RUHAGOYACU.com

Karekezi Léandre yababajwe n’iyegura rya Gustave wamutsinze mu matora

Karekezi Léandre avuga ko atarafata icyemezo niba ashobora kongera kwiyamamaza nyuma y’iyegura rya Nkurunziza Gustave wamutsinze mu matora y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB), ikintu uyu wahoze ari Mayor wa Gisagara avuga ko cyamubabaje.

Mu matora y’umuyobozi wa FRVB yabaye taliki ya 4 Gashyantare 2017, Karekezi Léandre yabonye amajwi 9 atsindwa na Nkurunziza Gustave wabonye amajwi 18.

Nkurunziza Gustave ntiyayoboye igihe kirekire kuko nyuma yo gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda ashinjwa kunyereza umutungo w’ishyirahamwe, nyuma akaza kurekurwa by’agateganyo, yahise yegura ku buyobozi bw’iri shyirahamwe.

Karekezi Léandre kuri ubu ntabwo yari yafata icyemezo niba azongera kwiyamamaza mu matora ya FRVBKarekezi Léandre kuri ubu ntabwo yari yafata icyemezo niba azongera kwiyamamaza mu matora ya FRVB

Taliki ya 20 Werurwe nibwo Nkurunziza yatanze urwandiko rusaba kwegura, arabyemererwa gusa kugeza ubu ntiharakorwa ihererekanyabubasha. Nubwo nyuma y’iyegura rya Gustave benshi batekerezaga ko Leandre Karekezi bari bahanganye ari we ushobora guhita afata intebe, uyu wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu atangaza ko atari yafata umwanzuro.

Ati” nzabitekerezaho numve niba nakongera nkiyamamaza ariko uyu munsi sindabitekerezaho ngo menye ikigomba gukurikiraho nyuma ya hariya, ubwo nihagera igihe cyo gutegura amatora bakatumenyesha nzamenya umwanzuro ndi bufate niba nakongera nkiyamamaza”.

Umunyamabanga wa FRVB Mfashimana Adalbert avuga ko hazategurwa amatora nyuma y’ihererekanyabubasha ritaraba kubera ko Nkurunziza yeguye mu gihe uwari gusigarana ubuyobozi bw’inzibacyuho adahari.

Vice president wa mbere Kansiime Julius ari muri Tunisia ahari kubera imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (u Rwanda ruhagarariwe na UNIK VC).

Kansiime ni we kuri ubu uyobora FRVB by'agateganyoKansiime ni we kuri ubu uyobora FRVB by’agateganyo

Kansiime namara kugera mu Rwanda nibwo hazatangira gutegurwa ibindi bikorwa birimo ihererekanyabubasha, inama y’inteko rusange n’amatora.
Karekezi yabwiye Ruhagoyacu.com ko akimara kumva inkuru y’iyegura rya Nkurunziza Gustave yababaye.

Ati” ntabwo nabyakira neza kuko guhagarika k’umuntu wagiriwe ikizere agatorwa wagombye no kuyobora, iyo yeguye kandi ku mpamvu ze bwite hari ibiba bidindiye ku rwego rwa federation (ishyirahamwe) numva atari byiza ariko iyo agize impamvu biba ari uburenganzira bwe na none”Karekezi Leandre.

Nkurunziza Gustave yeguye nyuma ya Hatumimana Christian wasezeye ku murimo w’’umunyamabanga Nshingwabikorwa, ariko uyu mwanya ngo ntutorerwa kuko ufatwa nk’uw’umukozi ugirana amasezerano n’ishyirahamwe nkuko Mfashimana abivuga.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Izindi nkuru

RUTO Kuya 24-03-2017 saa 11:38'

Leandre reka kubeshya ngo urababaye ?Ngo nturafata icyemezo ?...

John Kuya 23-03-2017 saa 21:35'

Hahahaaa! Maze abanyamujyi bemeza ko Gustave azize Leandre none ngo iki?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!