RUHAGOYACU.com

Misiri: U Rwanda rwatangiye neza mu gikombe cya Afurika rwihaniza Chad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball yatangiye neza imikino y’igikombe cya Afurika, yihaniza ikipe y’igihugu ya Chad mu mukino wa mbere muri iri rushanwa ryatangiye kuri iki cyumweru.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya 4 hamwe n’ikipe y’igihugu ya Algeria, iya Botswana n’iya Chad.

Babifashijwemo n’ abakinnyi nka Kapiteni Olivier Ntagengwa, Musoni Fred ndetse na Yakan Guma Laurence mu mipira yatangwaga na Yvan Mahoro, batsinze Tchad amaseti 3-0 (25-20,25-21,25-15).

Uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, ntiwagoye cyane abasore ba Paul BitokUyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, ntiwagoye cyane abasore ba Paul Bitok

Umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitok yakomeje gukinisha abakinnyi bose kugirango binjire mu irushanwa banitegura imikino ibiri isigaye mu itsinda rya Kane baherereyemo.

Aganira n’urubuga rw’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball RuhagoYacu ikesha iyi nkuru, umutoza Paul Bitok yavuze ko kimwe mu bintu byabafashije gutsinda uyu mukino, ari uko ikipe imaze kumenyerana kubera imikino ya gicuti ine bakinnye mbere y’iri rushanwa.

Ati “Ikipe yakinnye ishyize hamwe niyo mpamvu twitwaye neza, hakiyongeraho ko inshingano nahaye buri mukinnyi yazikurikije neza”.

“Ndizera ko no mu mikino isigaye bizagenda neza kuko intego ya mbere ni ugusoza ku mwanya wa mbere mu itsinda”.

Umukino wa kabiri u Rwanda rurahangana na Botswana kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa kumi (1600). Umukino wa nyuma mu itsinda rya Kane u Rwanda rukazakina na Algeria Kuwa kabiri.

Mu wundi mukino muri iri tsinda rya Kane, warangiye ikipe ya Algeria itsinze Botswana amaseti 3-0 (25-15, 25-13, 25-17).

Yakan Guma yitwaye neza muri uyu mukinoYakan Guma yitwaye neza muri uyu mukino

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda, ni yo azerekeza mu mikino ya ¼, mu gihe ikipe izaba iya mbere mu itsinda rya mbere ari yo izahura n’izaba yabaye iya kabiri mu itsinda rya Kane (u Rwanda rurimo). Izaba iya mbere mu itsinda rya Kane, ikazahangana n’izaba yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere.

Amakipe atatu ya mbere muri iri rushanwa, ni yo azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi giteganyijwe kuba mu 2018.

U Rwanda rwabonye tike ruyikuye mu mikino y'akarere ka 5 yabereye i KigaliU Rwanda rwabonye tike ruyikuye mu mikino y’akarere ka 5 yabereye i Kigali

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Olivier Ntagengwa (C), Yvan Mahoro, Musoni Fred, Yakan Laurence, Yves Mutabazi na Sibomana Placide (Madison).
Libero: Mutabazi Bonijuru Jean Bosco

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kalisa

    Kuya 22-10-2017 saa 21:41'

    ese kuki ukora inkuru ugakoresha iphoto itari iyayo??? nkubu ku iphoto hariho marchal kandi yarasezeye muri equipe y’igihugu!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru