RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Kenya na Uganda beretse u Rwanda ko batari ku rwego rumwe muri Cricket
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kenya yegukanye igikombe, amakipe ya Uganda atwara umwanya wa kabiri n’uwa gatatu, maze u Rwanda ruza ku mwanya wa nyuma mu makipe ane yitabiriye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, hari hitezwe ibisa n’ibitangaza Abanyarwandakazi bagiye gukorera Abanyakenyakazi n’Abagandekazi bari abatumirwa, ndetse abakinnyi ubwabo bakavugaga ko kuba baratangiye imyiteguro hakiri kare ugereranyije n’uko byagendaga mu myaka yo hambere, bizabafasha guhangamura ayo makipe yiyita ibigugu, dore ko u Rwanda barufata nk’umwana (Baby Team) kubera ko umukino wa Cricket utangiye vuba.

Abanyakenyakazi n'Abagandekazi batarengeje imyaka 19 rwari rwabuze gicaAbanyakenyakazi n’Abagandekazi batarengeje imyaka 19 rwari rwabuze gica

Icyakora ngo ‘Umuntu apanga ibye n’Imana ipanga ibyayo’, Abanyarwandakazi batunguwe ku ikubitiro mu mukino ufungura irushanwa kuwa kane tariki ya 8 Kamena, batsindwa n’Abagandekazi batarengeje imyaka 19.

Uko irushanwa ryakomezaga ni na ko icyizere cyo gutsinda imikino izakurikiraho cyiyongeraga, ariko byongera kuba bibi kuwa gatanu tariki ya 9 Kamena ubwo Ikipe y’igihugu ya Uganda y’Abatarengeje imyaka 23 yo yihereranaga iy’u Rwanda ikayitsinda ku kinyuranyo cy’amanota 31, aho Abagandekazi bakoze amanota 106, Abanyarwandakazi mu gice cya kabiri bagakora amanota 75.

Kuwa gatandatu na bwo, u Rwanda ntirwashoboye kwikura imbere ya Kenya, bituma rusoza imikino y’amajonjora ruri ku mwanya wa kane, ari na byo byatumye rwisanga rugomba gukina na Uganda y’abatarengeje imyaka 23 bahatanira umwanya wa 3, mu Gihe Kenya na Uganda y’abatarengeje imyaka 19 bo bahataniraga igikombe ku mukino wa nyuma.

'Empires' cyangwa Abasifuzi muri Cricket ni gutya baba bambaye’Empires’ cyangwa Abasifuzi muri Cricket ni gutya baba bambaye

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena, Uganda y’abatarengeje imyaka 23 itsinda u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota 35 (113-78).

Ku mukino wa nyuma wo wabaye ku gicamunsi, ikipe ya Kenya yatsinze Uganda y’abatarengeje imyaka 19 ku kinyuranyo cy’amanota 18 (87-69).

Iri rushanwa rya GMT ryakinwaga ku nshuro yaryo muri Cricket, Kenya ikaba yararyegukanye ku nshuro ya kabiri, aho yagitwaye mu 2015 ndetse na 2017, mu gihe Uganda na yo irifite inshuro ebyiri mu 2014 na 2016, bityo u Rwanda rukaba rutarakoramo na rimwe.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryitabirwa n’amakipe y’abari n’abategarugori gusa, rikaba ritegurwa muri gahunda yo Kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko abakinnyi, abatoza n’abayoboraga amakipe n’abandi bakundaga siporo muri rusange.

Abanyakenyakazi uko baje muri GMT batwara igikombeAbanyakenyakazi uko baje muri GMT batwara igikombe

Kenya vs Uganda U-19 bari bananiranywe n'ubwo mu gihagararo abagandekazi baburizwagamoKenya vs Uganda U-19 bari bananiranywe n’ubwo mu gihagararo abagandekazi baburizwagamo

Uwamahoro Katia ufite agahigo k'Isi mu gukubita udupira twa Cricket (Batting) igihe kirekire kurusha abandi yakuwemo mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatuUwamahoro Katia ufite agahigo k’Isi mu gukubita udupira twa Cricket (Batting) igihe kirekire kurusha abandi yakuwemo mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu

Abanyakenyakazi bari bakomeyeAbanyakenyakazi bari bakomeye

Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda na Kapiteni wa Uganda U-19Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda na Kapiteni wa Uganda U-19

Byari ibyishimo byinshi ku banyakenyakazi bagiye mu mukino wa nyuma batizeye intsinziByari ibyishimo byinshi ku banyakenyakazi bagiye mu mukino wa nyuma batizeye intsinzi

Inshuro Kenya ititabiriye GMT ni zo nshuro Uganda yatwaye igikombeInshuro Kenya ititabiriye GMT ni zo nshuro Uganda yatwaye igikombe

Hatanzwe ibikombe n'imidali ku makipe ndetse no ku bakinnyi ku giti cyabo bitwaye nezaHatanzwe ibikombe n’imidali ku makipe ndetse no ku bakinnyi ku giti cyabo bitwaye neza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)