RUHAGOYACU.com

Muhitira yahushije umudali muri 20 Kilomètres de Paris

Umunyarwanda Felicien Muhitira yahushije umudali ubwo yazaga ku mwanya wa kane arushijwe amasegonda 15 n’uwa mbere mu gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibirometero 20 mu Mujyi wa Paris (20 Kilomètres de Paris) mu Bufaransa.

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 byari ibirori mu Mujyi wa Paris ahabereye isiganwa 20 Kilomètres de Paris ryakinwaga ku nshuro ya 39, dore ko riba buri gihe mu ntangiriro z’Ukwakira buri mwaka kuva mu 1979, rigahuza ibihangange biturutse imihanda yose ku isi.

Iri siganwa ryari ryanitabiriwe n’Umunyarwanda Muhitira Felicien w’imyaka 22 akaba akinira ikipe ya Potenza Picenza yo mu Butaliyani, washakaga kugera ikirenge mu cya Disi Dieudonne waryegukanye mu 2009, ariko ntibyamuhira kuko yasoreje ku mwanya wa 4.

Muhitira Felicien afite ibigwi byinshi mu marushanwa atandukanye abera i BurayiMuhitira Felicien afite ibigwi byinshi mu marushanwa atandukanye abera i Burayi

Iri rushanwa ryegukanywe n’abanyakenya Collins Chebi na Josphat Kiprono Menjo begukanye imyanya ibiri ya mbere, Umufaransa Florian Carvalho aza ku mwanya wa gatatu.

Muhitira yitabiriye iryo siganwa nyuma y’iminsi itandatu gusa yegukanye irindi ryitwa Sedan-Charleville, aho yanaciye agahigo, agakuraho akari kamaze imyaka 54 kaciwe na Norman Ameur wegukanye iryo siganwa akoresheje 1:11:08 mu 1963.

Nyuma yo guhusha umudali muri 20 Kilomètres de Paris, Muhitira yuburiye amaso ku rindi siganwa ry’igice cya Marato ryitwa Marseille-Cassis Classique Internationale riteganyijwe kuba kuwa 23 Ukwakira uyu mwaka.

Muhitira ni we nomero ya mbere mu gusiganwa ku maguru mu banyarwandaMuhitira ni we nomero ya mbere mu gusiganwa ku maguru mu banyarwanda

Dore uko batanu ba mbere bakurikiranye muri 20 Kilomètres de Paris:

1. Collins Chebi (Ken) 00:58’:28”
2. Josphat Kiprono Menjo (Ken) 00:58’:34”
3. Florian Carvalho (Fran) 00:58’:40”
4. Felicien Muhitira (Rwa) 00:58’:43”
5. Elvis Tarabach (Ken) 00:58’:43”

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ukuri

    Kuya 12-10-2017 saa 19:07'

    Ibyo bavuze ni ukuri Ngabo yabaye uwa 4 iyo azakuba uwa 40 byarikuba bisekeje kuko yarikuba yarikure cyane yuwo mudari, gusa uyu MUHIKIRA arabizi pe ahubwo imidari ahenshi yitabira mbona ayitwara cyane sinzi aho yabaga kera kose ko mbona wagirango arakuze cyane yaba afite imyaka ingahe?

  2. Ngabo Louis

    Kuya 10-10-2017 saa 12:30'

    Umudari yawuhushije gute c? nizere ko Ubwo batamusize otherwise ntimukomeze kunsetsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru