RUHAGOYACU.com

Messi na Ronaldo ba Cricket mu basaga 1500 bazitabira umuhango wo gufungura stade mpuzamahanga ya Gahanga

Ibirori byo gufungura ku mugaragaro stade mpuzamahanga ya Cricket iri Gahanga kuri uyu wa gatandatu bizitabirwa n’ibihangage kuri ino si harimo abakinnyi bakomeye muri uyu mukino nka Michael Paul Vaughan na Sam Billings bafatwa nka Ronaldo na Messi ba Cricket kubera izina banditsemo.

Michael Paul Vaughan wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza hambere na Sam Billings umwe mu bakinnyi beza uyu mukino ufite kuri ubu, bazaba bari ku Kicukiro kuri uyu wa gatandatu, aho bazitabira umukino w’ibihangange uzakinwa nyuma y’ifungurwa ku mugaragaro rya stade izatwara arenga miliyari y’amanyarwanda ubwo izaba yuzuye neza.

Sam Billings azaba ari i Kigali kuri uyu wa gatandatu(Foto Internet)Sam Billings azaba ari i Kigali kuri uyu wa gatandatu(Foto Internet)

Aya mafaranga, akaba ahanini yari agiye akusanywa mu nkunga, mu mushinga wiswe Rwanda Cricket Stadium Foundation (RSCF) watangijwe na Christopher Shale ubwo yasuraga u Rwanda mu mwaka wa 2007 akagirira impuhwe abakina uyu mukino mu gihugu kubera ikibuga cya Kicukiro bakoresha.

Aha ariko ku bw’amahirwe make uyu mugabo w’Umwongereza yaje kwitaba Imana, maze umushinga ufatwa n’umuhungu we Alby Shale bikaba birangiye inzozi za se zigeze ku musozo.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu, Alby shale yatangaje ko yari inzira itoroshye gusa ko aho se ari mu gituro yizeye ko yishimiye ko kera kabaye bisojwe.

Alby Shale yishimiye kusa ikivi se yatangijeAlby Shale yishimiye kusa ikivi se yatangije

Yagize ati: “Gushaka amafaranga buri gihe biragorana. Yego kubera ikoranabuhanga abantu bagenda basobanukirwa gusa ntibiba byoroshye kuko haba hari n’ibindi bigo mpuzamahanga biba biyakeneye nka HCR, PAM bituma abantu bamwe byatanga ahantu nk’aho.

Sinzi icyo nzavuga kuwa gatandatu gusa ndishimye kuba duhagaze hano hameze gutya, ahantu hahesha ishema u Rwanda, hagahesha ishema fondasiyo yacu ndetse na Papa wange bikamuhesha ishema”.

Ntegereranyije amatsiko icyo bizafasha Cricket y’u Rwanda”.

Eric Dusingizimana ukuriye kino gikorwa akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Criket, na we ni umwe mu bagize uruhare runini mu gukasanya inkunga, ahanini ahereye ku gikorwa cy’indashyigikirwa yakoze ubwo yamaraga amasaha 51 akubita agapira ka Cricket adahagarara, bikaza no kurangira yanditswe mu gitabo cya Guinness World Record.

Iki kibuga gifite n'aho bakorera imyitozoIki kibuga gifite n’aho bakorera imyitozo
Eric Dusingizimana ni umwe mu bagize uruhare runini ngo iyi stade ibonekeEric Dusingizimana ni umwe mu bagize uruhare runini ngo iyi stade iboneke
Iyi stade ifite ubwatsi bwiza kurusha bw'ibindi bibuga biba mu RwandaIyi stade ifite ubwatsi bwiza kurusha bw’ibindi bibuga biba mu Rwanda
Inyubako y'iyi stade iyishyira mu 10 za mbere ku isi mu bwiza bwihariyeInyubako y’iyi stade iyishyira mu 10 za mbere ku isi mu bwiza bwihariye
Iyi stade inafite aho bandikira amanotaIyi stade inafite aho bandikira amanota

Uyu akaba na we yatangaje ko yishimye ko ikibuga bakibonye, aho yizera ko bizafasha mu iterambere ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, ndetse anavuga ko iki kibuga kiri mu 10 bya mbere ku isi byubatse mu buryo bwiza kandi bwihariye.

Dusingizimana yagize ati: “Ni ikibuga cyubatswe ukwacyo. Twagitekerejeho igihe kinini kugirango tucyubake ku buryo bwihariye. Kuri ubu kiza mu bibuga 10 bya mbere ku isi.

Uyu wa gatandatu twitezeho byinshi kuko ni inzozi zizaba zibaye impamo. Hari abashyitsi bakomeye bzadusura bizakurura amaso y’itangazamakuru mpuzamahanga. Abakinnyi nka Michael Paul Vaughan na Sam Billings bazaba bahari, mbega ni nk’uko wavuga Ronaldo na Messi mu mupira w’amaguru, maze amakipe yabo akaba arimo abandi nka ba Drogba, Pogba ibintu nk’ibyo”.

Iki kibuga kikaba gishigaje icyiciro cya nyuma ngo kizabe kirangiye burundu kikaba gitwaye miliyoni y’ama pound ni ukuvuga arenga miliyari mu mafaranga y’u Rwanda. Iyi ikaba ifite imashini zita ku kibuga, ikagira aho abakinnyi b’amakipe abiri bambarira, akazu k’abasifuzi, aho kwicira isari n’icyaka ndetse n’ibindi bitandukanye.

Umuhango wo kugitaha, uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira, ukazitabirwa n’abayobozi bakuru mu gihugu, ndetse n’abashyitsi baturutse mu Bwongereza cyo kimwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket ku isi ICC.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa gukina CricketBimwe mu bikoresho byifashishwa gukina Cricket
Bimwe mu bikoresho byifashishwa gukina CricketBimwe mu bikoresho byifashishwa gukina Cricket

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. King

    Kuya 27-10-2017 saa 10:11'

    Nkunda abantu nkamwe muvuga ukuri...nibyo ni nziza ariko se koko ni imwe mu icumi??

    Sinabihakana ariko sinanabyemeza ntarabona urutonde rw’izo bahereyeho bagereranya.

    Congz muvandimwe Eric, wakoze akazi katoroshye rwose.

  2. John

    Kuya 27-10-2017 saa 09:30'

    wamunyamakuru we urandangije pe! ngo"Messi na Ronaldo ba Cricket mu basaga 1500 bazitabira umuhango wo gufungura stade mpuzamahanga ya Gahanga" bihuriyehe se n’inkuru ivugwamo koko?!! utumye nnkemanga inkuru zanyu.

  3. Guest

    Kuya 26-10-2017 saa 17:03'

    "Inyubako y’iyi stade iyishyira mu 10 za mbere ku isi mu bwiza bwihariye". Nizere ko wavugaga icumi muri Africa atari kw’isi. Kuko niyo wafata izo muri Australia gusa, iyi nteruro ntiwayandika. Nibyo ubwiza n’ubwiza bwihariye (aribwo wavuze) biratandukanye. Ariko se, ubu wavuga ko nyakatsi kubera ari design yihariye (itaboneka henshi), ari nziza? Uru ni urugero ntanze, iriya stade sinyise nyakatsi. Ariko statements nk’izi ni ukujya uzitondera. Kuko wakabaye ushyiraho urutonde rw’izo icumi za mbere n’ubwiza "bwihariye" wagendeyeho ukora urwo rutonde. Stade yacu rwose ni nziza, ariko wiyigereranya n’izindi kw’isi. Niba wumva ushaka kubigereranya uzakore indi nkuru ukwayo irimo urwo rutonde, iyi nkuru idatakaza umwimerere yari ifite (kutumenyesha itahwa rya stade nshya).


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru