RUHAGOYACU.com

Ku nshuro ya mbere i Kigali harabera iserukiramuco mu mikino mu mpeshyi

Ku nshuro ya mbere i Kigali hagiye kubera iserukiramuco mu mikino, ryiswe “Thousand Hills Summer Sports Festival”, aho abanyarwanda bazabasha kurushanwa mu mikino itandukanye n’uko n’ahandi mu mijyi ikomeye ku isi bijya bikorwa mu gihe cy’impeshyi.

Hazaba amarushanwa mu mikino, abatsinze begukane ibihemboHazaba amarushanwa mu mikino, abatsinze begukane ibihembo

Ntihunyuzwa Patrick, ushinzwe ibikorwa muri Kompanyi ‘Impano Creative’ itegura iryo serukiramuco, yatangarije RuhagoYacu ko iki gikorwa kigamije gufasha abantu kurushaho kuryoherwa n’impeshyi, bidagadura ariko banarushanwa mu mikino itandukanye kandi bagahembwa.

Ati “Ni irushanwa dufite mu mikino itandukanye,[…] ni ibintu twateguye mu gihe cy’impeshyi kuko abantu bamenyereye ko mu gihe nk’iki haba hari ibintu by’imyidagaduro, twe twashatse kuzana ibijyanye na siporo ku buryo baza bagakina, bakazana n’abafana babo.”

Icyo gikorwa ngarukamwaka ariko kizaba kiba ku nshuro ya mbere, kizaba kigizwe n’amarushanwa mu mikino itandukanye nka Bowling, Ping pong, Billard na Beach volleyball, uyu ukazaba umwanya mwiza ku biyizera muri iyi mikino ko baza bakiyandikisha bakarushanwa, kuko abazatsinda bazegukana ibihembo.

Uzaba ari n'umwanya wo kwidagaduraUzaba ari n’umwanya wo kwidagadura

Igihembo nyamukuru kandi kizahabwa umukinnyi uzaba yatoranyijwe nk’uwahize abandi harebwe uwagaragaje ubuhanga busumba ubw’abandi mu mikino yose.

Kugeza ubu amakipe atandatu (6) ni yo amaze kwiyandikisha kurushanwa muri Beach Volleyball, andi atanu (5) muri Bowling, mu gihe abantu umunnai ari bo biyandikishije nk’abiyizera muri Billard kandi biteguye kurushanwa, kimwe n’abandi batanu (5) nab o bazaba barushanwa muri Ping Pong.

Ayo marushanwa ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nyakanga muri Mamba Club ku Kimihurura, Beach Volleyball bakazatangira gukina saa tanu z’amanywa (11:00am) mu gihe indi mikino yo izatangira saa munani (2:00pm).

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru