RUHAGOYACU.com

LeBron James yibasiwe mu magambo y’irondaruhu ku rugo rwe

Icyamamare mu mukino wa Basketball muri Letza zunze ubumwe za Amerika LeBron James yibasiwe mu magambo y’irondaruhu, nyuma y’aho abantu bahengereye ari gukina bakagenda bakandika amagambo y’ibitutsi by’irondaruhu ku muryango w’urugo rwe ruherereye i Los Angeles.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu gutangiza imikino ya nyuma ya NBA, yatangaje ko kuba ‘umwirabura muri Amerika bigoye cyane’, aho yashakaga kugaruka ku magambo y’irondaruhu yanditswe ku rugo rwe.

Ati “hatitawe ku mubare w’amafaranga utunze, ubuhangange bwawe, hatitawe ku mubare w’abakogagiza, kuba umwirabura muri Amerika biragoye cyane.”

“Turacyafite urugendo rurerure nka sosiyete by’umwihariko nkatwe Abanyafurika b’Abanyamerika kugeza igihe tuzumva tureshya muri Amerika.”

LeBron James aracyasaba ibyamamare muri Amerika gukora iyo bwabaga ngo irondaruhu ricike burundu muri icyo gihuguLeBron James aracyasaba ibyamamare muri Amerika gukora iyo bwabaga ngo irondaruhu ricike burundu muri icyo gihugu

Yakomeje avuga ko umuryango we uri amahoro kandi ari cyo cy’ingenzi
Aareon Jefferson umwe mu bapolisi b’i Los Angeles yatangarije CNN dukesha iyi nkuru ko yahamagawe kuwa gatatu imenyeshwa ko “hari igitutsi cyandikishijwe irangi ku muryango w’urugo rwa James”, icyakora ngo ishami rishinzwe iperereza ryahageze iryo jambo baripfutse.

LeBron James icyamamare mu mukino wa Basketball muri NBA akaba umukinnyi wa Cleveland Cavaliers yaguze iyo nzu ye mu mwaka ushize wa 2016, aho yayiutanzeho akayabo ka miliyoni 21 z’Amadolari ya Amerika.

LeBron James ategerejwe kuza kuba ayoboye ikipe ye ya Cleveland Cavaliers mu mukino uza kuyihuza na Golden State Warriors mu rukerera rw’itariki ya 2 Kamena, guhera saa cyenda z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, uyu ukaza kuba ari umukino wa mbere mu mikino isoza shampiyona ya NBA.

LeBron James yitezweho kuza gufasha ikipe ye guhigika Golden State LeBron James yitezweho kuza gufasha ikipe ye guhigika Golden State

Cleveland Cavaliers iraza gucakirana na Golden State Warriors muri Play OffCleveland Cavaliers iraza gucakirana na Golden State Warriors muri Play Off

Golden State Warriors iraza kuba icakirana na Cleveland Cavaliers ifite igikombe cya NBAGolden State Warriors iraza kuba icakirana na Cleveland Cavaliers ifite igikombe cya NBA

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gasirikare viateur

    Kuya 2-06-2017 saa 09:42'

    nukuri ndumufana wa Rayor spor nikipe koko niba ayomakuru ya magi bashyize mukibuga ntago hatsinda akaguru hatsina imana murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru