RUHAGOYACU.com

NBA: Golden State yasubiriye Cleveland imbere y’abafana barimo Neymar na Lewis Hamilton (AMAFOTO)

Golden State Warriors ya Kevin Durant yasubiriye Cleveland Cavaliers ya LeBron James iyitsinda amanota 132 ku 113 mu mukino wa kabiri mu ya nyuma ya NBA.

Wari umukino wa kabiri muri irindwi iba iteganyijwe nka ‘Play Offs’ za NBA, ukaba wabereye muri Oracle arena, ikibuga cya Golden State giherereye muri Leta ya California, mu rukurera rw’uyu wa mbere tariki ya 5 Kamena.

Wari umukino w’ingufu ndetse urimo n’ishyaka ugereranyije n’uwa mbere ayo makipe yari yakinnye, ibyo bikanagararagira mu kinyuranyo cy’amanota yabonetse muri iyo mikino yombi. Uwa mbere Golden State yari yatsinze Cleveland ku manota 113 kuri 91.

Nk’uko byari byagenze mu mukino wa mbere, Kevin Durant yongeye gushegesha bikomeye Cleveland Cavaliers, dore ko mu manota 132 bayitsinze, yashoboye gutsindamo 33 wenyine, ndetse akora na ‘rebounds’ 13.

Muri uwo mukino, Kevin Durant na Stephen Curry bongeye kugaragaza ko ari bob a mbere bafite ubufatanye budasanzwe kurusha abandi muri NBA (best duo in the NBA).
Umukino wa gatatu uteganyijwe kuwa kane tariki ya 8 Kamena, uyu wo ukazabera muri Quicken Loans Arena, hazwi nka "The Q", ikibuga cya Cleveland muri Leta ya Ohio.

Byitezwe ko uyu mukino ari bwo Cleveland Cavaliers izigaranzura Golden State, ikaba yakora nk’ibyo yakoze umwaka ushize, dore ko yabanje gutsinzwe imikino itatu kuri umwe (3-1) igahita itsinda imikino itatu yakurikiyeho maze ikegukana igikombe cya NBA.

Kevin Durant na Stephen Curry bishimira nko biyongereye icyizere cyo kwambura igikombe ClevelandKevin Durant na Stephen Curry bishimira nko biyongereye icyizere cyo kwambura igikombe Cleveland

Kevin Durant agerageza kwambura umupira Chaning FryeKevin Durant agerageza kwambura umupira Chaning Frye

Kevin Durant yongeye kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandiKevin Durant yongeye kuba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi

LeBron James ntiyashoboye gufasha ikipe ye kwigaranzura umukebaLeBron James ntiyashoboye gufasha ikipe ye kwigaranzura umukeba

Icyakora James na we yagerageje kwihagararaho Icyakora James na we yagerageje kwihagararaho

Rutahizamu wa Barcelona, Neymar (ibumoso) n'Icyamamare muri F1, Lewis Hamilton (iburyo) bari bamwe mu bafana bari bari muri Oracle arenaRutahizamu wa Barcelona, Neymar (ibumoso) n’Icyamamare muri F1, Lewis Hamilton (iburyo) bari bamwe mu bafana bari bari muri Oracle arena

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru