RUHAGOYACU.com

Niyonshuti Adrien yegukanye agace ka mbere ka shampiyona y’Amagare, Girubuntu baramwigaranzura

Niyonshuti Adrien ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ni we wegukanye agace ka mbere muri shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare ko gusiganwa umuntu ku giti cye asiganwa n’igihe (Individual Time Trial), Ingabire Beatha yigaranzura Girubuntu Jeanne d’Arc.

Abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bakoraga intera y’ibilometero 41.8, aho bavaga Nyamata bakerekeza ahitwa Ramiro bakagaruka i Nyamata, ari ho Niyonshuti yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 54 n’amasegonda 32 (54’:32’’).

Yakurikiwe na Ndayisenga Valens ukinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche, wakoreshe iminota 55 n’amasegonda 17 (55’:17"), mu gihe Nsengimana Jean Bosco wa Benediction y’i Rubavu we yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 55 n’amasegonda 40 (55’:40").

Abari batarimo umutegarugori ni bo babimburiye abandi muri shampiyona, aho basiganwaga buri wese ku giti cye ku ntera y’ibirometero 25, bavaga i Nyamata berekeza mu Murenge wa Mbyo bakagaruka i Nyamata, iyi ikaba ari na yo ntera Ingimbi zakurikiyeho zasiganwe.

Adrien Niyonshuti yakinishije igare ridasanzwe ugereranyije n'aya bagenzi beAdrien Niyonshuti yakinishije igare ridasanzwe ugereranyije n’aya bagenzi be

Saa cyenda zuzuye z’igicamunsi ni bwo abakuru bari batangiye isiganwa, bakaba babimburiwe na Tuyisenge Samuel wo mu ikipe ya Karongi. Niyonshuti Adrien ni we wahagurutse nyuma y’abandi, akaba yabanjirijwe na Ndayisenga Valens, uyu na we wabanjirijwe na Nsengimana Jean Bosco we wari wabanjirijwe na Uwizeye Jean Claude.

Abo bose ni bo bari bahanzwe amaso banitezwemo uza kwegukana iri siganwa, maze Niyonshuti ntiyatenguha abafana, ahita yereka bagenzi be igihandure, mu gihe mu bakobwa Ingabire Beatha ukinira Les Amis Sportif yigaranzura Girubuntu wari usanzwe ari we nomero ya mbere mu mukino w’amagare mu bari n’abategarugori mu Rwanda.

Ingabire Beatha yaje ku mwanya wa mbere mu bakobwa batanu bakinnye, akoresheje iminota 40, amasegonda 52 n’iby’ijana 49, akurikirwa na mushiki wa Ndayisenga Valens witwa Xaverine Nirere wakoresheje iminota 41, amasegonda 8 n’iby’ijana 59.

Girubuntu Jeanne d’Arc yaje ku mwanya wa gatatu, asizwe amasegonda 16, dore ko yakoresheje iminota 43, amasegonda 54 n’iby’ijana 41, mu gihe Habimana Jean Eric wa Fly Cycling Team ari we wabaye uwa mbere mu bakinnyi 13 bakinnye b’ingimbi.

Mu batarengeje imyaka 23 Tuyishimire Ephrem wa Les Amis Sportif y’i Rwamagana ni we wahize abandi.

Ndayisenga Valens na we yakinishije igare ry'ababigize umwuga koko...Ndayisenga Valens na we yakinishije igare ry’ababigize umwuga koko...

Nyuma yo kwitwara neza, Niyonshuti yatangaje ko bimushimishije kongera kwegukana umwanya wa mbere muri ITT, kuko ari na we wari wegukanye uyu mwanya mu mwaka ushize.

Shampiyona y’igihugu mu mukino w’amagare irakomeza kuri iki cyumweru tariki ya 26 Kamena hakinwa isiganwa ryo mu muhanda (Road Race), aho bazahaguruka i Ngoma berekeza i Kigali, bahagera bakazenguruka inshuro 12, bakazasiganwa intera ibirometero 187, mu gihe ingimbi n’abari n’abakobwa bo bazahaguruka i Ngoma nibagera i Kigali bahite basoza, bakazakora ibirometero 99,5.

Girubuntu Jeanne d'Arc wa Les Amis Sportif y'i Rwamagana yari asanzwe ari we nomero ya mbereGirubuntu Jeanne d’Arc wa Les Amis Sportif y’i Rwamagana yari asanzwe ari we nomero ya mbere

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NIYO

    Kuya 24-06-2017 saa 19:43'

    BAZABIKOREMURI TUDI DWANDA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru