RUHAGOYACU.com

IPRC-Kigali yahigitse Espoir BBC mu rugamba rwo guhatanira kujya muri Big4

Espoir BBC iherutse kwegukana irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu, yatsinzwe na IPRC-Kigali mu mukino wa shampiyona, aya makipe yombi akaba akomeje guhatanira kuba yaza muri ane ya mbere ngo azakine imikino ya nyuma (Play Offs).

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena shampiyona y’igihugu muri Basketball yasubukuwe nyuma y’ibyumweru bibi yari imaze isubitswe kubera imikino yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryakinwe ku rwego rw’igihugu rikegukanwa na Espoir BBC ndetse no ku rwego mpuzamahang rikegukanwa na REG BBC.

Kubera imikino ibiri y'ibirarane, IPRC-Kigali na yo yagarutse muri 'Cource' y'igikombe cya shampiyonaKubera imikino ibiri y’ibirarane, IPRC-Kigali na yo yagarutse muri ’Cource’ y’igikombe cya shampiyona

Shampiyona y’uyu mwaka igeze mu mahina, kuko amakipe akomeje guhatanira igikombe ndetse hagati y’atatu ya mbere akaba nta kinyuranyo kinini cy’amanota kirimo, ari na ko hari andi ayarya isataburenge yo ahatanira kuza muri enye za mbere zizakina imikino ya nyuma.

Espoir BBC yari iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 28 irushwa inota rimwe na REG BBC ya mbere, yari yakiriye IPRC-Kigali yari iya gatanu n’amanota 24 ifite n’imikino ibiri y’ibirarane, iyi kipe y’abiga imyuga n’ubumenyingiro igatsinda uwo mukino ku manota 73-75.

Gutsinda kwa IPRC-Kigali bisa n’ibyongereye akazi ikipe ya Espoir BBC, Patriots BBC na IPRC-South, kuko imwe muri aya makipe atatu ishobora kwisanga itaje muri enye za mbere.

IPRC_Kigali ni yo ifite igikombe cy'umunsi w'IntwariIPRC_Kigali ni yo ifite igikombe cy’umunsi w’Intwari

Nyuma yo gutsinda Espoir BBC, ikipe ya IPRC-Kigali irahita ihura na REG BBC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, uyu mukino ukaba uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena guhera saa kumi z’umugoroba (4:00pm).
Dore uko imikino yagenze n’indi iteganyijwe:

Kuwa gatanu tariki ya 16 Kamena 2017:

UGB 72-58 30 PLUS
1st QT: 19-19
2nd QT: 18-13
3rd QT:10-11
4th QT:25-15

ESPOIR BBC 73-75 IPRC-KIGALI BBC
1st QT:19-21
2nd QT:17-09
3rd QT:21-20
4th QT:16-25

Kuwa gatandatu tariki 17 Kamena 2017:

CSK BBC vs IPRC- SOUTH BBC (Bakinire muri CSK saa munani)
REG BBC vs UGB (bakinire muri Petit Stade saa kumi)
APR BBC vs PATRIOTS BC (Bakinire muri Petit Stade saa kumi n’ebyiri)

Ku cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017

REG BBC vs IPRC-Kigali BBC (Bakinire muri Petit Stade saa kumi)

Espoir BBC irimo guhatanira igikombe na REG BBC ndetse na Patriots BBCEspoir BBC irimo guhatanira igikombe na REG BBC ndetse na Patriots BBC

Espoir BBC yo ifite igikombe ku rwego rw'igihugu cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu RwandaEspoir BBC yo ifite igikombe ku rwego rw’igihugu cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

UGB ya karindwi yakinaga na 30-Plus ibanziriza iya nyumaUGB ya karindwi yakinaga na 30-Plus ibanziriza iya nyuma

UGB yagiye muri uyu muikino ifite amanota 22 mu mikino 16UGB yagiye muri uyu muikino ifite amanota 22 mu mikino 16

30 Plus yo yari ifite amanota 17 mu mikino 16 imaze gukina30 Plus yo yari ifite amanota 17 mu mikino 16 imaze gukina

Shampiyona ya Basketball uyu mwaka ubona ko yateye imbere ugereranyije n'ubushizeShampiyona ya Basketball uyu mwaka ubona ko yateye imbere ugereranyije n’ubushize

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru