu minsi iri imbere, dore ko bagiye kujya i Mombasa bamaranye igihe kitageze ku byumweru bibiri mu myitozo.

Buri wese ni umuhanga ku giti cyeBuri wese ni umuhanga ku giti cye

Imbaraga na zo ni nk'iz'abo banganya imyaka Imbaraga na zo ni nk’iz’abo banganya imyaka

Baratanga icyizere cy'ejo hazazaBaratanga icyizere cy’ejo hazaza

Umutoza Mutokambali na mugenzi we umwungirije bakora iyo bwabaga ngo babafashe guhuza umukinoUmutoza Mutokambali na mugenzi we umwungirije bakora iyo bwabaga ngo babafashe guhuza umukino

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru