RUHAGOYACU.com

Kuva ku gushimishwa no kuragira ihene kugera ku gushimwa na Perezida muri Convention-Byinshi kuri Salome warotaga gukina ruhago

Yamwenyuraga ubwo yinjiraga aho RuhagoYacu ikorera, utamuzi ntiwamenya ko ari rimwe mu mazina yandikishije amateka mu mikino mu mwaka wa 2017, aho nkeka ko haramutse hatorwa umukinnyi w’umwaka mu gihugu izina rye n’irya Areruya Joseph biri mu byasomwa mbere.

Ni umukobwa w’amagara mato, mugufi ariko urekuye, agapira kariho ibendera ry’u Rwanda n’ikirango cya komite Olimpike yari yambaranye n’ikoboyi y’ubururu, ni ko Nyirarukundo Salome yari ameze ubwo twamwakiraga kuri uyu wa gatanu.

Izina rye rye ryazamutse cyane tariki ya 21 Gicurasi 2017 ubwo yakoraga amateka atari yakorwa n’undi munyarwanda, akegukana umwanya wa mbere muri kimwe cya kabiri cya Marathon yitiriwe amahoro “Kigali International Peace Marathon”, mu maso ya Madame Jeannette Kagame umufasha w’umukuru w’igihugu.

Ibi ntabwo byagarukiye aho, kuko nyuma y’uko yegukanye Semi-Marathon International de Berkane yabereye muri Marooc, Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame ubwe yamushimiye muri Convention Center ubwo yakiraga abanyamakuru. Aha, umukuru w’igihugu yavuze ko amakuru yakuye mu binyamakuru yasomye, ari uko Salome ibyo yabigezeho kandi nta bufasha bwa Minispoc yabonye, aho rimwe na rimwe yararaga ku bibuga k’indege.

“Ikintu cyanshimishije cyane ni igihe Nyakubahwa Perezida Kagame yanshimiraga ko nitwaye neza mu ruhame rw’abantu. Byaranshimishije bintera ishyaka kumva ko nshobora kurenza ibyo nari mfite nkagera kure hashoboka. Byaranshimishije cyane uriya munsi ntabwo nshobora kuzawibagirwa”.

Salome ni we munyarwanda rukumbi wegukanye Kigali International Peace MarathonSalome ni we munyarwanda rukumbi wegukanye Kigali International Peace Marathon

Hari tariki ya 27 Gicurasi 2017, birashoboka ko benshi ari bwo bamenye byimbitse uwo Nyirarukundo Salome ari we, gusa si yo ntangiriro y’amateka ye mu mikino dore ko bisaba gusubira muri 2013 ngo ubone umunsi wa mbere Salome yazamutse kuri “podium” nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa ryo gusiganwa.

“Muri 2013 mfite imyaka 15 ubwo FPR yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 habaye irushanwa nange ndaza nditabira. Ni bwo bwa mbere nari nitabiriye irushanwa rya Athletisme mba uwa kabiri. icyo gihe APR yahise inshima insaba mu rugo baravugana babona ko nzaba mwiza mu gihe cyiza ni ko gutangira kumfasha buri kimwe. Icyo gihe ni bwo natangiye uyu mukino”.

Mbere y’iki gihe, Salome avuga ko ubundi yikundiraga gukina umupira w’amaguru aho na bwo yakinaga nka rutahizamu kuri no 10 ndetse akanaca ku ruhande rw’ibumoso kuri no 11. Uyu ngo inzozi ze ubundi zari ugukina ruhago, gusa nyuma y’irushanwa rya FPR yahise asanga impano ye iri ahandi ni ko gutangira gushyira imbaraga mu gusiganwa ku maguru.

Salome ugiye kuzuza imyaka 21 yavuze ko afite inzozi zo kuzegukana umudari muri shampiyona y'isiSalome ugiye kuzuza imyaka 21 yavuze ko afite inzozi zo kuzegukana umudari muri shampiyona y’isi

Muri uwo mwaka wa 2013, Salome yaje kwitabira irushanwa rye rya mbere mpuzamahanga, ubwo yahagariraga u Rwanda mu batarengeje imyaka 17 basiganwa muri Nigeria. Uru rwabaye urufunguzo rw’imikino myinshi yaje kwitabira hanze y’igihugu, kugeza muri 2015 ubwo atashoboraga kujyana n’abandi mu mikino nyafurika yabereye muri Congo Brazzaville.

“Igihe bajyaga kwitabira imikino ya Afurika muri Congo ntitabiriye yarambabaje kuko nari nakoze bihe byo kujyayo. Icyo gihe ntekereza ko nari nakoze minima ntinze birangira bansize. Byarambabaje cyane gusa bintera ishyaka ryo kujya mbona minima hakiri kare”.

Salome muri rusange yavutse tariki ya 20 Ukwakira 1997 avukira mu karere ka Rutsiro mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuri ubu ni mu ntara y’Uburengerazuba. Ni imfura mu bana batanu bose bakiri ku isi, gusa akaba atagifite se umubyara kandi ari we wamukundishije umukino wo gusiganwa ku maguru.

Uyu avuga ko akunda umuziki wa kera uzwi nk’igisope cyane cyane iya Mukamusoni. Salome kandi akaba akunda umupira w’amaguru aho ari umufana w’ikipe ya APR FC. Inzozi ze, ni ukuzatwara imidari muri shampiyona ya Afurika ndetse n’iy’isi, hanyuma akazakomeza kubona minima zo gukina imikino olimpike.

Salome yari afite inzozi zo kuzavamo rutahizamu ukomeye mu mupira w'amaguru gusa yaje kuba umukinnyi wo gusiganwa ku maguruSalome yari afite inzozi zo kuzavamo rutahizamu ukomeye mu mupira w’amaguru gusa yaje kuba umukinnyi wo gusiganwa ku maguru

Kuri we umukinnyi afata nk’icyitegererezo ni umunya-Ethiopie Genzebe Dibaba Keneni usanzwe asiganwa ahantu harehare cyo kimwe na Salome. Uyu kandi, intego ye ni ukugera ikirenge ndetse akanarenza ibigwi bya Mukasakindi Claudette na Nyirabarame Epiphanie basize izina muri uyu mukino mu Rwanda.

Nyirarukundo Salome w’imyaka 20, ubusanzwe asiganwa Half Marathon:21km, ibirometero 10(mu kibuga mu muhanda uzenguruka inshuro 25) km 5(na ho mu basiganwa mu kibuga) na Cross Country aho ugenda mu mashyamba ahantu hagoranye. Kigali Peace Marathon ni ryo rushanwa yegukanye rikamushimisha, ndetse agira inama abumva bafite impano muri uyu mukino ko bashobora kugera kure mu gihe babishyizemo ubushake.

 Salome azerekeza mu Budage muri uku kwezi kwitabira irushanwa rizaba ku Bunani Salome azerekeza mu Budage muri uku kwezi kwitabira irushanwa rizaba ku Bunani

Salome ariko ngo hari ibyo atazibagirwa mu bwana bwe nk’undi wese wakuriye iyo hakurya y’umujyi.

Nakundaga gutera amasiporo nkanakunda kurwana. Nakundaga kugenda ahantu abantu bari kuragira ihene nkarwana na bo kuko nagiraga amahane. Aha kandi narwanaga n’abahungu ntabwo numvaga narwana n’umukobwa kuko we numvaga ari hasi.

Genzebe Dibaba ni we mukinnyi w'icyitegererezo kuri Salome(Foto Internet)Genzebe Dibaba ni we mukinnyi w’icyitegererezo kuri Salome(Foto Internet)
Mu bigwi bya Salome, harimo kwegukana Semi-Marathon International de Berkane muri Marooc(Foto Internet)Mu bigwi bya Salome, harimo kwegukana Semi-Marathon International de Berkane muri Marooc(Foto Internet)

Andi mafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru