RUHAGOYACU.com

Mubirigi Fidele ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa RAF

Mubirigi Fidele ni we wenyine ugiye guhatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), nyuma y’aho bamwe biyamamaje nyuma bagakuramo kandidatire, abandi bagasanga amategeko agenga amatora abazitira.

Mubirigi ni Umukandida watanzwe n’ikipe ya APR Athletic Club, akaba ari we wenyine watanze Kandidatire bagasanga yujuje ubuziranenge kandi we ntayikuremo nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018 nyuma yo gufungura amadosiye y’abiyamamaje.

Nk’uko byasobanuwe, hari abandi nka Munyandamutsa Jean Paul wari usanzwe ayobora RAF, watanze kandidatire ngo ahatanire kuguma kuri iyo ntebe, ariko amatora asubitswe ahita ahindura umwanya yashakaga gupiganirwa, maze ashyira mu bajyanama n’ubwo na ho yaje gukuramo kandidatire.

Munyandamutsa Jean Paul wari usanzwe ari Perezida wa RAF ntazagaragara muri manda itahaMunyandamutsa Jean Paul wari usanzwe ari Perezida wa RAF ntazagaragara muri manda itaha

Undi ni Rukundo Johnson mbere wari wasabye guhatanira umwanya wa Perezida, nyuma yo gusubika amatora asaba ku mwanya wa Visi Perezida, na we birangira akuyemo kandidatire ye.

Mu myanya irimo guhatanirwa mu matora ya RAF, uretse abakuyemo kandidatire zabo, hari n’abo basanganye ubusembwa butuma batakwemererwa kwiyamamaza, barimo Munyandamutsa Augustin wari wasabye umwanya w’Umujyanama na Nibigira Patrickwatanzwe na New Athletics Star (NAS) ku mwanya w’Umubitsi.

Mu gusobanura ubusembwa bw’aba bombi, Umuyobozi w’Akanama gashinzwe amatora ya RAF, Cpt Oswald Rutagengwa yagize ati “Patrick yakoze amakosa akomeye ku mbuga nkoranyambaga, […] niba watinyutse kuyobora rubanda rero ugomba no guhindura imyifatire.”

“Augustin Munyandamutsa komisiyo yasanze afite ubusembwa muri siporo nyarwanda”, abajijwe niba abufite mu mikino ngororamubiri, yasubije ko inzego zose zikorana kandi ibyo bavuga babifitiye ibimenyetso, gusa yirinda kwerura ubwo busembwa ubwo ari bwo.

Ikizwi ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryahagaritse Munyandamutsa Augustin usanzwe ari Umuyobozi wa SEC Football Academy akaba na nyirayo, imyaka ibiri atagera ku bibuga by’imikino y’umupira w’amaguru.

Gutizanya abakandida ni byo byasubitse amatora ku ncuro ya mbere

Ku ikubitiro, amatora y’abagize Komite nyobozi ya RAF yagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize, ariko aza gusubikwa yimurirwa muri Mutarama uyu mwaka wa 2018.

Nk’uko Cpt Rutagengwa yabisobanuriye Radio10, impamvu yatumye ayo matora asubikwa ni uko basanze amwe mu makipe atarabona ubuzimagatozi bwa burundu, byatumaga amwe mu makipe atizanya abakandida ngo biyamamaze baturutse mu makipe abufite.

Rukundo Johnson wari Umunyamabanga mukuru muri manda icyuye igihe na we ntazagaragara muri manda itahaRukundo Johnson wari Umunyamabanga mukuru muri manda icyuye igihe na we ntazagaragara muri manda itaha

Icyakora ngo nyuma y’ubusesenguzi bwimbitse nk’uko akanama ayoboye kabishinzwe, bamenye neza icyo kibazo, bihuza n’uko nyuma yo gufungura amadosiye y’abiyamamaje basanga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye riteganywa n’Itegeko Nshinga ritubahirijwe ku ko nta bagore bari bari mu bakandida.

Amatora yimuriwe kuwa 28 Mutarama 2018, hakaba ari bwo hitezwe kumenyekana niba Mubirigi Fidele ari we utorerwa kuyobora RAF cyangwa niba na we imfabusa zizamutsinda, amatora akimurirwa ikindi gihe.

Abakandida bemerewe n’imyanya basabye:

Perezida: Mubirigi Fidele (aturuka mu ikipe ya APR)

Visi Perezida: Nta muntu uwurimo

Umunyamabanga Mukuru: Mutangana Olivier (Rwamagana Athletics Club)

Ushinzwe umutungo: Tabaruka Dieudonné (aturuka mu ikipe ya New Athletic Star ari yo NAS)

Abajyanama:

1.Mupenzi Jean Marie Vianney (Vision Jeunesse Novelle y’i Rubavu)

2.Umuhoza Angelique (Nyamasheke Athletic Club)

3.Murangwa U.Sandrine (APR Athletic Club)

4.Mutuyeyezu Jean Bosco (Mountain Athletic Club)

Abagenzuzi:

1.Ndayisaba Saidi Hamissi (APR Athletic Club)

2.Uwamariya Delphine (Rwamagana Athletic Club).

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru