RUHAGOYACU.com

Ndayisenga na Niyonshuti mu bahanganye na Uwizeye muri shampiyona y’amagare

Ndayisenga Valens na Niyonshuti Adrien ni bo bakinnyi bakina hanze nk’ababigize umwuga bamaze kwemeza ko bazaba bari muri shampiyona y’igihugu mu mukino w’amagare, aho bazaba bahanganye na Uwizeye Jean Claude uyoboye abandi muri Rwanda Cycling Cup.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hazaba hakinwa shampiyona y’igihugu mu mukino w’amagare, aho kuwa Gatandatu tariki ya 24 Kamena hazaba hakinwa isiganwa ry’umuntu ku giti cye asiganwa n’igihe (individual time trial).

Ndayisenga Valens ukinira ikipe yitwa Tirol yo muri Autriche yitezweho kuba yakwegukana umwanya wa mbere muri iri siganwa, dore ko yari yanabikoze mu mwaka wa 2015.

Ubunararibonye Niyonshuti Adrien akuye mu marushanwa atandukanye i Burayi arimo n'iryo yitwaye neza cyane muri Norvege bishobora kumufasha kwegukana shampiyona y'u RwandaUbunararibonye Niyonshuti Adrien akuye mu marushanwa atandukanye i Burayi arimo n’iryo yitwaye neza cyane muri Norvege bishobora kumufasha kwegukana shampiyona y’u Rwanda

Niyonshuti Adrien na we arahabwa amahirwe yo kuba yatwara iri siganwa yari yanatwaye umwaka ushize n’ubwo bitavuzweho rumwe, aho bamwe bavugaga ko haba habayeho kumuharira bitewe n’icyubahiro abakinnyi bagenzi be bakaba na barumuna be bamuha.

Isiganwa ryo kuri uyu wa gatandatu, ‘Individual Time Trial’ rizabera i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho abakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 bazasiganwa ku ntera y’ibirometero 20.9 inshuro ebyiri bihwanye n’ibirometero 41,8.

Abakobwa ndetse n’ingimbi bazasiganwa ku ntera y’ibirometero 12.5 inshuro ebyiri, bihwanye n’ibirometero 25.

Ku cyumweru tariki ya 25 Kamena, shampiyona y’amagare izakomeza hakinwa isiganwa ryo mu muhanda (Road Race), aho abasiganwa bazahaguruka i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bakerekeza i Kigali ku ntera y’ibirometero 99.5, bahagera bakazenguruka inshuro indwi zihwanye n’ibirometero 87.5, bivuze ko uwo munsi bazasiganwa muri rusange ibirometero 187.

Ndayisenga na we amaze kugira ubunararinyonze kuko akina mu ikipe ikomeyeNdayisenga na we amaze kugira ubunararinyonze kuko akina mu ikipe ikomeye

Abakobwa kimwe n’Ingimbi bo bazahagurukira i Ngoma berekeza i Kigali, bakazasiganwa ibirometero 99.5 gusa.

Ndayisenga na Niyonshuti bazaba bahanganye na Uwizeye Jean Claude wegukanye agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup kiswe ‘Farmers’ Circuit’ ndetse na Nsengimana Jean Bosco wegukanye agace ka mbere kiswe ‘Memoerial Byemayire’ mu gihe Uwizeyimana Bonaventure wegukanye agace ka gatatu kiswe ‘race to Remember’ we ashobora kutazaba ahari kubera amarushanwa agomba gukina mu ikipe ye akinira muri Canada.

Uwizeye Jean Claude na we ngo ashaka kwiyereka bakuru beUwizeye Jean Claude na we ngo ashaka kwiyereka bakuru be

Nsengimana Jean Bosco utarahiriwe na Bike Aid akigarukira muri Benediction ngo ni umwanya wo kugaragaza igitinyiroNsengimana Jean Bosco utarahiriwe na Bike Aid akigarukira muri Benediction ngo ni umwanya wo kugaragaza igitinyiro

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru