RUHAGOYACU.com

Minisitiri Uwacu yahaye ibendera abana bagiye guhagararira u Rwanda muri Zone V

Mu maso y’ababyeyi babo, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yahaye ibendera abana bagize ikipe y’igihugu ya Basketball y’abatarengeje imyaka 16, abatuma guhesha ishema u Rwanda mu mikino y’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone V).

Mu butumwa n’impanuro yagejeje ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 y’abakobwa n’iy’abahungu, Minisitiri Uwacu yifashishije urugero rw’ingabo z’u Rwanda zoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bindi bihugu, agaragaza ko aho ziri zishimwa ndetse zikanambikwa imidali kubera imyitwarire myiza.

Yaboneyeho gusaba abo bana kuzagera ikirenge mu cy’izo ngabo, bakazirikana ko icyiza bazakora bavuga ko cyakozwe n’u Rwanda, ariko kandi n’ikibi bakora kikaba ari ko cyakwitwa, bityo aboneraho kubasaba kubyitwararika.

Abana boherejwe mu butumwa ababyeyi babo bahibereyeAbana boherejwe mu butumwa ababyeyi babo bahibereye

Aganira n’abanyamakuru, Minisitiri Uwacu yasobanuye ko batumyeho ababyeyi b’abo bana kugirango bafatanye, kuko imikinire yabo iyo imiryango iyigizemo uruhare ni bwo umusaruro urushaho kuba mwiza.

Ati “Umukinnyi aba we ariko aba ari n’umwana ufite umuryango akomokamo, ku buryo twebwe abashinzwe siporo n’umuryango w’umwana tuba dukwiye gufatanya. Si ubwa mbere tubikoze kuko ubushize twahuye n’abari bagiye gukina Afrobasket, ku buryo wabonaga mu gihe cy’imikino, ababyeyi baherekeza abana.”

Mwizerwa Faustine, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’Abangavu yatangarije RuhagoYacu ko ubutumwa boherejwemo bazabusohoza uko bashoboye kose, anashima impanuro bahawe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco.

Yagize ati “Minisitiri yatugiriye inama nyinshi ziyongereye ku zo tugirwa n’abatoza, biduteye ishyaka, mu byo tuzakora byose tuzazirikana ko duhagarariye u Rwanda, bityo ko tugomba kwihesha agaciro.”

Irushanwa ryo mu karere ka gatanu (Zone 5) ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika riteganyijwe kuba guhera ku itariki ya 1 Kamena kugeza ku itariki 6 Kamena 2017, rikazabera i Mombasa muri Kenya.

Mu bangavu, u Rwanda ruzaba ruhanganye n’ibindi bihugu bya Misiri (Egypt), Kenya, Tanzania na Uganda, mu ngimbi ho, rukazaba ruhanganye n’ibindi bihugu bitatu, ari byo 1. Kenya, Tanzania na Uganda.

Abakinnyi bari bicaye imbere y'ababyeyi baboAbakinnyi bari bicaye imbere y’ababyeyi babo

Ikipe y'u Rwanda y'Ingimbi n'iy'Abangavu bahawe ibendera nk'ikimenyetso kibibutsa ko bagiye guhagararira igihuguIkipe y’u Rwanda y’Ingimbi n’iy’Abangavu bahawe ibendera nk’ikimenyetso kibibutsa ko bagiye guhagararira igihugu

Ifoto y'urwibutso ya Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Umuyobozi w'Ishyarahamwe ry'imikino ya Basketball mu Rwanda, Abakinnyi n'ababyeyi baboIfoto y’urwibutso ya Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Umuyobozi w’Ishyarahamwe ry’imikino ya Basketball mu Rwanda, Abakinnyi n’ababyeyi babo

Minisitiri Uwacu Julienne na Perezida wa FERWABA, Désiré Mugwiza hamwe n'ababyeyi banabanje gukurikirana imyitozo y'abo banaMinisitiri Uwacu Julienne na Perezida wa FERWABA, Désiré Mugwiza hamwe n’ababyeyi banabanje gukurikirana imyitozo y’abo bana

Abana batangaje ko impanuro bahawe bazumvise neza kandi bazazikurikiza bakabasha guhesha u Rwanda ishemaAbana batangaje ko impanuro bahawe bazumvise neza kandi bazazikurikiza bakabasha guhesha u Rwanda ishema

Buri mubyeyi yabanje kwivuga n'umwana ahagarariyeBuri mubyeyi yabanje kwivuga n’umwana ahagarariye

Ababyeyi bari batewe ishema no kuba abana babo baratoranyijwe igihugu kikaba kibizeye kikabohereza mu mahangaAbabyeyi bari batewe ishema no kuba abana babo baratoranyijwe igihugu kikaba kibizeye kikabohereza mu mahanga

Abatoza b'ikipe y'Abangavu: Bahige Jacques, Habimana Claudette na Dusabimana EricAbatoza b’ikipe y’Abangavu: Bahige Jacques, Habimana Claudette na Dusabimana Eric

Abatoza b'ikipe y'ingimbi: Moise Mutokambali na Nkusi KarimAbatoza b’ikipe y’ingimbi: Moise Mutokambali na Nkusi Karim

Umuyobozi wa FERWABA, Mugwiza yabanje guha ikaze ababyeyi ndetse na Minisitiri UwacuUmuyobozi wa FERWABA, Mugwiza yabanje guha ikaze ababyeyi ndetse na Minisitiri Uwacu

Mutokambali yanyuriyemo ababyeyi muri make urwego bafashe abana babo bariho n'urwo babagejejehoMutokambali yanyuriyemo ababyeyi muri make urwego bafashe abana babo bariho n’urwo babagejejeho

Mwizerwa Faustine, kapiteni w'AbangavuMwizerwa Faustine, kapiteni w’Abangavu

Ababyeyi basabwe kuzaherekeza abana babo i Mombasa ku bazabishoboraAbabyeyi basabwe kuzaherekeza abana babo i Mombasa ku bazabishobora

Minisitiri Uwacu yifashishije urugero rw'ingabo z'u Rwanda zibungabunga amahoro mu bindi bihuguMinisitiri Uwacu yifashishije urugero rw’ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro mu bindi bihugu

Amafoto: Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ange

    Kuya 28-05-2017 saa 20:48'

    hhhh baramenye ntibazadusebye nkaya kipe ya rugby c


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru