RUHAGOYACU.com

Kigali Half Marathon: Abarenga 500 barahatanira kuzakina shampiyona y’isi ya Athletisme

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda RAF, kuri iki cyumweru ryateguye isiganwa rizabera mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali Half Marathon rigahuza amakipe icyenda asanzwe abarizwa muri iri shyirahamwe ndetse n’abakinnyi baturutse mu ntara zose z’igihugu.

Iri siganwa ry’ibirometero 21 bizatangirira kuri Stade Amahoro guhera saa mbiri za mu gitondo, rikaba ryarateguwe mu rwego rwo kongera amarushanwa yo gusiganwa ndetse no gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye ari imbere, arimo shampiyona y’isi hamwe na Kigali Peace Marathon.

FRA iri gukora ibishoboka ngo amarushanwa muri uyu mukino yiyongereFRA iri gukora ibishoboka ngo amarushanwa muri uyu mukino yiyongere

Tariki ya 13/14 Mutarama 2018, Uturere twose uko ari 30 tugize u Rwanda twari twitabiriye amarushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ Umuco na Sipro, ‘Rwanda Athletics Federation’, Intara zose n’ Umujyi wa Kigali, hagamijwe kujonjora abakinnyi bagomba kwitabira iyi Kigali Half Marathon yo kuri iki cyumweru.

Aba basore n’inkumi bayitabiriye, basiganywe kilometer 15, maze batoranywamo abazi kwiruka kurusha abandi 50 (Abasore 25 n’ abakobwa 25) ari bo bazaba bahagarariye Intara zabo kuri iki cyumweru, bagahatana n’abandi bakinnyi basanzwe basiganwa mu makipe atandukanye agize RAF, nkuko Ndacyayisenga Peter ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) yabitangarije RuhagoYacu .

Yagize ati: “Iri siganwa rizahuza abakinnyi bahagarariye intara zose n’umujyi wa Kigali ndetse n’amakipe yose”.

Twatoranyije abakinnyi bose mu ntara no mu turere aho kuri ubu tugiye kubahuza n’amakipe atandukanye tugategura abakinnyi bameza neza turahita dutangira gutegura kuzahagararira u Rwanda neza muri Kigali Peace Marathon yo mu kwa gatanu ndetse tukazanakuramo abizatibira shampiyona y’isi”.

Hari gukorwa ibishoboka byose ngo abanyamahanga badakomeza kuba ari bo bahembwa mu ba mbere muri Kigali Peace MarathonHari gukorwa ibishoboka byose ngo abanyamahanga badakomeza kuba ari bo bahembwa mu ba mbere muri Kigali Peace Marathon

Uretse abazava mu ntara n’umujyi wa Kigali, Kigali Half Marathon ikazitabirwa n’abakinnyi bavuye mu makipe icyenda, aho batandatu ba mbere mu bakobwa n’abahungu hamwe na batanu ba mbere bitwaye neza mu baturutse mu ntara bazagenerwa ibihembo.

Hejuru y’ibi, abakinnyi 30 bazitwara neza bakazahita bashyirwa mu mwiherero wo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ateganyijwe uyu mwaka arimo Common Wealth izakinwa mu kwa kane, Shampiyona y’isi ya Demi Marathon yo izaba mu kwa gatatu, Shampiyona ya Afurika izakinwa mu kwa munani ndetse na Kigali Peace Marathon izakinwa tariki 20 Gicurasi.

Salome Nyirarukundo na James Sugira bari baretse abandi banyarwanda uko bakwiye kwitwara mu marushanwa mpuzamahangaSalome Nyirarukundo na James Sugira bari baretse abandi banyarwanda uko bakwiye kwitwara mu marushanwa mpuzamahanga

Biteganyijwe ko ubwo iri rusahanwa rizaba rishojwe saa tanu(11:00) muri iri shyirahamwe ni bwo hateganyijwe amatora ya komite nyobozi, aho Mubirigi Fidele watanzwe na APR ari we wenyine ugiye guhatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), nyuma y’aho bamwe biyamamaje nyuma bagakuramo kandidatire, abandi bagasanga amategeko agenga amatora abazitira.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru