RUHAGOYACU.com

Mu mafoto: Ikibuga cya Cricket mu mirimo ya nyuma mbere yo kugitaha ku mugaragaro

Imirimo yo kubaka ikibuga cya Cricket kiri mu bya mbere byujuje ibipimo mpuzamahanga muri aka karere kirimo kubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro irimo gusatira umusozo mu gihe habura iminsi 10 ngo gifungurwe ku mugaragaro.

Umushinga wo kubaka iki kibuga kizuzura gitanzweho Miliyoni zisaga 900 z’amafaranga y’u Rwanda, wabimburiwe n’agahigo Dusingizimana Eric yaciye kuwa 13 Gicurasi 2016, aho yakubise agapira ka Cricket (Batting) amasaha 51, agahita yandikwa mu gitabo cya ‘Guiness de Record’.

Nyuma y’ibyo yahise atangira ubukangurambaga n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gukusanya inkunga yo kubaka icyo kibuga kigomba kuba mpuzamahanga kikajya cyakira n’amarushanwa akomeye ku Isi muri Cricket.

Ana Gato'o, uhagarariye sosiyete yakoze igishushanyo mbonera cya Stade ya CricketAna Gato’o, uhagarariye sosiyete yakoze igishushanyo mbonera cya Stade ya Cricket

Nyuma y’igihe kimaze cyubakwa, biteganyijwe ko kuwa 28 Ukwakira uyu mwaka ari bwo ibihangange bigera kuri 200 mu mukino wa Cricket bizifatanya n’abayobozi bakuru b’u Rwanda mu muhango wo gutaha ku mugaragaro icyo kibuga gifatwa nk’igitego u Rwanda rutsinze ibindi bihugu, dore ko uretse kimwe cyubatse muri Uganda n’ikindi kiri muri Afurika y’epfo, nta handi muri Afurika wasanga ikibuga cyo ku rwego rw’icyubatse i Gahanga.

Ana Gato’o, Uhagarariye sosiyete Light Earth Designs yakoze igishushanyo mbonera cya Stade ya Cricket kiri i Gahanga, yatangarije RuhagoYacu ko bagendeye ku miterere y’u Rwanda, bakayishushanya mu buryo bugaragaza ko u Rwanda ari urw’imisozi igihumbi, ndetse ku buryo izaba yubakishije ibikoresho byose bikorerwa mu Rwanda.

Iyi stade yubatswe mu byiciro bibiri, igice cya mbere kikaba cyari kigizwe no kubaka ikibuga cyubakishijwe ubwatsi bwaturutse muri Afurika y’epfo, hakurikiraho igice cya kabiri kigizwe n’inyubako zubatse mu buryo busa n’imisozi, zikaba zubakishije ibikoresho byose bikorerwa mu Rwanda.

Urwambariro, akabari ndetse n'uruganiriro byubatse mu buryo bushushanya u Rwanda rw'imisozi 1000Urwambariro, akabari ndetse n’uruganiriro byubatse mu buryo bushushanya u Rwanda rw’imisozi 1000

Hubakishije amatafari, utubuye n'ibindi bikoresho byose bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)Hubakishije amatafari, utubuye n’ibindi bikoresho byose bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)

Urwambariro ni rwo wagereranya na KalisimbiUrwambariro ni rwo wagereranya na Kalisimbi

Ikibuga cyo gukiniramo ni gutya gisa urebeye kureIkibuga cyo gukiniramo ni gutya gisa urebeye kure

Twagisuye barimo no kugisokoza cyangwa kugicongaTwagisuye barimo no kugisokoza cyangwa kugiconga

Ikibuga cyubakishijwe ubwatsi bwiza bw'umwimerere bukomoka muri Afurika y'epfoIkibuga cyubakishijwe ubwatsi bwiza bw’umwimerere bukomoka muri Afurika y’epfo

Igiusenge cy'urwambariro cyubatse gutyaIgiusenge cy’urwambariro cyubatse gutya

Hari ahagenewe kwitoreza inyuma gato ya stadeHari ahagenewe kwitoreza inyuma gato ya stade

Aho kwitoreza ni akabuga gato kangana n'ako Eric Dusingizimana yaciriyemo agahigoAho kwitoreza ni akabuga gato kangana n’ako Eric Dusingizimana yaciriyemo agahigo

Urwambariro urebeye inyumaUrwambariro urebeye inyuma

Iki kibuga kiryoheye ijishoIki kibuga kiryoheye ijisho

Cyubatswe mu gihe kitageze ku mwakaCyubatswe mu gihe kitageze ku mwaka

Ikibuga cyubatswe ku nkunga ya Leta y'u Rwanda ndetse n'abandi bagiraneza bakunda umukino wa CricketIkibuga cyubatswe ku nkunga ya Leta y’u Rwanda ndetse n’abandi bagiraneza bakunda umukino wa Cricket

Rwanda rw'imisozi 1000 n'ubwo iyi yo ari itatuRwanda rw’imisozi 1000 n’ubwo iyi yo ari itatu

Aho bazajya bakiniraAho bazajya bakinira

Stade ya Cricket izuzura neza itwaye hafi Miliyari imwe y'Amafaranga y'u RwandaStade ya Cricket izuzura neza itwaye hafi Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda

Yubatse mu buryo budasanzwe ugereranyije no mu bindi bihuguYubatse mu buryo budasanzwe ugereranyije no mu bindi bihugu

Iyi stade nimara gufungurwa ku mugaragaro uturimo duke cyane tuzaba dusigaye na two tuzagenda turangizwa buhoro buhoroIyi stade nimara gufungurwa ku mugaragaro uturimo duke cyane tuzaba dusigaye na two tuzagenda turangizwa buhoro buhoro

Ikibuga cyujuje ibipimo mpuzamahangaIkibuga cyujuje ibipimo mpuzamahanga

Mu nkengero z'ikibuga haratuweMu nkengero z’ikibuga haratuwe

Imwe mu mashini zifashishwa mu gutsindagira ikibugaImwe mu mashini zifashishwa mu gutsindagira ikibuga

Inyubako zo ku kibugaInyubako zo ku kibuga

Ikibuga hamwe n'inyubako zacyoIkibuga hamwe n’inyubako zacyo

Aha ni ho bakinira nyirizinaAha ni ho bakinira nyirizina

Inyubako zirimo n'akabariInyubako zirimo n’akabari

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Paci

    Kuya 20-10-2017 saa 08:10'

    ESE iki kibuga ntago kizaba gifite aho abafana bicara?! Ko hatagaragara?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru