RUHAGOYACU.com

Ndayishimiye na Umutoni begukanye irushanwa ry’umukino ukinwe bwa mbere mu mateka y’u Rwanda

Ernest Ndayishimiye na Umutoni Clementine ni bo begukanye irushanwa rya ‘Wheelchair Tennis’ ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, uyu mukino ukaba ari mushya, ndetse rikaba ari na ryo rushanwa ukinwemo bwa mbere mu Rwanda.

‘Wheelchair Tennis’ ni Tennis y’abafite ubumuga bakina bicaye mu igare, ukaba utamenyerewe mu Rwanda, aho imfura muri uwo mukino zimaze amezi atageze kuri atanu zitangiye kuwitoza.

Ndayishimiye afite ubumuga bw'ukuguru (yacitse kumwe) ubu ni we ufatwa nka nomero ya mbere muri 'Wheelchair Tennis' mu RwandaNdayishimiye afite ubumuga bw’ukuguru (yacitse kumwe) ubu ni we ufatwa nka nomero ya mbere muri ’Wheelchair Tennis’ mu Rwanda

Abo bakinnyi babimburiye abandi mu kwitoza ‘Wheelchair Tennis’ bagiriwe ubuntu bwo kwemererwa gushyirirwaho icyiciro cyabo mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kugirango bipime hagati yabo, barebe urwego rw’imikinire begezeho, bityo hanarebwe niba bari ku rwego rwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Ernest Ndayishimiye ni we wahise wegukana iryo rushanwa, atsinze Viateur Dusabe amaseti 2-0 [7-6, 6-3], n’aho mu bakobwa Umutoni Clementine atsinda Kwizera Carine amaseti 2-0 [2-6, 3-6] mu mikino ya nyuma yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017.

Ndayishimiye yageze ku mukino wa nyuma nyuma y’akazi katoroshye yari yakoze muri ½ aho yasezereye Jean Claude Habamenshi usanzwe ari Kapiteni w’ikipe imwe rukumbi ya ‘Wheelchair Tennis’, mu gihe Viateur Dusabe we yasezereye Emmanuel Hakizimana.

Ndayishimiye yasezereye Habamenshi muri 1/2 cy'irangizaNdayishimiye yasezereye Habamenshi muri 1/2 cy’irangiza

'Wheelchair Tennis' bayikinisha igare rimeze ritya’Wheelchair Tennis’ bayikinisha igare rimeze ritya

Dusabe na we yari yitwaye neza ndetse bituma aba nomero ya kabiri mu RwandaDusabe na we yari yitwaye neza ndetse bituma aba nomero ya kabiri mu Rwanda

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru