RUHAGOYACU.com

Muri Children and Youth Organization, Mukasa agiye gufasha mu kuvumbura impano z’abana muri siporo

Mukasa Nelson, impuguke mu myitozo ngororamubiri akaba n’Umuyobozi wa ‘Children and Youth Organization’, Umuryango utari uwa Leta, yatangaje ko agiye gufasha amashyirahamwe y’imikino mu kuvumbura impano z’abana, abicishije muri gahunda zitandukanye z’uwo muryango yashinze.

Mukasa Nelson ni impuguke mu by’imyitozo ngororamubiri, akaba ari na we mutoza uyobora Kigali Car free Day, igikorwa cy’indashyikirwa kikaba icyitegererezo mu Rwanda hose muri Siporo kuri bose (Sport for all).

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mukasa yavuze ko mu rwego rwo kutiharira ubumenyi, ubushobozi n’irararibonye afite muri siporo, Mukasa agiye kujya afasha amashyirahamwe y’imikino itandukanye, mu kuvumbura impano z’abana bityo zitezwe imbere.

Mu gusobanura uburyo azajya afashamo amashyirahamwe y’imikino mu kuvumbura impano, yavuze ko atari amarushanwa azategura cyangwa ngo ashyireho amakipe y’imikino runaka, ahubwo Children and Youth Organization izajya itegura gahunda z’igihe runaka mu biruhuko, bigishe abana imikino itandukanye, ati “tuzajya dutumira inzego za siporo tuzereke ibyo twakoze”.

Muri gahunda za Children and Youth Organization ya Mukasa hazaba harimo no guhugura abatoza mu mikino itandukanye, kugirango nab o bafashe abana mu guteza imbere impano zabo.

Mukasa Nelson ni we ukoresha imyitozo muri Kigali Car Free dayMukasa Nelson ni we ukoresha imyitozo muri Kigali Car Free day

Children and Youth Organization ni umuryango utari uwa Leta washinzwe kuwa 11 Nzeri 2017, ukaba ukora ibikorwa birimo guteza imbere siporo zitandukanye ariko cyane cyane mu bana. Uyu muryango kandi unakangurira urubyiruko kwirinda SIDA n’ibiyobyabwenge.

Ubwo abanyeshuri bari batangiye ibiruhuko, Children and Youth Organization yakoze gahunda ya siporo y’abana yiswe ‘Children Holidays Program’, aho abana basaga 100 bahuriraga muri Stade Amahoro buri gitondo guhera saa mbili, bakigishwa gukora siporo zitandukanye bihitiyemo nk’Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Koga ndetse n’indi mikino njyarugamba itandukanye.

Icyo gikorwa cyasojwe nyuma y’amezi abiri, mu muhango wo gusoza haba ubusabane hagati y’abana n’ababyeyi n’abatoza, hanaganirwa uburyo bw’ubufatanye bwatuma ibikorwa nk’ibyo byarushaho kunozwa mu bihe bizaza.

Children and Youth Organization” ikaba iri gutegura uburyo binyuze mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu abana b’Abanyarwanda gukora siporo babigira umuco.

Iyi gahunda yo kugera mu mashuri ikazagerwaho ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Mpuzamashuri mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dufitumukiza chadrack

    Kuya 16-02-2018 saa 17:16'

    murakoze kunkuru zubwenge mwatugejeje ho none ho turabasaba kuzajya mutubwi ama transifer murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru