RUHAGOYACU.com

‘Kwibohora’, irushanwa rya Cricket rishya rizajya ryitabirwa n’Abanyarwanda gusa

Hasanzwe haba amarushanwa atandukanye bitewe n’abaterankunga babonetse cyangwa gahunda z’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), ariko guhera uyu mwaka ikipe ya Oasis Cricket Club izajya itegura irushanwa ryo Kwibohora rifite amabwiriza yihariye.

Menshi mu marushanwa ategurwa mu Rwanda, akunze kwegukanwa n’amakipe yifitemo abahinde benshi, ndetse akenshi ugasanga ari na yo makipe akomeye dore ko unasanga ari yo afite ubushobozi gusumbya andi yiganjemo abanyarwanda.

Nta munyamahanga wari wemerewe kugaragara mu irushanwa ryo Kwibohora kuko bapfukirana impano z'Abana b'abanyarwandaNta munyamahanga wari wemerewe kugaragara mu irushanwa ryo Kwibohora kuko bapfukirana impano z’Abana b’abanyarwanda

Ibyo hari amahirwe byimaga bamwe mu bakinnyi kavukire mu Rwanda, ari na yo mpamvu ikipe yitwa Oasis Cricket Club iyoborwa na Jackson Nzayisenga yateguye irushanwa rishya rizajya riba buri mwaka uhereye muri uyu wa 2017, rikazajya rihuza amakipe agizwe n’Abanyarwanda gusa.

Nk’uko Nzayisenga yabitangarije RuhagoYacu, iryo rushanwa rizajya ritegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora usanzwe uba ku itariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.

Nzayisenga yagize ati “Bwa mbere mu mateka ya Cricket mu Rwanda hagiye gukinwa irushanwa ry’umunsi wo Kwibohora, rizajya ryitabirwa n’abanyarwanda gusa mu buryo bwo kwizihiza uyu munsi, ndetse no guteza imbere umukino mu banyarwanda.”

Amakipe yiganjemo abahinde akenshi usanga ari yo ahanganya mu marushanwa ategurwa mu RwandaAmakipe yiganjemo abahinde akenshi usanga ari yo ahanganya mu marushanwa ategurwa mu Rwanda

Akomeza avuga ko “Intego ni ukwizihiza umunsi wo Kwibohora twiha agaciro nk’abanyarwanda”, imikino y’iryo rushanwa ikaba igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nyakanga hakinwa mu matsinda n’aho iyo gusoza ikazakinwa ku tariki 4 Nyanga 2017 ari na wo munsi nyirizina wo kwibora.

Iryo rushanwa rizitabirwa n’amakipe ane (4) y’abanyarwanda gusa ari yo Impala Titans,Right Guards, Zonic na RCA Development, abakinnyi b’abanyarwanda bakinira amakipe y’abahinde na bo bakaba baratomboye amakipe bazakinira mu yo yo hejuru kugirango na bo bakine iri rushanwa.

Nta munyamahanga wari wemerewe kugaragara mu irushanwa ryo Kwibohora kuko bapfukirana impano z'Abana b'abanyarwandaNta munyamahanga wari wemerewe kugaragara mu irushanwa ryo Kwibohora kuko bapfukirana impano z’Abana b’abanyarwanda

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru