RUHAGOYACU.com

Moto z’indege zigiye kongera gususurutsa ab’ i Huye muri Memorial Gakwaya

Moto umunani zirimo ebyiri z’abanya Afurika y’epfo ni zimwe mu bigize isiganwa rya Memorial Gakwaya /Huye Rally, rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 31 rikabera i Huye hagati y’amatariki ya 29 na 30 Ukwakira 2017.

Memorial Gakwaya cyangwa Rally ya Huye ,iza ku mwanya wa gatanu ku ngengabihe ya shampiyona y’umukino w’amamodoka mu Rwanda aho ibanziriza andi masiganwa ya Sprint Rally yabaye mu kwezi kwa gatanu, Kabare Rally na Pearl Of Africa zabereye i Bugande ndetse na Rwanda Mountain Gorilla Rally iheruka kuba muri Nzeri.

Abanya-Afurika y'epfo babiri Nick de Wit na Scott Bille bari basusurukije abatuye i Huye umwaka muri Memorial Gakwaya iherukaAbanya-Afurika y’epfo babiri Nick de Wit na Scott Bille bari basusurukije abatuye i Huye umwaka muri Memorial Gakwaya iheruka

Iri rushanwa ry’iminsi ibiri rizitabirwa n’amamodoka 14 harimo atanu azaba avuye mu Rwanda, atatu aturutse mu Burundi hamwe n’atana azava muri Uganda. Aha kandi nkuko byagenze muri Rally y’umwaka ushize, iri siganwa rizagaragamo moto umunani zirimo ebyiri z’abanyafurika y’epfo zizwiho kuguruka, gusa uyu mwaka hakazaba hanarimo agashya.

Eric Gakwaya uri mu bategura iri siganwa yabiduhamirije. Yagize ati:

“Turizera ko Rally y’uyu mwaka izba ari nziza kurushaho kuko nubwo n’umwaka ushize moto z’aba banyafurika y’epfo zari zirimo, ariko uyu mwaka ni ubwa mbere hazaba haje moto zishobora kurira ibikuta by’amazu”.

Eric Gakwaya yakomeje atangaza ko imyiteguro imeze neza ndetse ko nubwo imodoka na moto byatangajwe haruguru ari byo bimaze kwandikwa, ariko kugeza ubu Rally iracyafunguye ku bandi bakwifuza kuyitabira.

Irushanwa nk’iri umwaka ushize ryari ryegukanywe n’umurundi Mohamed Roshanali uzwi nka Momo. Gakwaya Claude Sr uzaba wibukwa ku nshuro ya 31, yahoze ari umukinnyi ukomeye wo gusiganwa ku mamodoka, gusa aza kwitaba Imana mu mwaka w’1986 azize impanuka.

MoMo ni we wari wegukanye Memorial Gakwaya y'umwaka ushizeMoMo ni we wari wegukanye Memorial Gakwaya y’umwaka ushize

Huye Rally izaba ku matariki ya 28 na 29 Ukwakira, izakurikirwa na Rallye de Milles Collines ari na yo izasoza shampiyona y’u Rwanda ku matariki ya 15 na 16 Ukuboza 2017.

Inzira ya Memorial Gakwaya 2017

Kuwa gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017

  • Huye-Rango-Gisagara-Save-Kabutare (inshuro eshatu) 13:00
  • Imyiyereko ya moto kuri stade Huye: 18:00’
  • Huye-Rango-Gisagara-Save-Kabutare (inshuro ebyiri) 19:30’
  • Imyiyereko ya moto kuri stade Huye: 22:00’

Ku cyumweru ariki 29/10/017

  • Huye- Save- Shyanda ku kiriziya – Rwanza – Huye 09:00’
  • Imyiyereko ya moto: 11:00’
  • Super Stage:13:00’

Moto z'uyu mwaka uretse no kuguruka zizanurira ibikuta by'amazuMoto z’uyu mwaka uretse no kuguruka zizanurira ibikuta by’amazu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mile

    Kuya 18-10-2017 saa 07:37'

    Muzadufatire video ya moto ziguruka mubyi posting kuri website ya ruhagoyacu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru