RUHAGOYACU.com

Muhitira Felecien yegukanye 22a Placentia Half Marathon, yabereye mu Butaliyani

Umukinnyi w’umunyarwanda Muhitira Felecien yegukanye irushanwa ryitwa 22a Placentia Half Marathon, ryabereye mu gihugu cy’Ubutaliyani kuri iki cyumweru yanikiye abakinnyi bakomoka muri Kenya.

Muhitira Felecien yakoresheje isaha n’iminota 2, yegukana iyi Half Marathon asize abakinnyi barenga 1400 bari bitabiriye iri rushanwa, barimo abanyakenya bakunda kwegukana aya masiganwa hirya no hino ku isi.

Ibihe mu mujyi wa Piacenza ntabwo byari bimeze neza muri iki gitondo nk’uko ikinyamakuru Sportpiacenza dukesha iyi nkuru kibitangaza.

JPEG - 132.6 kb
Muhitira yasize abanyakenya 2 bari bahanganye cyane
PNG - 171.6 kb
Abakinnyi 30 ba mbere mu bagabo

Abakinnyi bitabiriye ari benshi cyane, ndetse n’abatuye uyu mugi baza ari benshi muri iri rushanwa riterwa inkunga na UNICEF.

Umunyarwanda Muhitira yatangiye ahanganye n’igikundi cy’abakinnyi 5 cyarimo abanyakenya 4, ari kumwe n’undi munyarwanda witwa Manirafasha Primien, waje ku mwanya wa 4.

PNG - 80.8 kb
Umunyarwandakazi Mukandanga yaje ku mwanya wa 2 mu bagore

Muhitira yakoresheje ibihe byiza kurusha umunyakenya wegukanye Half Marathon mu irushanwa rya Peace Marathon umwaka ushize mu Rwanda, ariko avuga ko atazaryitabira uyu mwaka.

" Kuza mu Rwanda birahenze ubu sinahita mbona ubushobozi ngo nze kwitabira, n’ubwo mbona ko hari amahirwe yo gutsinda, ntabwo nzitabira Kigali Peace Marathon, ngo nsiganwe muri 1/2 cya Marathon," Muhitira Felecien aganira na RuhagoYacu.

Uyu mukinnyi avuga ko agiye kwitegura, akareba ko yazabona ibihe byiza bimwemerera kujya mu irushanwa ry’isi rizabera i Londres mu Bwongereza mu kwezi kwa 8, aho ashaka gusiganwa muri metero 10 000.

JPEG - 164.5 kb
Abatuye Piacenza baba bitabiriye ari benshi cyane
Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru