RUHAGOYACU.com

Komite Olempike yasangije abandi inararibonye ya Kigali Car Free Day muri ‘Siporo kuri bose’

Muri gahunda yo kwimakaza siporo ikongera kuba umuco mu Banyarwanda, Komite Olempike y’u Rwanda yasangije inararibonye ya “Kigali Car Free Day” mu mahugurwa kuri ‘Siporo kuri bose’ yari amaze iminsi itatu abera i Nyanza.

Kigali Car Free Day ni siporo rusange yatangiye gukorwa mu 2016, ikajya ikorwa buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, ariko guhera muri Mutarama 2018 ikaba izajya iba kabiri mu kwezi (ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu) nk’uko byasabwe na Perezida Paul Kagame.

Abahuguwe ni abashinzwe urubyiruko, siporo n'umuco mu turere twose tw'u Rwanda n'abahagarariye amashyirahamwe y'imikino mu RwandaAbahuguwe ni abashinzwe urubyiruko, siporo n’umuco mu turere twose tw’u Rwanda n’abahagarariye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda

Muri iki gikorwa, abaturage b’uturere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’abo mu nkengero zaho babishaka, bahurira hamwe (kuri Stade Amaharo), bagakora siporo bamwe biruka, abandi banyonga igare, abandi bagakora izindi siporo zitandukanye bitewe n’izobakunda ariko zikorerwa mu muhanda, bakerekeza ku cyicaro cy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bakahakorera imyitozo ngororangingo bayobowena Nelson Mukasa.

Iki gikorwa cyatangiye cyitabirwa n’abatageze ku gihumbi, ariko kugeza ubu ubwitabire barayingayinga abantu 5000, ibi bikerekana ko iki gikorwa kigenda neza, kikaba gikwiye kuba icyitegererezo, ari na yo mpamvu Komite Olempike y’u Rwanda yashatse ko abagitegura basangiza abashinzwe siporo mu turere twose tw’u Rwanda bakareberaho maze bakajya bategura neza nk’uko Kigali Car Free Day iba imeze, bityo abanyarwanda benshi bakitabira gukora siporo.

Mukashema Catherine, Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka GatsiboMukashema Catherine, Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Gatsibo

Perezida wa Komite Olempike, Ambasaderi Valens Munyabagisha yatangaje ko ayo mahugurwa yateguwe hagamijwe ko siporo yakongera kuba umuco, biciye mu gusobanurira abayishinzwe mu nzego z’ibanze amavu n’amavuko yayo ndetse n’uko ikorwa, ari na yo mpamvu hifashishijwe inararibonye y’abayikora neza kurusha abandi.

Amb.Munyabagisha yagize ati “Turashaka gufatanya rero n’izindi nzego kugirango twubake igihugu cya siporo kuko ifitiye Abanyarwanda bose akamaro kanini, nk’uko mubizi no muri gahunda y’imyaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hemejwe ko Siporo igomba kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko ashingiye ku nyigisho zatanzwe muri ayo mahugurwa ndetse n’imyanzuro yemejwe, nta gushidikanya ko nibishyirwa mu bikorwa abantu bazahindura uko bafataga siporo, ntibayumve nk’ibintu biri aho bigenewe bamwe abandi bitabareba, ahubwo bagasobanukirwa ko ari igikorwa gifitiye igihugu akamaro.

Uwase Muvunyi Denise wahuguwe ahagarariye FERWABAUwase Muvunyi Denise wahuguwe ahagarariye FERWABA

Mukashema Catherine, Umukozi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Gatsibo yatangarije RuhagoYacu ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa basoje, cyane cyane inararibonye bakuye ku bategura Kigali Car Free Day.

Ati “Muri aya mahugurwa tuhungukiye byinshi, nko kumenya amateka ya siporo tukamenya aho yavuye n’akamaro kayo, twayikoraga rimwe na rimwe tuzi ko ari ugufasha imibiri yacu gusa, ariko ikinini imaze ni uko inahuza abantu, ikaba yanakemura amakimbirane.”

“Ikindi kinini cyane dukuyemo ni uko twabonye nk’uburyo Umujyi wa Kigali utegura Kigali Car Free Day, bakatwereka uburyo itegurwamo, uburyo abafatanyabikorwa bahura buri wese akiyemeza icyo azakora, twumva ari byiza natwe mu turere twacu twagenda tukegera abafatanyabikorwa bakadufasha na bo baniyamamaza maze bikarushaho kugenda neza.”

Parezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb.Munyabagisha Valens yasabye ko buri wese yashyiraho ake, Siporo ikaba umuco mu banyarwandaParezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb.Munyabagisha Valens yasabye ko buri wese yashyiraho ake, Siporo ikaba umuco mu banyarwanda

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Ntigengwa John yatangaje ko amahugurwa yatanzwe na Komite Olempike y’u Rwanda agiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu muri iyi manda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ati “Aya mahugurwa ni ikintu gikomeye cyane kigiye kongera imbaraga mu zashyirwaga mu guteza imbere siporo, kuko aje mu gihe cyiza, aho turi muri gahunda y’imyaka irindwi yo guteza imbere siporo (Sector Strategic Plan), ishyirwa mu bikorwa ryayo rikaba rizakenera imbaraga nyinshi mu rwego rw’uturere.”

Yakomeje avuga ko ari iby’agaciro kuba abashinzwe siporo mu turere barasobanuriwe iyo gahunda bakerekwa n’ibyo basabwa ngo bishyirwe muri gahunda mu turere bakoreramo, ibyo bikazafasha gutuma siporo yongera kuba umuco mu banyarwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa John yasabye ko ubumenyi bahawe butaba amasigaracyicaroUmunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa John yasabye ko ubumenyi bahawe butaba amasigaracyicaro

Mu nzego z’ibanze ubusanzwe ‘Siporo kuri bose’ (Sports for All) ikorwa ku munsi wagenwe, aho abaturage bahurira ahantu runaka bumvikanye mu kagari, bagafatanya gukora siporo, ugasanga ubuyobozi bw’akarere hari aho buba bwagennye gufatanya n’abaturage.

Ahenshi usanga bayikora ku cyumweru cya mbere cyangwa icya gatatu cy’ukwezi, ariko hari n’aho bayikora ku cya kabiri cyangwa icya nyuma bitewe na gahunda yabo, gusa abakozi mu buyobozi bw’Akarere n’imirenge bo bakora siporo buri wa gatanu nyuma ya saa sita kimwe n’abandi bakozi ba Leta bose, ndetse ahenshi ubu byabaye itegeko ku buryo uyisibye atari mu butumwa bw’akazi ashobora kubihanirwa.

Abahuguwe bahawe impamyabumenyiAbahuguwe bahawe impamyabumenyi
Babanje kwiruka mu mihanda ya NyanzaBabanje kwiruka mu mihanda ya Nyanza
Ingimbi za Rayon Sports zitoreza kuri Stade ya Nyanza na zo zitabiriye siporo kuri boseIngimbi za Rayon Sports zitoreza kuri Stade ya Nyanza na zo zitabiriye siporo kuri bose
Igikorwa cyari kiyobowe na Nelson Mukasa usanzwe ayobora Kigali Car Free Day, Afashijwe n'Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu KArere ka Gasabo kaberamo Kigali Car Free DayIgikorwa cyari kiyobowe na Nelson Mukasa usanzwe ayobora Kigali Car Free Day, Afashijwe n’Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu KArere ka Gasabo kaberamo Kigali Car Free Day
Umunyamabanga mukuru muri MINISPOC n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza bifatanyije n'abaturage muri Siporo kuri boseUmunyamabanga mukuru muri MINISPOC n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza bifatanyije n’abaturage muri Siporo kuri bose
Ni ku gicumbi cya Rayon SportsNi ku gicumbi cya Rayon Sports
Siporo yitabiriwe n'ingeri zitandukanyeSiporo yitabiriwe n’ingeri zitandukanye
Mu Karere ka Nyanza siporo kuri bose na ho iritabirwa ariko bitaraba 100%Mu Karere ka Nyanza siporo kuri bose na ho iritabirwa ariko bitaraba 100%
Nyuma ya siporo benshi bahise bajya kwisuzumisha ku bushake indwara zitandura, Abayobozi bababereye icyitegererezoNyuma ya siporo benshi bahise bajya kwisuzumisha ku bushake indwara zitandura, Abayobozi bababereye icyitegererezo
Kwipimisha ku bushake indwara zitandura byaritabiriwe Kwipimisha ku bushake indwara zitandura byaritabiriwe

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru