RUHAGOYACU.com

Africa ParaTaekwondo: Niringiyimana yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2017 no ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2017, kuri Petit Stade i Remera, hari kubera imikino nyafurika y’abafite ubumuga, mu mukino njya rugamba wa TAEKWONDO.

Ni inshuro ya 2, iyi mikino iri kubera ku mugabane w’Africa, ikaba inshuro ya mbere ibereye mu Rwanda, kuko imikino ibanza yabereye mu Misiri.

Kuri iyi nshuro yayo ya kabiri, yitabiriwe n’ibihugu 22 birimo: u Rwanda rwayakiriye, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubudage, Serbia, Espagne, Nigeria, Uzbekistan, Niger, Maroc, Mozambique, Autriche, Ghana, Lesotho, Congo Kinshasa, Ibirwa bya Comoros, Ethiopia, u Burundi, Kenya,
Uganda, Tunisia, United Kingdom, Mali na Canada.

Kuri Petit Stade, iyi mikino yatangiye saa 10:25, aho mu bari munsi y’ibiro 61, umunyarwanda Hakizimana atsinze uwo muri Congo Kinshasa ku manota 17 kuri 13 mu mukino wabimburiye iyindi, bivuze ko Hakizimana arahura n’umunya-Espagne Santana Santana.

Kasereka wambaye ubururu na Hakizimana wambaye umutukuKasereka wambaye ubururu na Hakizimana wambaye umutuku
Umusifuzi abwira Kasereka wo muri Congo kwitonda, agakina nezaUmusifuzi abwira Kasereka wo muri Congo kwitonda, agakina neza
Roge Pariulli uyobora Taekwondo ku Isi arahabayeRoge Pariulli uyobora Taekwondo ku Isi arahabaye
Umutoza wa Congo atanga inama kuri KaserekaUmutoza wa Congo atanga inama kuri Kasereka
Uyu mukongomani ashyigikiye mwenewaboUyu mukongomani ashyigikiye mwenewabo
Abayoboye umukino batanga amanotaAbayoboye umukino batanga amanota
Umusifuzi w'umukino wa mbere akomoka mu barabuUmusifuzi w’umukino wa mbere akomoka mu barabu
Umutoza wa Congo yumiwe nyuma yo gutsindwaUmutoza wa Congo yumiwe nyuma yo gutsindwa

Umukino wa kabiri wahuzaga umunyarwanda Tuyishime hamwe n’umunya-Kenya Kizaro nabo bari munsi y’ibiro 61, na wo urangiye u Rwanda rubonye intsinzi, aho Tuyishime atsinze Kizaro amanota 13-11 nubwo uyu munya-kenya yatangiye yihagazeho.

Gender yubahirijwe mu basifuziGender yubahirijwe mu basifuzi
Umusifuzi atanga amabwiriza kuri Kizaro wo muri KenyaUmusifuzi atanga amabwiriza kuri Kizaro wo muri Kenya

Denis Odjo, uyobora federation ya Taekwondo mu BufaransaDenis Odjo, uyobora federation ya Taekwondo mu Bufaransa
Koos Engelbrecht chairman wa World Taekwondo Federation Gorverning BoardKoos Engelbrecht chairman wa World Taekwondo Federation Gorverning Board

Umukino wa gatatu wahuzaga umunya-Kenya Kaingu hamwe n’umufaransa Gaouzi nabo bari munsi y’ibiro 61, warangiye Gaouzi wo mu Bufaransa atsinze Kaingu ku manota 23 ku 9.


Gaouzi wamabye umutuku biragara ko ari umuhanga muri uyu mukinoGaouzi wamabye umutuku biragara ko ari umuhanga muri uyu mukino

Mu mukino wa kane, umunyarwanda Nsanzumukiza atakaje imbere ya Mokhethi ukomoka muri Lesotho, aho amutsinze ku manota 13 kuri 4 ndetse uyu ni we munyarwanda utakaje bwa mbere.

Nsanzumukiza ahanganye na Mokhethi wo muri LesothoNsanzumukiza ahanganye na Mokhethi wo muri Lesotho
Umutoza ku ruhande rw'u Rwanda abwira Nsanzumukiza uko yabigenzaUmutoza ku ruhande rw’u Rwanda abwira Nsanzumukiza uko yabigenza
Nsanzumukiza ni we munyarwanda wari umaze gutsindwa mu gihe babiri bafite intsinziNsanzumukiza ni we munyarwanda wari umaze gutsindwa mu gihe babiri bafite intsinzi
Uyu munya-Lesotho yamurutaga bigaragaraUyu munya-Lesotho yamurutaga bigaragara

Umukino ugiye gukuriraho, wa gatanu, wahuzaga abanyarwanda babiri; Safari na Niringiyimana, aho urangiye Niringiyimana atsinze ku manota 29 kuri 14 ya Safari, nabo bakaba bari munsi y’ibiro 61.

Umukino wa gatandatu wahuzaga, umunya-Ethiopia Zerihun hamwe n’undi munya-Ethiopia Mebratu, urangiye Zerihun atsinze ku manota 22 kuri 8 ya Mebratu mu gihe uyu wakurikiwe n’uwahuje Karisa wo muri Kenya hamwe na Mohamod wo muri Comoros, usifurwa n’umunyarwanda Bagabo Placide, ndetse ni ku nshuro ya mbere iyi mikino isifurwamo umunyarwanda!


Bagabo Placide umunyarwanda wa mbere usifuye iyi mikino mpuzamahanga, ari muri 4 bari kuyobora iyi mikinoBagabo Placide umunyarwanda wa mbere usifuye iyi mikino mpuzamahanga, ari muri 4 bari kuyobora iyi mikino

Karisa wo muri Kenya yatsinze Mohamod 1-0 mu gihe mu mukino wakurikiyeho Mohammed wo muri Ghana hamwe na Spajic wo muri Serbia bo ni mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 75, umukino urangiye Spajic ari we utsinze naho Akakpo wo mu Bufaransa atsinda Kabani wo muri Kenya, anamurusha cyane. Na bo hari mu batarengeje ibiro 75.

Spajic watsinze Mohammed arahura na Aatif wo muri Maroc naho Akakpo watsinze Kabani, ahure na Amado Garagarza wo muri Espagne.

Petit Stade, abafana bagerageje kwitabira iyi mikino iryoheye ijishoPetit Stade, abafana bagerageje kwitabira iyi mikino iryoheye ijisho
Abanyarwanda baje gushyigikira abahagarariye igihugu barimo n'abarakina, hamwe n'abayoboziAbanyarwanda baje gushyigikira abahagarariye igihugu barimo n’abarakina, hamwe n’abayobozi

Nyuma y’akaruho k’isaha imwe n’igice, 15:00 tukaba tugarutse, aho kuri ubu hari gukinwa 1/4, umukino wa mbere hagati ya Hakizimana w’umunyarwanda na Santana Santana ukomoka muri Espagne.

Santana Santana wo muri Espagne, akaba abimburiye abandi bari munsi y’ibiro 61 kugera muri 1/2, ni nyuma yo gutsinda Hakizimana w’umunyarwanda ku manota 18 kuri 12 muri 1/4.

Umukino wa 1/4 wari urimo guhuza Tuyishime w’umunyarwanda hamwe na Gaouzi w’umufaransa, urangiye uyu munyarwanda na we asezerewe muri 1/4, ku manota 25 ya Gaouzi kuri 14 ya Tuyishime.

Undi munyarwanda; Niringiyimana agiye gukina n’umunya-Lesotho Mokhethi mu mukino wa gatatu wa 1/4.

Ku manota 7-6 ndetse bigoranye, Niringiyimana akaba abaye umunyarwanda wa mbere kuri Niringiyimana ugeze muri 1/2 ndetse akaba atsindiye umudali wa Bronze.

Umukino usoza iya 1/4 wahuzaga Zerihun wo muri Ethiopia hamwe na Karisa wo muri Kenya, urangiye uyu munya-kenya na we akatishije tike ya 1/2 ku manota 13-12.

Hakurikiyeho icyiciro cy’abafite ibiro biri hejuru ya 75, aho Stacey ari guhangana na Smith bombi bakomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Smith ageze ku mukino wa nyuma, ni nyuma yo gutsinda ku manota 3-2 mu gihe Celik wo mu Budage agiye gukina na Obdjonov wo muri Uzbekistan mu wundi mukino wa /12 muri iki cyiciro cy’abafite ibiro biri hejuru ya 75.

Celik wo mu Budage atsinze Obdjonov ku manota 9 kuri 5, bivuze ko ku mukino wa nyuma mu barengeje ibiro 75, agomba guhura na Simth wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muri 1/2 cy’abari munsi y’ibiro 75, Aatif wo muri Maroc atsinzwe na Spajic wo muri Serbia ku manota 11 ku 10, naho undi mukino wa 1/2 ugiye guhuza Akakpo wo mu Bufaransa hamwe na Amado Garagarza wo muri Espagne.

Amado Garagarza arahura na Spajic ku mukino wa nyuma, akaba amaze gutsinda Akakpo ku manota 7 kuri 5.

Mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 61, Santana w’umunya-Espagne yakuyemo Gaouzi w’umufaransa muri 1/2 mu gihe umunyarwanda Niringiyimana asezereye Karisa wo muri Kenya uvunitse umukino ugitangira!

Mu cyiciro cy’abarengeje ibiro 75, Celik w’umudage atwaye umwanya wa mbere atsinze Stacey wo muri Amerika 9-0 naho mu bari munsi y’ibiro 75, Amado Garagarza atsinze Spajic wo muri Serbia ku manota 15 kuri 4.

Mu bakinnyi bari munsi y’ibiro 61, umunyarwanda Niringiyimana yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa n’umunya-Espagne, Santana Santana amanota 12 kuri 4!

Uyu munya-Espagne bakinaga ni umuhanga, ariko Niringiyimana yamweretse ko na we hari ibyo amurushaUyu munya-Espagne bakinaga ni umuhanga, ariko Niringiyimana yamweretse ko na we hari ibyo amurusha
Niringiyimana yegukanye umwanya wa kabiri, arahembw aumudali wa SilverNiringiyimana yegukanye umwanya wa kabiri, arahembw aumudali wa Silver

Federasiyo ya Taekwondo y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye hamwe WTFFederasiyo ya Taekwondo y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hamwe WTF

Imikino izakomeza kuri iki Cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mgm

    Kuya 2-04-2017 saa 20:23'

    kuki imikino yitwa afrika tewando kandi harimo nabakomoka ahandi?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru