RUHAGOYACU.com

Lionel Messi yakuriweho ibihano yari yafatiwe na FIFA

Akanama k’ubujurire mu Ishyirahamwe ry’imikino y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) kakuriyeho Lionel Messi ibihano yari yafatiwe, nyuma yo kumuhanaguraho amakosa yo gutuka umusifuzi wo ku ruhande, ari na byo yari yahanishirijwe guhagarikwa imikino 4 n’ihazabu y’Amapawundi asaga 8,000.

Daily Maily dukesha iyi nkuru itangaza ko Lionel Messi w’imyaka 29, azagaragara mu mikino itaha y’amajonjora y’igikombe cy’isi, ibyo bikaba bibaye nyuma y’aho yari yarezwe gutuka umusifuzi wo ku ruhande, byatumye ahagarikwa imikino ine adakinira ikipe y’igihugu cye cya Argentine.
Nyuma yo guhanwa kwa Lionel Messi, Argentine yahise itsindwa na Bolivia, benshi batangira kwibaza ko atazagaragara mu gikombe cy'Isi gitahaNyuma yo guhanwa kwa Lionel Messi, Argentine yahise itsindwa na Bolivia, benshi batangira kwibaza ko atazagaragara mu gikombe cy’Isi gitaha
Itangazo rya FIFA ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu, riragira riti “Akanama k’ubujurire ka FIFA kumvise kandi gaha agaciro ubujurire kagejejweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine mu izina ry’umukinnyi Lionel MEssi ku birebana n’ibihano yafatiwe n’akanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire, maze gahita kabikuraho.”

Uyu rutahizamu mpuzamahanga wa Barcelona akaba na kapiteni wa Argentine yari yahagaritswe imikino ine mpuzamahanga, anacibwa ihazabu ingana n’ibihumbi umunani n’ijana by’amafaranga koreshwa mu Bwongereza (£8,100) nyuma yo kuregwa gutuka umusifuzi wo ku ruhande ku mukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi wahuzaga Argentine na Chile ku wa 23 Werurwe.

Ibyo byamuviriyemo guhagarikwa ku mukino Argentine yatsinzwemo na Boliviya ibitego 2-0, ubujurire bwe bukaba bwamuhesheje uburenganzira bwo gukina imikino ikomeye igihugu cye cyitegura gukina na Uruguay, Venezuela na Peru, ari na yo izabahesha itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi izabera mu Burusiya.

Lionel Messi yari yahanwe nyuma yo gushyamirana na Emerson Augusto do Carvalho, Umusifuzi wo ku ruhande ukomoka muri BrazilLionel Messi yari yahanwe nyuma yo gushyamirana na Emerson Augusto do Carvalho, Umusifuzi wo ku ruhande ukomoka muri Brazil

Lionel Messi yari yahanwe nyuma kwigomeka ku cyemezo cy'umusifuzi akanabigaraga mu kibugaLionel Messi yari yahanwe nyuma kwigomeka ku cyemezo cy’umusifuzi akanabigaraga mu kibuga

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. ndisanga pazzo

  Kuya 5-05-2017 saa 17:25'

  lionel nakomereze aho kuko umupira wazahabu ari uwa CR7

 2. umutambyi

  Kuya 5-05-2017 saa 16:20'

  mutubwire result za police


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru