RUHAGOYACU.com

Africa Para Taekwondo: U Rwanda rwabaye u rwa mbere n’imidari ibiri ya zahabu

Guhera ejo hashize kuwa Gatandatu ndetse n’uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2017, kuri Petit Stade i Remera, hari kubera imikino nyafurika y’abafite ubumuga, mu mukino njya rugamba wa TAEKWONDO.

Ni inshuro ya 2, iyi mikino iri kubera ku mugabane w’Africa, ikaba inshuro ya mbere ibereye mu Rwanda, kuko imikino ibanza yabereye mu Misiri.

Reba hano uko abanyarwanda bitwaye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa.

Ku munsi wayo wa kabiri,kuri iki Cyumweru, hari kuba imikino mu byiciro bitandukanye binarimo abana bakiri bato cyane bari munsi y’imyaka 12, aho bari gushimisha no kwereka abitabiriye iri rushanwa urwego bariho muri uyu mukino wa Taekwondo.

Kuri iki Cyumweru babaye imikino y’irushanwa mu byiciro bitandukanye, aho mu barengeje ibiro 58, mu cyiciro cy’abagore habanje gukina Awadu wo muri Ghana wahuye na Akermach wo muri Maroc, binarangira uyu munya-Maroc atsindiye guhura na Schiel ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 58 mu bagore, Rukundo Consolee w’umunyarwandakazi arakina na Obayzuaye wo muri Nigeria ku mukino wa nyuma.

Mu bagore kandi, mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 49, Isakova wo muri Uzbekistan araza guhura na Es-Sabar wo muri Maroc ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 61 mu bagabo, Sansah wo muri Ghana yatsinzwe na Bizumuremyi w’umunyarwanda uraza gukina umukino wa nyuma na Ukpera wo muri Nigeria.

Bizumuremyi wo mu Rwanda yageze ku mukino wa nyumaBizumuremyi wo mu Rwanda yageze ku mukino wa nyuma

Nikwigize wo mu Rwanda na Backo wo muri Serbia bakaba begukanye imidali ya zahabu nyuma yo gukina mu byiciro batarimo.

Nikwigize wo mu Rwanda yegukanye umudali wa zahabuNikwigize wo mu Rwanda yegukanye umudali wa zahabu

Mu cyiciro cy’abagore batarengeje ibiro 49, Isakova wo muri Uzbekistan yegukanye umudali wa zahabu atsinze Es-Sabar wo muri Maroc ku mukino wa nyuma, ku manota 14 kuri 13.


Isakova yegukanye umudali wa zahabuIsakova yegukanye umudali wa zahabu

Mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 58 mu bagore, Rukundo w’umunyarwandakazi yegukanye umwanya wa kabiri atsinzwe na Obayzuaye wo muri Nigeria, ku manota 14 kuri 6, ku mukino wa nyuma.

JPEG - 154.5 kb
Rukundo wambaye umutuku ntiyorohewe n’uyu munya-Nigeria kazi wambaye ubururu


Uyu munya-Nigeria kazi yarushaga umunyarwandakaziUyu munya-Nigeria kazi yarushaga umunyarwandakazi

Mu cyiciro cy’abagore bafite munsi y’ibiro 58, Akermach wo muri Maroc yegukanye umudali wa zahabu atsinze Schiel wo mu Bufaransa ku manota 8 kuri 4, ku mukino wa nyuma.

Mu yindi mikino ya nyuma Kong wo mu Bufaransa yegukanye umudali wa zahabu atsinze Vidal Arvarez wo muri Espagne ku manota 9 kuri 3, Mamayiziyae wo muri Uzbekistan atsinda Kalwira wo muri Congo Kinshasa ku mukino wa nyuma.

Ukpera wo muri Nigeria, ku manota 14 kuri 12 ya Bizumuremyi w’umunyarwanda, amutwaye umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 61 mu bagabo.

Bizumuremyi wo mu Rwanda atsindiwe ku mukino wa nyuma n'umunya-NigeriaBizumuremyi wo mu Rwanda atsindiwe ku mukino wa nyuma n’umunya-Nigeria

Abasifuzi beza b’iri rushanwa rya Africa Para Taekwondo riri kubera muri Afurika ku nshuro ya kabiri, ni Islamane Gamlie wo muri Nigeria, mu bagabo, ndetse Aisha Yassin, umunya-Misiri kazi.

Abasifuzi bitwaye neza mu byiciro byombi hamwe n'umuyobozi wa federasiyo ya Taekwondo mu RwandaAbasifuzi bitwaye neza mu byiciro byombi hamwe n’umuyobozi wa federasiyo ya Taekwondo mu Rwanda

Uko amakipe yasoje irushanwa ahagaze (3 ya mbere) :

Amakipe y’abagore

  1. Morrcco
  2. Rwanda
  3. Serbia

Amakipe- Abagabo

  1. Espagne
  2. Rwanda
  3. France

Urutonde rusange rw’amakipe:

  1. Rwanda
  2. Espagne
  3. Uzbekistan

U Rwanda rwegukanye igikombe cy'umwanya wa mbere hamwe n'imidali 6 irimo 2 ya zahabuU Rwanda rwegukanye igikombe cy’umwanya wa mbere hamwe n’imidali 6 irimo 2 ya zahabu

Ibihembo:

Uretse Santana Santana wahawe amadolari ya Amerika 1,000 ($1000) abandi bose bahawe $500.

Uko abakinnyi bitwaye muri buri cyiciro

Umunsi wa mbere

Abagabo bari munsi y’ibiro 61

1. Aythami Santana Santana (Spain)

2. Jean Claude Niringiyimana (Rwanda)

3. Anouar Gaouzi France)

3. Emmanuel Karisa (Kenya)

Abagabo bari munsi y’ibiro 75

1. Gabriel Amado Garagarza (Spain)

2. Nicola Spajic (Serbia)

3. Mohammed Aatif (Morocco)

3. Alain Akakpo (France)

Abagabo barengeje ibiro 75

1. Hasim Celik (Germany)

2. Corbin Stacy (USA)

3. Smith Anthony (USA)

3. Sarvarjon Obidjonov (Uzbekistan)

Umunsi wa kabiri:


Abagore bari munsi y’ibiro 49

1. Isakova Ziyodakhon (Uzbekistan)

2. Es-Sabbar Soukaina (Morocco)

3. Backo Dejana (Serbia)

Abagore bari munsi y’ibiro 58

1. Faith Obayzuaye (Nigeria)

2. Consolee Rukundo (Rwanda)

Abagore barengeje ibiro 58

1. Rajae Akermach (Morocco)

2. Schiel Laura (France)

3. Awudu Kubura (Ghana)

Abagabo munsi y’ibiro 61

1. Kong Bopha (France)

2. Alejandro Vidal Alvarez (Spain)

Abagabo munsi y’ibiro 61

1. Samson Ukpera (Nigeria)

2. Jean Marie Vianney Bizumuremyi (Rwanda)

3. Sanjarbek Muhtorov (Uzbekistan)

3. Jean Pierre Manirakiza (Rwanda)

Abagabo bari munsi y’ibiro 75

1. Farkhodjon Mamaziyaev (Uzbekistan)

2. Klose Kalwira (DR Congo)

Abagabo bari munsi y’ibiro 61

  • Jean de la Croix Nikwigize (Rwanda)

Abagore bari munsi y’ibiro 49

  • Dejana Backo (Serbia)

Abagore bari munsi y’ibiro 58

  • Consolee Rukundo (Rwanda)

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru