RUHAGOYACU.com

Nyamurangwa, imwe mu mpano zidasanzwe zigaragaje muri Sebamed Basketball Festival

Nyamurangwa Bright wiga muri Green Hills Academy, ni we wabaye umukinnyi wahize abandi (MVP) mu irushanwa ryiswe Sebamed Basketball Festival, ryasojwe kuri iki cyumweru, igikombe kikaba cyegukanywe na APE Rugunga mu bahungu na Lycee de Kigali mu bakobwa.

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017, hashojwe irushanwa rya Basketball ryateguwe na Sebamed, ryahuje ibigo umunani by’amashuri yisumbuye mu mujyi wa Kigali, aho hari hatumiwe amakipe y’ibigo bitanu, ari byo Green Hills Academy, Lycee de Kigali, Riviera High School, APE Rugunga, Lycee Notre de Citeaux.

Nyamurangwa wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri rya Green Hills Academy ni we watowe nk’Umukinnyi witwaye neza mu bahungu muri Sebamed Basketball Festival, mu gihe uwitwa Hope wa LDK ari we wabaye MVP mu bakobwa, buri wese akaba yahawe umudari hamwe n’amavuta n’amasabune bya sebamed.

Nyuma yo gutorwa nka MVP, Nyamurangwa yatangarije RuhagoYacu ko icyo gihembo ahawe kigiye kurushaho kumwagurira amarembo mu mukino ya Basketball, kuko agiye gukora cyane kurushaho ngo azahore yegukana n’ibindi bihembo mu mikurire ye, ndetse n’igihe azaba yarabonye ikipe akinira, dore ko ubu uretse ishuri yigamo nta yindi kipe akinamo.

Ati “Biranshimishije cyane kuko nta n’ubwo natekerezaga kuba naba MVP, ariko kandi bimpaye icyizere cy’ejo hazaza, ndetse binanyereka ko Atari aha bigarukira gusa, ahubwo ngiye gukora cyane kugirango nzabashe no gusingira ibiri imbere kandi ndabizi ko ari byiza.”
Nyamurangwa aheruka gukina mu yindi kipe ubwo yahamagarwaga mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16, kuva icyo gihe nta yindi kipe agira akiniraNyamurangwa aheruka gukina mu yindi kipe ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16, kuva icyo gihe nta yindi kipe agira akinira
Uyu musore yegukanye umwanya wa mbere muri Sebamed basketball festival, ahigitse abandi bakinnyi bakomeye ba APE Rugunga, barimo n’abasanzwe bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball mu Rwanda nka Zulu wagaragaje ingufu zidasanzwe muri iri rushanwa.

Lambert Kadende, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sebamed yatangaje ko bishimira umusaruro wa Sebamed basketball festival, dore ko urebye uko irushanwa ryagenze umwaka ushize, bigaragara ko urwego rw’imikinire rwazamutse mu bana.

Ati “Niba mwarakurikiye iry’ubushize mwabonye ko urwego rw’imikinire rwazamutse, ikaba ari yo mpamvu mbona intego yaragezweho. Twifuje gutera inkunga mu kuzamura imikino mu banyeshuri, iyo urebye aho imikino yari iri umwaka ushize ukabona n’aho igeze ubu biradushimisha.”

Sebamed basketball festival yabaye mu 2016 yari yatwawe na APE Rugunga yahise inasohokera u Rwanda mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ibasha kwegukana igikombe, ibyo na byo bikaba ari bimwe mu bishimisha ubuyobozi bwa Sebamed.

APE Rugunga yegukanye igikombe cya Sebamed basketball festival itsinze Green Hills Academy amanota 81–68, mu gihe mu bakobwa ho Lycee de Kigali yacyegukanye itsinze Lycee Notre Dame de Citeaux ku manota 52–6.

Sebamed basketball festival yakinwaga ku nshuro yayo ya kabiri, rikaba ritegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngaruka mwaka wa Sebamed uba buri tariki ya 5 Gicurasi.

Sebamed ni Ishami ry’uruganda Sebapharma rwo mu Budage rukora amavuta, bagira amavuta yo kurinda uruhu kwangirika, atuma uruhu rwamaze kwangirika rusubirana , imibavu n’ibindi byose bijyanye n’ubwiza.

APE Rugunga yisubije igikombe yari yegukanye n'umwaka ushizeAPE Rugunga yisubije igikombe yari yegukanye n’umwaka ushize
APE Rugunga yarushije ubunararibonye Green Hills ariko ubuhanga bwo bose barabufiteAPE Rugunga yarushije ubunararibonye Green Hills ariko ubuhanga bwo bose barabufite
ABakinnyi bahize abandi bahawe ibihembo bivuze byinshi mu mikurire yaboABakinnyi bahize abandi bahawe ibihembo bivuze byinshi mu mikurire yabo
Umutoza Mutokambali yifotozanya n'abakinnyi ba LDK barimo n'abo ashobora kuzakinisha mu ikipe y'igihugu y'abangavuUmutoza Mutokambali yifotozanya n’abakinnyi ba LDK barimo n’abo ashobora kuzakinisha mu ikipe y’igihugu y’abangavu

Map : Ahabanza  \  Indi mikino

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nyamurangwa Bright

    Kuya 8-05-2017 saa 09:56'

    Izina ni Nyamurangwa Bright ntabwo ari Nyamuranga.
    Thank you.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru